Digiqole ad

USA: Umwirabura yongeye kurasa abapolisi 3 barapfa akomeretsa 3

Muri Leta ya Louisiana mu mujyi wa Baton Rouge umwirabura wamenyekanye ku izina rya Gavin Long wigeze kuba Umusirikare urwanira mu mazi yarashe abapolisi batatu ku cyumweru mu gitondo bahita bapfa abandi batatu barakomereka, na we aza kuraswa aripfa.

Gavin Eugene Long ni we warashe abapolisi batatu harimo n'uw'Umwirabura barapfa
Gavin Eugene Long ni we warashe abapolisi batatu harimo n’uw’Umwirabura barapfa

Gavin Eugene Long yabaye umusirikare wa Amerika mu ngabo zirwanira mu mazi (Marines), aho yarwanye intambara yo muri Iraq ngo yari amaze imyaka itanu asezerewe mu ngabo.

Gavin Long yabanje gushyira amashusho kuri Internet yinubira uburyo abapolisi b’Abazungu bafata Abirabura b’abasivili.

Muri uyu mujyi umujinya watangi kuzamuka nyuka y’uko abapolisi b’Abazungu barasaga umwirabura Alton Sterling mu byumweru bibiri bishize, ndetse bukeye undi mwirabura araswa n’abapolisi b’Abazungu kandi muri Leta ya Minnesota barashe undi mwirabura witwa Philando Castile, wari kumw en’umukobwa w’inshuti ye arapfa.

Nyuma y’iraswa ry’abapolisi batanu b’Abazungu mu mujyi wa Dallas mu gitero cyasaga nk’icyo guhorera urupfu rwa Alton Sterling na Philando Castile, Gavin Long yagize icyo abivugaho.

Yanditse agira ati “Uwarashe ni umwe muri twe. Idini ryanjye ni ubutabera.”

Uyu mugabo ngo yashyize video kuri Youtube avuga ko icya mbere ari ubutabera kuri we nta ruhande na rumwe abogamiyeho.

Muri iyo video yanakanguriraga Abirabura guhaguruka bakarengera benewabo bafatwa nabi, aho yanengaga Leta gushyira imbere inyungu z’amafaranga gusa.

Perezida Barack Obama ari mu biro bye yahise asaba Abanyamerika kunga ubumwe bakirinda ikibatandukanya. Yabasabye kumva ko ari bamwe kurenza uko bumva ko batandukanye.

Yabwiye Abirabura ko batagomba gukomeza gukora ibitero byo kwihorera ku bapolisi b’Abazungu kuko ngo si byo byakemura ikibazo cy’ivangura n’urwango ahubwo ngo byarwongera.

Gavin Long akomoka muri Leta ya Missouri  ngo yigeze gushaka umugore hadaciye kabiri baratandukana, ubu yari yiteguye kwizihiza isabukuru y’imyaka 29.

Montrell Jackson w'imyaka 32, Matthew Gerald w'imyaka 41 na Brad Garafola w'imyaka 45 ni bo bishwe barashwe
Montrell Jackson w’imyaka 32, Matthew Gerald w’imyaka 41 na Brad Garafola w’imyaka 45 ni bo bishwe barashwe

CNN

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Iyo Leta idakemura ibibazo byababogamirwa, nibyiza kwihorera kubishoboye, bikaba kimwe kuri kimwe, uku nikwo kuri. Niba abitwa ngo bahagarariye abaturage bafata ingorane z’abandi nk’ibitabareba bigira banyirantibindeba, kuki se abaturage batakwihanira nako batakora vengeance bibaye ngombwa aho babona inzira ishoboka?

  • PEREZIDA YABWIYE ABIRABURA UKO BAGOMBA KWITWARA, ARIKO NTACYO YABWIYE ABAZUNGU!

Comments are closed.

en_USEnglish