Digiqole ad

Uwari Visi Perezida wa Rayon weguye aravuga impamvu za rwaserera ihora mu ikipe

 Uwari Visi Perezida wa Rayon weguye aravuga impamvu za rwaserera ihora mu ikipe

Fredy Muhirwa uherutse kwegura ku mwanya wa Visi Perezida wa Rayon Sports

*Kudahana amakuru nibyo bitera ibibazo
*Abafana ngo hari ubwo bibwira ko amafaranga yabo yariwe kandi nta nayo
*Ngo yatunguwe no kuba umushinga wose ukoreye muri Rayon Sports utajya utungana
*Ngo Rayon yayivukiyemo ariko nibwo bwa mbere yabonye abafana babuza abandi kwinjira muri stade

Ni gacye cyane Rayon Sports uzayumva itarimo ibibazo bya hato na hato, iyo batashwanye n’umutoza, baba bashinjwa kwambura abakinnyi, bitaba ibyo abafana bakaba batera hejuru ko amafaranga yabo Komite iyarya…Rayon si kenshi iba ifite agahenge. Frederick Muhirwa uzwi cyane nka Fredy umwaka ushize yari yatorewe kuyobora iyi kipe nka Visi Perezida kuri manda y’imyaka itatu, mu kwezi gushize yanditse yegura nyuma y’amezi macye…yabwiye Umuseke zimwe mu mpamvu zitera ibibazo muri iyi kipe. Ngo harimo no kudahana amakuru.

Fredy Muhirwa uherutse kwegura ku mwanya wa Visi Perezida wa Rayon Sports
Fredy Muhirwa uherutse kwegura ku mwanya wa Visi Perezida wa Rayon Sports

Fredy Muhirwa avuga ko yeguye kubera impamvu z’akazi kenshi kuko yasanze kuyobora ikipe bitoroshye kandi bisaba gutekerereza abantu benshi bigafata umwanya minini, kandi we ngo ntajya akunda gukora ibintu igice, bityo yahisemo kwegura ngo ikipe azajye ayifasha mu buryo busanzwe.

Muhirwa avuga ko umuntu ajya mu buyobozi bwa Rayon Sports agasanga hari imishinga myinshi myiza n’uje nawe hari indi yumva yakora yose ikaba yabyara umusaruro

Ati “Ariko iyo mugeze igihe cyo kuyishyira mub ikorwa ntumenya uko bihindutse. Ntumenya uko byanze, n’uyu mwanya njye sindumva ikibyica. Natunguwe no kubona umushinga wose ukoreye muri Rayon Sports utajya utungana biri mu byampungabanyije.”

 

Hari ubwo abatoza begura kubera kubeshywa

Umwaka ushize Rayon Sports yatakaje abatoza barenga bane, barimo abanyamahanga batatu, umwe muri bo yari rurangiza, David Donadei, yasize avuze nabi cyane imikorere y’abayobozi ba Rayon Sports, ndetse bamwe muri bo abashinja ruswa n’ubuhemu. Uyu ariko yavuze ko Fredy Muhirwa ari we muntu yabonye w’inyangamugayo mu bayoboraga Rayon.

Fredy Muhirwa avuga ko impamvu nta yindi ari uko mu mikorere ye nta muntu umwandikira message ntamusubize cyangwa ngo yamuhamagara ntamwitabe iyo bishobotse. Kandi ngo yihatira kubwiza buri wese ukuri.

Ati “Iyo hari unyitabaje mu kibazo cyose n’iyo ntabishoboye nkubwira ko byananiye sinakubwira ngo ndi buguhe iki kandi nzi ko ntacyo ndi bubone, akenshi rero bariya batoza b’abazungu iyo aguhamagaye kabiri gatatu ntumwitabe ibyo uwabyo biramurakaza, iyo umubwiye uti nzakwishyura kw’itariki eshanu akabona itariki icumi zirageze nabyo biramubabaza. Abanyafrica hari ibyo dufata nk’ibyiroshye kandi bikomeye nko kwandikirwa message ntusubize cyangwa wahamagarwa ntiwitabe ku bazungu bo ni ikizira.”

 

Ntiyumva icyateye abafana kugumuka

Muhirwa avuga ko Komite iyobora Rayon Sports ivunika cyane kuko ngo irimo abantu bakora imirimo yabo barangiza bakanakora ibya Rayon Sports n’abafana bayo.

