“Ushatse kwigana ibya Senderi wagorwa”- Ruremire
Ruremire focus ni umuhanzi umaze kugira izina rikomeye mu njyana gakondo kubera zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe cyane. Avuga ko asanga Senderi ari umuhanzi uzi ibyo akora ku buryo uwashaka kumwigana bitapfa kumworohera.
Ruremire ni umuhanzi w’ibihangano bya gakondo wiyeguriye guharanira, gusigasira, kumenyekanisha no gukundisha umuco gakondo by’umwihariko mu rubyiruko abinyujije mu buhanzi.
Uretse kuririmba, ni umwe mu bitabazwa cyane mu bukwe kuko azi no kuvuga amazina y’Inka n’ibindi bikorwa bitandukanye bigaragaza umwimerere w’umuco nyarwanda.
Mu kiganiro na Umuseke, yavuze ko ku bantu bagaya Senderi atazi icyo baba bagenderaho kuko ibintu akora ari umwimerere we.
Yagize ati “Senderi aratangaje cyane!! Ku myaka ye usanga ibintu akora bishobora gushoborwa n’abantu batari benshi. Kuko ushatse no kumwigana wagorwa bitoroshye.
Njye mufata nk’umuhanzi mwiza kandi ukomeye. Ugiye kureba usanga izina rye rizwi cyane kurusha n’ibihangano bye. Ni bimwe rero abahanzi benshi baba baharanira kugeraho”.
Ruremire akomeza avuga ko hari bamwe mu bahanzi abona imyitwarire yabo ari iy’abantu bamaze gukura muri muzika. Abo avuga nka King James,Jay Polly n’abandi.
Mu buryo gutangira gutegura indi album ye nshya, yamaze gushyira hanze imwe mu ndirimbo izaba iriho yise ‘Umuco wacu’. Anashimangira ko aho muzika nyarwanda igeze imaze kuryohera abahanzi kubera ko basigaye bagira icyo babonamo kijyanye n’amikoro.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
SENDERI ubundi abamupinga bashingira kuki ? azi ibyakora kandi biramutunze binamufasha guhora avugwa bigatuma ahora mumarushanwa akinjiza
Comments are closed.