Digiqole ad

Uwamugaye yahembwaga 6 000Rwf ku kwezi ubu afite umutungo wa miliyoni 20

 Uwamugaye yahembwaga 6 000Rwf ku kwezi ubu afite umutungo wa miliyoni 20

Muhawenimana ku igare rye ritwara imizigo ryamugize uwo ari we ubu.

Nyuma yo kurwara imbasa ikamumugaza akaguru k’iburyo afite imyaka umunani  ndetse bikamuviramo kudindira mu myigire ye, aho amaze gukurira Muhawenimana Sultan yiyegereje bagenzi be bafite ubumuga bakora akazi ko gutwarira abagenzi imizigo hagati ya Goma na Gisenyi bakabahemba. Agitangira akazi yahembwaga ibihumbi bitandatu ku kwezi, akajya abikaho amwe, aza kuzamuramo igikorwa cy’ubucuruzi (business) ubu ageze ku mutungo usaga miliyoni 20 Rwf.

Gutunga imodoka byari kimwe mu byifuzo bye by'ingenzi kandi yabigezeho
Yatangiye atunda imizigo akinjiza 6 000 ku kwezi none ubu agenda mu ivatiri ye

Uyu mugabo w’imyaka 29 wavukiye mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu avuga ko akigera mu mujyi wa Gisenyi yatangiye akorera amafaranga 200 ku munsi. Ubuzima ngo bwari bumukomereye cyane.

Kudacika intege ngo yabitewe n’uko nta yandi mahitamo yari afite ahubwo yiyemeza gucunga duke yabonaga kugira ngo tuzamugeze kuri byinshi.

Yagize ati: “Ntabwo byari binyoroheye nkigera hano kuko natangiye ntwara igare (ritwara imizigo) rya mugenzi wanjye aho nakorera amafaranga make. Gusa nafashijwe n’abancumbikiraga kuko banangaburiraga nimugoroba, icyo nakoze ni ugufata neza duke nabaga nakoreye nkizigama, ubu ni byo bingejeje aho ndi ubu.”

Muhawenimana avuga ko imikoranire ye myiza na bagenzi be yagiye ituma agenda yongezwa umushahara ndetse aza kugura  igare rye atangira kugenda abona ‘icyashara’ cyinshi  kuko yari amaze kumenyana n’abakiliya.

 

Kugira icyo ugeraho bigusaba kugira ibyo wigomwa

Muhawenimana Sultan  yemeza ko mu gihe yakoreraga amafaranga 200 ku munsi byari bikomeye kugira ayo azigama n’ubwo aho yabaga atishyuraga inzu ariko hari utuntu tw’ibanze yabaga akeneye.

Yagize ati “Ntibyari byoroshye, muri 6000 nakoreraga ku kwezi nakoraga uko nshoboye nkabika 4 000 kuko nari mfite inzozi zo kuzava ku igare ry’abandi ngatwara iryanjye. Akenshi byansabaga kwirirwa ntariye ngacungira ku mafunguro ya nimugoroba.”

Ngo bitewe no gukorana  neza  na bagenzi be, Muhawenimana yemeza ko yaje kongezwa umushahara maze bidatinze ahereye kuyo yari amaze kwizigamira ahita agura igare maze nawe atangira kwikorera maze iterambere ritangira ubwo.

Nk’uko bimeze ku muntu wese ushaka iterambere, Muhawenimana yemeza ko yahoraga afite ikifuzo cyo kuzagira inzu ye mu mujyi ndetse n’imodoka. Yongeraho ko nyuma yo kugura igare rye yari amaze kubona ko inzozi ze zose ashoboka kuzazigeraho.

Yagize ati: “Nyuma yo kugura igare nari ntangiye kujya ninjiza amafaranga ari hagati ya 3000 na 5000 ku munsi. Sinari ngicumbikiwe ahubwo nari nsigaye nikodeshereza.”

