Digiqole ad

Uwari Mayor wa Gisagara ababajwe no gusiga nta na 1cm ya kaburimbo ihari

 Uwari Mayor wa Gisagara ababajwe no gusiga nta na 1cm ya kaburimbo ihari

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara ucyuyeigihe (hagati) n’abari bamwungirije mu munsi murikabikorwa no gusezera ku baturage

*Mayor ababajwe n’uko nta na 1cm ya kaburimbo asize i Gisagara
*Abaturage barashima ibyagezweho ariko ngo ubukene buracyahari
*Komite Nyobozi igiye yanditse igitabo cya Paji 170 cy’aho basanze Akarere n’aho bagasize
*Amazi meza ngo basize ari kuri 76% naho amashanyarazi kuri 13%

Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo komite Nyobozi icyuye igihe yasezeraga ku buyobozi bw’Akarere ka Gisagara, uwari Mayor w’akarere ka Gisagara yavuze ko nubwo hari byinshi bagezeho ariko ababajwe no kuba nyuma y’imyaka 10 ari umuyobozi asize aka karere nta muhanda wa kaburimbo ukageramo.

Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara ucyuyeigihe (hagati) n'abari bamwungirije mu munsi murikabikorwa no gusezera ku baturage
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara ucyuyeigihe (hagati) n’abari bamwungirije mu munsi murikabikorwa no gusezera ku baturage

Léandre Karekezi wayoboraga aka karere avuga ko we na Komite nyobozi bafatanyije n’abaturage hari byinshi byiza bagezeho ariko ko babajwe no gusiga nta na centimetero imwe y’umuhanda wa Kaburimbo yubatswe mu karere ka Gisagara.

Ubusanzwe byari biteganyijwe ko hari umuhanda wa kaburimbo uzubakwa uzava i Save (ku muhanda mugari wa Kigali – Butare) ukerekeza ku Gisagara. Ibi ariko mu myaka 10 Léandre Karekezi yamaze ntibyagezweho.

Karekezi ati “Nubwo hari aho twageze ariko ntabwo twishimye, kuko Gisagara niyo isigaye mu by’ukuri itageramo na sentimetero n’imwe ya kaburimbo.”

Avuga ko umuhanda wa kaburimbo ari ikintu gikomeye ku iterambere, ku bashoramari no ku baturage muri rusange.

Ati “Niyo mpamvu nsaba abazadusimbura kubishyiramo imbaraga kaburimbo ikagera muri Gisagara.”

Evariste Niyonsaba umuturage muri aka karere yabwiye Umuseke ko bategereje igihe kinini umuhanda wagombaga kuva i Save ukagera ku Gisagara bagaheba.

Ati “Twifuzaga umuyobozi mushya uzaza iki aricyo yaheraho ntabidindize kuko uracyenewe cyane ngo turusheho kwiteza imbere.”

Abaturage bari muri uyu muhango, basabye abazasimbura aba bayobozi kwihutisha ibikorwa by'iterambere nk'uriya muhanda wa kaburimbo
Abaturage bari muri uyu muhango, basabye abazasimbura aba bayobozi kwihutisha ibikorwa by’iterambere nk’uriya muhanda wa kaburimbo

Bimwe mu byo abaturage ba Gisagara bavuga bashima mu myaka 10 Komite nyobozi ya Karekezi Leandre yagezeho harimo; kuba barahawe amatungo muri gahunda ya Girinka ari benshi, kubavana muri nyakatsi zari nyinshi aha muri Gisagara, imihanda y’ibitaka itunganyije neza n’ibindi bibazo by’abaturage ngo byagiye bikemurwa n’aba bayobozi.

Gusa aba baturage bakavuga ko hari ibibazo bigihari birimo ubukene bukabije ku batuye imirenge imwe n’imwe ihana imbibi n’u Burundi, nubwo ngo bishimira ko ubu hari imishinga minini ihari itanga ikizere ko izabaha imibereho.