Ati “Ubundi Komite yakagiyeho iyobore ikipe ariko usanga ijyaho ngo itunge ikipe, ariko igihe nabayemo (muri Rayon) ni uko usanga abantu batarenze umunani aribo batunga ikipe kandi ikipe usanga mu kwezi itwara hagati ya miriyoni cumi n’ebyiri na miriyoni cumi n’eshanu, abafana rero bumve ko abayobozi bavunika cyane.”

Fredy Muhirwa avuga ko abayobozi bakwiye kuzajya baganiriza abafana kenshi kugira ngo abafana bamenye ibiri mu ikipe kuko ngo hari abafana baba bibwira ko abayobozi bariye amafaranga kandi ngo nta n’ahari.

Muhirwa avuga ko hakwiye kubaho umurongo wo kuganiraho ibibazo bya Rayon hakabaho uburyo umufana wese wa Rayon amenya ibibera mu ikipe ye.

Kuko kutumvikana guhari guturuka ku kuba nta makuru ahagije bahabwa (Abafana) nicyo njye mbona gikenewe.” – Muhirwa

Ibi bihe Rayon Sports irimo by’ubwumvikane bucye hagati y’abafana n’ubuyobozi ngo asanga buva kuri kiriya kibazo, ariko ngo mu mateka ya Rayon nibwo bwa mbere yabona byifashe gutya.

Ati “Rayon Sports nayivukiyemo ariko ni ubwa mbere nabonye aho bamwe mu bafana babuza abandi kwinjira muri Stade, biteye ubwoba kandi birababaje.”

Rayon Sports ubu ihagaze ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’agateganyo rwa shampionat y’u Rwanda. Ni ikipe ifite abafana benshi cyane mu Rwanda bahora barota yatwaye ibikombe ifite n’imishinga ikomeye igenda neza…

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Kwegura ni uburenganzira bwe, ariko se niba ariwe nyangamugayo akaba agiye, ubwo hasigaye iki?

    Niba se ariyo nyangamugayo kandi yavugishaga ukuri, ukundi kuri tuzakumenya gute? Ariko se niba avugisha ukuri buriya koko ntacyi aba ahishe? Ngo ni ukubera kwanga kubangikanya imirimo ye bwite no kuyobora Rayon Sports? None se atorwa ubundi yari ari azi ko iyo mirimo itandukanye?

    Nawe afite imvuga y’abanyapolitike b’iki gihe.

    Gusa jye ndisabira umuyobozi uzatorwa kwita kuri ibi bikurikira.

    Rayon Sports ifite umutungo umwe gusa kandi wahozeho uzanahoraho. Ni umubare w’abafana. Nta yindi mishinga dukeneye mu gihe abayobozi badashobora kubyaza umusaruro abo bafana kandi ubwabo barabyivugira. Ayo buri wese yashobora kubona yayatanga ate yayaha nde? Ngicyo ikibazo cyabananiye bose. Ariko si nkeka ko gikomeye ahubwo kubera ikipe ishobora kuba iyobowe n’abatayikunda ntibashaka ko uwo mushinga wakorwa kuko mission yabo yihishe yaba itagezweho.

  • Sha uvugishije ukuri pe, niko bimeze nta kundi.

  • Ariko ubundi iyi Rayon igiye kutwicisha urusaku ni iki ?

    Njye uko nanibonye, ikica Rayon ni uko nta nyirayo ifite, bityo buri muntu wese agashaka kuyifata (nk’inka yipfushije, buri wese akuraho umuhore)…

    Nta hantu na hamwe ku isi nzi haba ikipe cg association (noneho ngo bisighaye byitwa umuryango)itagira ownership; bigeze noneho aho na za mayibobo kubera zatanze umusanzu wa 5,000 zitwara nk’aho ari shareholders. Ni iyihe kipe mu Rwanda mwabonye itagira nyirayo hanyuma aikamara 2 ?

    IBISUBIZO BYIHUTIRWA:

    1. Rayon nigire ba nyirayo (ownership) bazwi, burya comite ni abakozi (akenshi baba ari abacanshuro) si owners. Niba kandi ifite nyirayo, niyihutire vuba kuyisesa akore icyitwa “Rebranding” ivuke bundi bushya; kuko Rayon yo yamaze kubora (dead horse).

    2. Rayon nikore ibikorwa bibyara frw, bityo izaba ituye umuzigo w’abitwa ngo ni abafana bibwira ko gutanga umusanzu biguhindura owner (Rayon si investiment venture ya mayibobo).

  • Rayon yarinjiwe nibamara kumenya haduyi uwariwe ntakibazo bazongera kugira.

Comments are closed.

en_USEnglish