Digiqole ad

Uwahoze yungirije Blatter yatanze inyandiko z’amabanga ya sebuja

 Uwahoze yungirije Blatter yatanze inyandiko z’amabanga ya sebuja

Jack Wagner avuga ko yamaze gushyira hanze amabanga yose yereana uruhare rwa Blatter yagize muri ruswa zivugwa muri FIFA

Jack Warner, wahoze yungirije Sepp Blatter muri FIFA yemeje ko yashyize ahagaragara inyandiko zerekana ibikorwa birimo ibidafututse nka ruswa ivugwa muri FIFA muri rusange ndetse n’uruhare Sepp Blatter yagize muri ibyo byose.

Jack Wagner avuga ko yamaze gushyira hanze amabanga yose yereana uruhare rwa Blatter yagize muri ruswa zivugwa muri FIFA
Jack Warner avuga ko yamaze gushyira hanze amabanga yose yereana uruhare rwa Blatter yagize muri ruswa zivugwa muri FIFA

Wagner ni umwe mu bantu 14 bafashwe mu minsi ishize na FBI bashinjwa ruswa no kunyereza umutongo wa FIFA.

Ubwo yavugaga mu kiganiro cyamamaza cyitwa ‘The Gloves are off’ cyabereye muri gihugu cye Trinidad and Tobago kuri uyu wa gatatu, Warner yavuze ko we ari inzirakarengane yaguye mu bibazo by’amaherere.

Uyu mugabo w’imyaka 72 y’amavuko yemeye ko yahaye abantu batandukanye impapuro na copies za cheques zerekana amafaranga yinjiraga cyangwa yasohokaga muri FIFA.

Hari aho yageze asaba abantu kumusengera kuko ngo asigaye ari nk’umusirikare watereranywe n’abagaba be b’ingabo, utazi ikirere aherereyemo.

Yagize ati: Ubu mfite impungenge ku buzima bwanje.”

Chuck Blazer ukomoka muri USA wahoze akorera FIFA yabwiye New YorkTimes ko afite ibihamya bifatika byerekana ruswa yahawe abayobozi ba FIFA kugira ngo ibihugu byakire imikino y’ibikombe by’Isi byabereye mu Bufaransa(1998) no muri Africa y’epfo (2010).

Blatter aherutse kwegura asaba hatorwa undi wo kumusimbura byihuse.

 

Indi sura y’iki kibazo

Benshi mu bayobozi b’umupira w’amaguru muri Africa na Aziya bari ku ruhande rwa Sepp Blatter ndetse banamutoye mu matora yo kuwa kane w’icyumweru gishize bavuga (batigaragaje imyirondoro) ko kwegura kwa Blatter ari igitutu cya Leta Zunze ubumwe za Amerika n’inshuti zayo kubera uburyo Blatter yari ayoboye umupira w’amaguru ku isi mu buryo buha amahirwe bose.

Blatter ngo yahaye amahirwe Africa yo kwakira imikino y’igikombe cy’isi mu gihe imbere y’Abanyaburayi byasaga n’ibidashoboka, ndetse ashyira amafaranga menshi mu kubaka ibikorwa remezo by’umupira w’amaguru muri Africa.

Gusa ngo yakoze ikosa bwa mbere ubwo mu 2005 yahakaniraga Condoleezza Rice, wari ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa USA, kuvana Iran mu mikino y’igikombe cy’Isi cya 2006.

Nyuma Blatter ngo yashyigikiye ko imikino y’igikombe cy’isi 2010 ibera muri Africa (South Africa) byimwe USA yari yabisabye, ndetse na 2014 gihabwa Brazil, maze 2018 nabwo amahirwe ahabwa Uburusiya yimwe UK yari yabisabye.

Ibi ku banyamerika ngo ni ikibazo kuko South Africa, Brazil, Russia, Ubuhinde n’Ubushinwa (ubu buri gusaba kwakira igikombe cy’isi cya 2026) bihuriye mu itsinda ryitwa BRICS (Brazil Russia India China and South Africa)  ryigometse kuri Politiki y’imari ku isi ya Amerika n’inshuti zayo.

USA kuri yo Blatter ngo yari amaze kuba ikibazo gikomeye, bityo ngo yagombaga kugenda agasimbuzwa undi ibi bigahinduka. Ngo ni nayo mpamvu ubutabera bwa Amerika ari bwo bwitaye cyane ku bibazo bya ruswa ivugwa muri FIFA, nubwo iyi yo ngo ari karande mu mupira.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Juriquement Blatter et ses coequipiers jouissent de la presomption d’innocence.

  • None se ko mbona za politique zabo bazizanye mumupira?? Ni ikibazo!! Ubu kuba blater yarahaye abaruwiya igikombe cyisi bibaye ikibazo? None se ko 1994 abanyamerica bacyakiriye nigute bumva 2010 bari kongera kucyakira!!!

  • bwabundi ndasobanukiwe.abibwira ko bayobora isi muribeshya cyane Imana niyo nkuru.

  • aba nabo ibyo bariye birabahagama ye

Comments are closed.

en_USEnglish