Léandre Karekezi ni umwe mu bayobozib’Uturere ubu batemerewe kwiyamamariza kongera kuyobora Akarere nk’uko biteganwan’amategeko ku basoje manda ebyiri.

Mu myaka 10 amaze ayobora Akarere n’abo bari bafatanyije ubu banditse igitabo cy’amapaji 170 bise “Imyaka 10 mu rugamba rw’imbanzabigwi” gikubiyemo aho basanze Akarere naho basize kageze mu iterambere.

Ubu inshingano z’ubuyobozi bw’Akarere zifitwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa, kugeza igihe hazatorwa abagize Komite nyobozi nshya, ndetse na Njyanama y’Akarere, bakarahirira gufata inshingano.

Muri iki gitabo cy’aba bayobozi bavuga ko basize amazi meza ku baturage ari ku kigereranyo cya 76,4% , umuriro w’amashanyarazi ku kigero cya 13.4%, gutuza abaturage ku midugudu ku kigereranyo cya 83%.

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • genda Wenda twaruhuka akavuyo kawe na Heslon

  • nibura Gisagara. Akarere ka Burera ko ka koreye mu murenge 3 gusa. Uwa Butaro.Rugarama.na Butaro indi mirenge yaribagiranye. Mayor Sembagare urangije Manda hari byinshi atagezeho. Aho abaturage bishyiraga hamwe ngo babone umuriro nabyo bikamunanira. Ntaka burimbo igera kukarere kandi byaremejwe na Prezida wa Republika. Gisagara baragerageje

  • Igishya se wakoze ni iki? Nyakatsi, amazi make, umuriro Mike,…
    Byose ni gahunda nawe wasanzeho, byibura iyo utekereza stratégies zo kuzigeza kuri benshi nibwo uba ufite icyo kuvuga!

  • Mayor Karekezi yitwaye neza ku Gisagara. Yagaragaje cyane gufatanya n’ababo bakorana. Yahosheje benshi amatiku y’abanyagisagara! Dore ki Gisagara inangwa cyane n’abantu b’abanebwe kandi bakunda amatiku!
    Karekezi ni inyangamugayo, ubona ko wamuhirira ikizere, acisha make kandi ntahibuka.
    Ni umusirimu nicyo cyatumye aramba ku Gisagara, kuvugako afite indero yamufashije kuyibora Gisagara!

    Nubwo utaduhaye kaburimbo ariko turagushimira, ubwenge, umurava, kutivanga mu kazi ka bagenzi bawe, guhwitura abakozi utabakomerekeje ndetse no gutanga ijambo mu kazi.

    Imana izagufashe mu mirimo uzakora yindi.

    • jyewe mbona ntacyo mwamariye akarere ka gisagara nibyagezweho nimbaraga zabaturage

  • Ngaho ni mumbarize Mayer wa Kamonyi (RUTSINGA Jaque) aho asize umudugudu wa Bukimba kandi aribo bahagize umudugudu wo gutura.
    Batumye tutabasha kwihingira kuko bari bamazi kuhakata umudugudu we hamwe nubuyobozi bwi Ntara Yamajyepfo.
    ariko: Amazi wapi, Umuriro wapi, Umuhanda wapi.
    ubwose kwibanda ahagaragarira abayabozi bakuru ahatagaragara Rubanda ntiruzahagwa?
    Abayobozi bashya Bibande kubaturage bo Hasi kuko baraharenganira kandi ntibajyire kivugira.

  • hahahah pauvre Leadndre…ahubwo c usibye niyo kaburimbo uw’ibitaka mwakoze wo ubona umeze gute?nkeka ko mukwiye no kuzabibazwa kuko wubatswe nabi bikaje.(ndavuga uriya muhanda uva kuri kaburimbo i karama ugana ku karere cg ku murenge

Comments are closed.

en_USEnglish