“Ushaka ukuri ku bimvugwaho azajye kubaza MINISPOC” – Amb. Joe Habineza
Joseph Habineza wabaye minisitiri w’Umuco na Siporo mu gihe kingana n’imyaka irindwi (inshuro ebyiri mu gihe gitandukanye), avuga ko ibintu byose byagiye bimuvugwaho ko byaba byarabaye intandaro yo gukurwa kuri uwo mwanya, uwaba ashaka kumenya ukuri yajya muri MINISPOC akabyerekwa.
Ni nyuma y’aho hamuvuzweho kuba yarasesaguye amafaranga ya Minisiteri ayashyira mu itegurwa ry’igikorwa cya Nyampinga w’u Rwanda 2015 ndetse na filme izakinwa ivuga ku Rwanda.
Joseph Habineza avuga ibyo byose ari amagambo abantu bivugira kuko buri wese avuga icyo ashatse. Gusa ukuri kuri muri MINISPOC n’abakozi bayikoramo.
Mu kiganiro na Ten to Night gica kuri Radio10, Amba. Joe Habineza yatangaje ko uretse n’ayo mafaranga yavuzwe, nta n’urumiya rwa Leta rwigeze rujya muri ibyo bikorwa.
Yagize ati “Hashize igihe havugwa byinshi ku iyeguzwa ryanjye, ariko ndababwiza ukuri ko ibyo byagiye bivugwa byose ko naba narasesaguye amafaranga ya minisiteri nyashyira mu bikorwa bitandukanye si ukuri.
Nta n’urumiya (sinzi niba rukibaho)rwigeze rushyirwa mu gikorwa cyo gutegura Nyampinga w’u Rwanda cyangwa se muri filme numvise yagiye ivugwa cyane.
Ibyo bikorwa byateguwe n’abantu bikorera ku giti cyabo nta mafaranga ya Leta yigeze ashyirwa muri ibyo bikorwa. Ushaka kumenya ukuri yazegera abakozi bakora mu icungamutungo rya minisiteri bakabereka ukuri”.
Ubwo habagaho igikorwa cy’ihererekanya bubasha hagati ya Joseph Habineza na Uwacu Julienne minisitiri w’Umuco na Siporo, yamusabye gushaka ikintu cyose yazakora cyatuma abanyarwanda bose bakibonamo ndetse kikabashimisha.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
19 Comments
Ese ko icyatumye asezererwa we akizi yakivuze akamara amazimwe!
Niba ari ukuri u Rwanda rurerekeza mu Rwoba ruzahambwamo pe!
ubundi se nimukimenya icyo yazize muzakijyana ku isoko babahe ibyo mukeneye?
ngo iki n’ibyabahutukazi bijemo se? ariko se niba ibyamoko binakibaho ubwo uriya yaba ariwe koko?
Mr Joe Turakwemera, kdi umenye ko kuba Minister ari za stress gusa, uzisubirire muri Heineken ibya politics ni munyangire turabizi.
Wowe rata uvuze ukuri rwose comment yawe yumvikanisha ko uri umuntu usobanutse cyane. Joe ndamukunda kandi tuzamukumbura ariko politics si ibintu nakwifuriza uwo nkunda. azabaze habamenshi patrick ukuntu bamuhuruje hanze ngo aze abe minister ariko ageze Kigali akavuyo namanyanga biramunanira ahita yisubirirayo.we love you Joe
Kuba ari we byo no confirmed
uyu mwana nibamuhe amahoro dore aracyari muto bimutersha umutwe, ariko rero wenda harimo akantu. none se havuyeho ko ari umugande nabyo ntibirashira none ngo ni umuhutukazi ariko ibyo ntibyanaba impamvu abaye we se abikwiriye bamwaka amahirwe?
genda nawe ibi se ubizanye ute?bakwime amatwi
ibingibi ni akavuyo gusa, ubundi se buriya mu rwanda rwose niwe waba miss ahubwo abeza barabipinga. akavuyo ko ni kenshi ubuse we azahabwa ibyo colombe atabonye ko na Joe wabimwemereye avuyeho
Nonese kandi n’amoko yari mu bigomba gushingirwaho mu gutora nyampinga?Mwivanga amadodiye kabisa!
nibareke nabandi bayobore. niyigire muri business abyaporitiki byamuhaze gusa numugabope!.
Ibyuyu mu miss bizateza ingaru…, rimwe ngo n’umugandekazi ubundi ngo n’umuhutukazi ngaho aho nigaramiye !!!!
Reka mbikurikirane ndagaruka mba mara impaka.
ahhhhaaaaaaaaaaaaa!!!!!!!!!
Oya Summer breeze, Habamenshi “ntiyisubiriye” hanze nk’uko ubivuga, yarirukanywe aranafungwa kubera kwiba amafaranga ya Leta! Yibeshye kuri Kagame agira ngo kumushinga Ministeri ni ukumubwira ngo ayirye uko ashaka nk’uko byakorwaga mbere! Ibyo Habamenshi yanditse avuye mu Rwanda ni kimwe n’ibyo abo Kagame yirukanye bavuga iyo bageze aho bahungiye, nta kiri “original”ku byerekeye Habamenshi rero. Get your facts right!
umuhutukazi Ariko w’umunyarwanda mukunda amatiku gusa, ntakimwe gihuye nibyo mukeka mwese murabasazi gusa
Nihatari
Ubu se icyo utereka abantu ni iki!!! Wazize ivuzivuzi ryawe,kuvuga ubusa,kwivuga ibigwi nkaho uri igitangaza no guhobagira mu bikorwa
by`urukozasoni ngo uri liberal or idol y`urubyiruko.
mwese ibyo muvuga ntabyo muzi kuko nta wigeze muri mwe ajya muri MINISPOC nk’uko yavuze ko ushaka ukuri ariho yakuvana ndtmva mwivunira ubusa rero!
Comments are closed.