“Utishimira aho muzika nyarwanda igeze ubwo ayinenga iki?”- Kitoko
Kitoko Musabwa Patrick bakunze kwita Kitoko Bibarwa ni umuhanzi nyarwanda mu njyana ya Afrobeat. Ni n’umwe mu bahanzi bafite abakunzi benshi mu Rwanda no mu Karere kubera indimbo ze zimwe na zimwe zakunzwe. Avuga ko abanyarwanda bakwiye kwishimira aho muzika nyarwanda igeze aho kuyinenga.
Zimwe mu ndirimbo uyu muhanzi yakoze mu gihe gito zikazamura izina rye cyane mu Rwanda, harimo iyo yise ‘Ifaranga’ Manyobwa, Igendere, Sakwesakwe, Indyarya, Ikiragigi, Agakecuru ndetse n’AKabuto.
Izi ndirimbo zose Kitoko akaba yaranazishyize kuri album ye ya mbere yise ‘Ifaranga’.
Mu kiganiro na Umuseke, Kitoko ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nyuma y’aho yabanje kuba mu Bwongereza, yavuze ko abanyarwanda bakwiye kujya bishimira ikiza bagezeho aho guhita bashaka kugera kure cyane mu gihe gito.
Yagize ati “Kenshi ukunda kumva abantu bavuga ko muzika nyarwanda nta byayo, nta bahanzi u Rwanda rufite n’ibindi byinshi.
Ariko nyamara hari ubwo abo bantu baba birengagiza ibintu byinshi. Muzi neza ibihe u Rwanda rwanyuzemo muri 1994 haba Jenoside yakorewe Abatutsi. Ese icyo gihe abahanzi babuze ubuzima bwabo iyo babaho ubu ni uku muzika yari kuba imeze?
Ntabwo nemeranya n’abantu bagereranya u Rwanda muri muzika n’ibindi bihugu duhana imbibe nabyo. Kuko muri icyo nta bibazo byari bifite rero bagomba kugira icyo baturusha.
Gusa aho ubu muzika nyarwanda igeze nta gihe kinini gihari cyo kuba tutarambutsa imipaka muzika yacu kuko imbaraga dufite zirabitwemerera”.
Ibi Kitoko yabitangaje ubwo yashyiraga hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Urankunda Bikandenga’ yakozwe na LickLick umwe mu ba Producers bagize uruhare mu iterambere rya muzika mu Rwanda.
[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=p9olak1kM1U&feature=share” width=”560″ height=”315″]
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
4 Comments
Ayinenga ko “Au pays des aveugles, les borgnes guvernent”. Ikindi kandi niba afite ubushobozi azabange umupira awurimo imbere. Ubwo nibwo azabasha kwihesha agaciro ashaka kwiha.
nta muzika dufite kuko n’abadafite impano bararirimba bakigana ibyo hanze basize umuco. ndi Leta naca izi ndirimbo ziza zidafite injyana nta n’ibikoresho bizima birimo uretse mudasobwa kandi ba nyirazo baba batanazi gukoresha za guitares, synthetiseurs, ingoma, trompette n’ibindi twabonaga mu bihe byashize. aho ubona nta butumwa zisiga uretse gusakuriza abazumva. kuririmba ni impano si business. ngibyo ibyica umuzika wacu ngo ni ibigezweho.
Asigaye agendana isakoshi nka bagore se ndabona abizi kabisa
Leta niyo itera ibibazo byinshi, ariko nayo itangiye kubikemura, ko yatangiye kwigisha abahanzi.Itorero rizakemura byinshi, tubyizere. Nonese umuntu ata ishule ngo yabaye umu star PRINCESS/miss….byanze bagiye mu buraya (batwaye amada yabo batazi nabo batakunze/abandi ntibazi abana babo nabatari ababo kubera kutamenya aho baryamye nabo baryamanye, VIDEO z´URUKOZASONI ZINYURA KURI TV RWANDA kandi zafashwe nabanyarwanda zigakinwa nabanyarwanda ngo ni itera mbere—LETA WE URIHE, MIN YUMUCO IRI MU BIKI????kITOKO ARIRIMBA NEZA, ARIKO SE NI IKINYARWANDA NGO NA GERA HANZE BUMVEKO UMUZIKA WAHINDUTSE…BARARIRIMBA HIP POP, KUVA usa,afrika,asia….ninde uzayumva avuga ururimi batumva!!!!
Comments are closed.