Yongeraho ko nyuma y’imyaka irenga umunani akora cyane ndetse anashyira imbere kwizigama, yahise yubaka inzu ya mbere, ubu niho atuye n’umuryango we.

Ati: “Gahoro gahoro nirwo rugendo, nyuma y’igihe kitari gito narashyize ngira inzu muri uyu mujyi ndetse birankundira nubaka n’iki gipangu ntuyemo nshaka n’umugore ubu dufitanye umwana. Naguze imodoka ndetse mfite n’ibyangombwa byo kuyitwara.”

Ubu Muhawenimana Sultan atwara igare rimwe na rimwe kuko afite abakozi akoresha mu bucuruzi bwe.

Akorera hagati ya Goma na Rubavu aho igishoro cye ubu akibarira mu madorari ibihumbi umunani y’Amerika.

Sultan kandi ngo  amaze kubaka ibindi bipangu bibiri, imodoka ndetse n’utundi tuntu dutandukanye byose hamwe bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 20.

Nyuma y’inzira ndende kandi igikomeza yo kwivana mu bukene, Muhawenimana yibutsa buri wese ko ibintu byose bigira aho bituruka kandi biharanirwa.

Yagize ati “Ikibazo abantu b’iki gihe dufite ni uko tugaya bike dufite aho kubikoresha neza ngo bizatugeze kuri byinshi twifuza. Kunyurwa nibyo bya mbere ubundi hagakurikiraho kuzigama n’ubwo yaba make cyane gahoro gahoro agera aho akagwira. Upfa kubikorana ubushake n’intego.”

Abasaba bagenzi be bafite ubumuga kwegera bagenzi babo kugira ngo babereke umurongo w’imikorere aho gukomeza gutungwa no gusabiriza ngo baheranwe n’ubwigunge.

 

Icyo abandi bamuvugaho.

Bamwe mubo Muhawenimana yasanze muri aka kazi n’abahamusanze bemeza ko ari umuntu ugira ikizere ko byanze bikunze haba hari uburyo ibintu biba bigomba gucamo amaherezo bigashoboka.

Kubwimana Sabat, nawe wamugaye ndetse utwara imizigo ku igare yagize ati “ Icyo muziho ni uko ari umugabo wizera ko buri kimwe gishoboka, ikindi ni wawundi ukora ibishoboka byose kugira ngo agere kucyo yifuza kuko mu gihe ari mu kazi ntarora ku ruhande.”

Ubu buhamya bwa Sultan ni kimwe mu byerekana ko kumugara bitavuze kudashobora. Ubushake buvanze no kubana neza n’abandi bishobora gutuma umuntu wese agera kubyo yifuza mu gihe gikwiye.

Muhawenimana mu modoka ye yo gutemberamo
Muhawenimana mu modoka ye yo gutemberamo
Aha ni imbere ya kimwe mu bipangu bye bibiri afite mu mujyi wa Rubavu
Aha ni imbere ya kimwe mu bipangu bye bibiri afite mu mujyi wa Rubavu
Muhawenimana ku igare rye ritwara imizigo ryamugize uwo ari we ubu.
Muhawenimana ku igare rye ritwara imizigo ryamugize uwo ari we ubu.

Placide Hagenimana
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • namahirwe imanayamuhaye

  • Great!

  • ugushaka ni ugushobora rwose, uyu mugabo yakwigisha benshi kwizigama tukareka gusesagura

  • Rega ibintu byose birashoboka iyo ufite ubushake kandi ugashyiramo ubwenge mubyo ukora cyane

  • Nifuzaga kubona numero de tel zuyu mugabo nkamuha ikiraka. Merci

  • Mujye mureka kutubeshya

  • NDUMVA UMUNTU AKORERA AMAFARANGA NKAYO AKORERA YABIGERAHO MU NYAKA 100 MAZE N ABAHEMBWA MAGANA KU KWEZI BYARABANANIYE!

Comments are closed.

en_USEnglish