Digiqole ad

USALAMA III: ibyafashwe na Police birengeje agaciro ka miliyoni 78

 USALAMA III: ibyafashwe na Police birengeje agaciro ka miliyoni 78

ACP Tony Kulamba ukuriye Polisi ya INTERPOL mu Rwanda

Ubuyobozi bwa Polisi Mpuzamahanga, INTERPOL mu Rwanda buyobowe na ACP Tony Kulamba, buratangaza ko mu mukwabo wa USALAMA III wabaye tariki ya 29-30 Kamena 2016, hafashwe ibicuruzwa bitemewe birimo inzoga, ibiyobyabwenge, n’imodoka 18 bikekwa ko zibwe, bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 78.

ACP Tony Kulamba ukuriye Polisi ya INTERPOL mu Rwanda
ACP Tony Kulamba ukuriye Polisi ya INTERPOL mu Rwanda

Uyu mukwabo witwa USALAMA III ugamije guca no gukumira ibyaha ndengamipaka, ubera rimwe mu bihugu 28, byo mu gace ka Polisi yo mu Burasirazuba (EAPCCO) n’iyo mu Majyepfo ya Africa (SARPCCO).

Ku munsi w’uyu mukwabo nk’uko byasobanuwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa, ngo ibyaha umunani ni byo byari bigambiriwe gukorwaho.

Ibyo byaha ni ibijyanye n’icuruzwa ry’abantu, gukuramo abantu amafaranga, ibiyobyabwenge, ubujura bw’intsinga z’amashanyarazi, ubujura bw’amabuye y’agaciro, ubujura bw’ibidukikije no kubyangiza, ibyaha bijyanye n’iterabwoba, n’ubujura bw’ibinyabiziga.

Ibiyobyabwenge byafashwe bifite agaciro ka $ 73 515 birimo Kg 17, 851 by’urumogi, inzoga z’inkorano zingana na L 48 023, inzoga zo mu bwoko bwa gin z’inkorano zingana na L 5 787, udupfunyika 44 tw’ikiyobyabwenge cya Heroin.

Mu bindi Polisi yafashe kuri uwo munsi w’umukwabo wa USALAMA III ni intsinga z’amashanyarazi zireshya na m 651 n’izindi toni 5,5 z’anstinga zikozwe mu muringa (Cuivre/Copper) bikekwa ko zibwe ikigo cy’Igihugu gishinzwe ikwirakwizwa ry’Amashanyarazi (REG).

Mu bijyanye n’icuruzwa ry’Abantu, Polisi yavuze ko hafashwe Umunyarwanda n’Umurundi bafatirwa Nyacyonga bajyanye umukobwa w’Umurundikazi muri Uganda. Ikindi kibazo nk’icyo cyagaragaye muri Gatsibo na ho umwana w’umukobwa yari agiye kujyanwa muri Uganda.

Nibura abantu 93 bakekwaho kugira uruhare mu bucuruzi bw’ibyo biyobyabwenge n’ibyo bindi byavuzwe batawe muri yombi na Polisi.

Umuvugizi wa Polisi y’U Rwanda, ACP Celestin Twahirwa yatangaje ko hifashishijwe ikoranabuhanga riri mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro, habashijwe kugenzurwa imodoka 160 000 zinjiye mu gihugu, muri zo 18 zafashwe na Polisi bikekwa ko zibwe.

Nkubito Stanley Umuyobozi muri Kompanyi ya UCL igurisha amashanyarazi akaba ashinzwe gutanga amashanyarazi n’umutungo uyavamo, avuga ko ubujura bwibasira intsinga z’amashanyarazi bukunze gukorerwa izo mu muringa (Cuivre) ahanini zinyuzwa hasi mu butaka no kwiba inking zitwara umuriro.

Yagize ati “Ibyo twabonye harimo kwiba inking z’umuriro w’amashanyarazi. Niyo hagwa inking imwe y’amashanyarazi, ibindi byose birahagarara, umuriro utangwa ari uko bisubiyeho.”

Yavuze ko mu bihugu bicukurwamo Cuivre igenda igabanuka kandi ngo Kg 1 kuyobona biragora, ariko ugasanga iyi yibwa igurishwa ku mafaranga make cyane angana na Frw 2500 kuri Kg 1.

Yasabye ko abaturage bamenya ko iyo habayeho ubujura nk’ubu buhungabanya amashanyarazi bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu no ku mutekano, bityo ngo ku bwe asanga ubu bujura burenze kwitwa ubujura busanzwe.

Ati “Turahamagarira buri wese kurwanya aba bagizi ba nabi, kuko ibintu tubifata nk’ubujura busanzwe, ni ugusenya igihugu.”

Nkubito yavuze ko byagaragaye ko inkongi z’umuriro zikunze kubaho, ziterwa no gucomeka ibintu byinshi birusha imbaraga intsinga z’amashanyarazi ziri mu nzu, gukoresha abatekenisiye batabifitiye ubumenyi cyane mu gihe cyo gusudira, gukoresha ibikoresho bitujuje ubuziranenge, ariko asaba ko abashaka aba basudirira bajya bazana umutekinisiye ufite imashini itanga umuriro aho gukoresha uwa nyiri inzu.

Izi ni intsinga z'umuringa zitwara amashanyarazi zibwa bigateza ibibazo bya hato na hato by'ibura ry'umuriro
Izi ni intsinga z’umuringa zitwara amashanyarazi zibwa bigateza ibibazo bya hato na hato by’ibura ry’umuriro
ACP Celestin Twahirwa yavuze ko uyu mukwabo wa USALAMA udakuraho ibindi bikorwa Polisi y'igihugu ikora mu gukumira ibyaha
ACP Celestin Twahirwa yavuze ko uyu mukwabo wa USALAMA udakuraho ibindi bikorwa Polisi y’igihugu ikora mu gukumira ibyaha
Nkubito Stanley umuyobozi mu kigo UCL kigurisha amashanyarazi mu Rwanda ushinzwe gutanga amashanyarazi n'umutungo uyavamo yavuze ko ubujura bw'instinga busenya ubukungu
Nkubito Stanley umuyobozi mu kigo UCL kigurisha amashanyarazi mu Rwanda ushinzwe gutanga amashanyarazi n’umutungo uyavamo yavuze ko ubujura bw’instinga busenya ubukungu
Izi ni zimwe mu nzoga zafashwe zitemewe
Izi ni zimwe mu nzoga zafashwe zitemewe
Izi nzoga ngo ziva muri Uganda
Izi nzoga ngo ziva muri Uganda nazo ntizemewe n’amategeko mu Rwanda

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Iyi operation ni salama as his name indicates ibikorwa bikorerwamo ni indashyikirwa ahubwo buriya igiye ukorwa nka buri kwezi byaba byiza kurushaho izi magendu zacika nizo nzoga za sildwill n’aba bajura b’itsinga bagatengurwa, turashima police yacu ku kazi keza ikora no kudahwema gukaza umutekano

Comments are closed.

en_USEnglish