USA: Umusore wishe Abirabura muri Charleston yari afite website y’urwango
Dylann Roof w’imyaka 21 uherutse kwinjira mu rusengero ruri Charleston akica abantu icyenda yasize amagabo kuri website ye yitwa The Last Rhodesian avuga ko Abirabura ari ‘ibicucu’ n’abanyarugomo kandi ngo nta yandi mahitamo yari afite uretse ‘kubarasa’.
Iyi website kandi igaragaraho amafoto ye afite imbunda mu ntoki, ubundi ahagaze atwika idalapo rya USA, ahandi akagaragara ahagaze mu nzu ndangamurage z’abirabu.
Roof w’imyaka 21 y’amavuko kuri website ye hari aho avuga ko ubu USA igomba kwitegura intambara y’amako( racial war) kandi muri yo ngo abazungu bagomba kurimbura abirabura.
Nubwo atibasira cyane abayahudi, uyu musore wagejejwe imbere y’ubutabera kuri uyu wa gatanu, yemeza ko nabo atari shyashya.
Mu bitekerezo bya Roof ku k’ukuntu iyo ntambara igomba kuzagenda, ngo batuye Amerika y’epfo bagomba nabo kugira uruhare muri iyo ntambara ndetse n’abatuye Asiya y’uburasirazuba nabo bakifatanya n’abazungu mu kurimbura abirabura.
Abakoze iperereza kuri uyu musore basanze biriya bitekerezo bye yarabishyize ku murongo neza amasaha make mbere yo kugaba igitero kuri ruriya rusengero
Kuri iriya website yanditse ko nta yandi mahitamo yari afite uretse kurasa bariya birabura.
Muri nyandiko ze kandi uyu musore yasobanuye ko yahisemo urusengero rwa Charleston muri Leta ya Carolina y’epfo kubera ko ariho abirabura benshi bateranira.
Uyu musore kandi avuga ko abahisipaniki(Hispanics, abaturage ba USA bavuga ururimi ryo muri Espagne), nabo ari ikibazo gikomeye ku muryango w’abanyamerika.
Asanga abazungu n’abirabura badatekereza kimwe.
Mu nyandiko ye hari aho yagize ati: “ …Umuntu wese utekereza ko abazungu n’abirabura ari bamwe aribeshya cyane. Niba imisatsi yacu, uruhu rwacu n’amaso yacu bidateye kimwe ntibigire n’ibara rimwe, ni gute ubwonko bw’abazungu n’abirabura bwaba ari bumwe?
Ntaho wahera na hamwe ubwemeza!…Abirabura bafite igipimo cy’ubwenge kiri hasi cyane(Lower intellectual quotient), igipimo cyo kwifata no gushyira mu gaciro kiri hasi, kandi bagira umusemburo utera gushaka imibonano mpuzabitsina ( testosterone) uri hejuru cyane. Ibi uko ari bitatu birahagije ngo umuntu abe umunyarugomo.
Mpisemo kurasira abirabura Charleston kuko ariho hantu habo bakunda gusengera mu mateka yabo kandi iyi Leta niyo mu mateka yigeze guturwa n’abirabura benshi kurusha abazungu muri USA.
Ubu nta mitwe ya Skinheads, cyangwa KKK(iyi yari imitwe y’insoresore zanganga abirabura mu gihe cya nyakwigendera Martin Luther King) ariko dufite internet kandi nsanga ari jye ugomba kugarura ibitekerezo bya bariya basore muri iyi si, nta wundi wabikora utari njye.
Gusa mbabajwe n’uko mfite akanya gato ko kwandika ibitekerezo byanjye ariko nzi neza ko hari abandi bazungu batekereza neza nkanjye kandi bazakomereza aho ngarukirije.
Ndabinginze mwihanganire amakosa y’imyandikire kuko ndihuta…”
Nyuma yo kwandika aya magambo Dylann Roof yahise ajya gukora ibyo yakoze byatumwe USA n’Isi yose bibona ko ikibazo cy’ivangura amako gikomeye.
Hari abatekereza ko website ya Dylann Roof yayise the Last Rhodesian kuko Rhodesia ariyo Leta ya USA yanyuma yari ituwe n’abirabura ariko itegekwa n’abazungu mu bihe bya Martin Luther King.
Iyi website yakozwe muri Gashyantare uyu mwaka ikaba icumbikiwe muri Australia(icumbikiwe ni ukuvuga hosted by…nk’uko abazi IT babyita)kandi ngo ikoze ku buryo byari bigoye kumenya nyirayo nk’uko dailymail yabyanditse.
Kuri iyo website ashimangiza uko apartheid yari ikoze ndetse akemeza ko ubucakara bwakorewe abirabura bwagiriye Isi akamaro.
NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW
8 Comments
Abirabura barangiza ngo baramubabariye yewe yabivuze neza ngo ntabwenge tugira,none se ni gute umuntu akwicira abantu warangiza nyuma yu munsi umwe ukamubwira ko umubabariye?nukuviga ko nawe uba ufashe ibyo yakoze nkibikwiye.abirabura bagaruke twubake africa naho ubundi bazabica babamare
Ubwo USA yibasiye abirabura noneho naho ba bubahaga kubera America nabo bagiye kutumara cyane cyane muri Asia aho nu bundi ubusanzwe umwirabura yarushwaga agaciro nimbwa
JE SUIS LE NOIR
Erega ntabwo abantu nka Dylan Roof bazashira ku isi ari nayo mpamvu na racism itazashira kuko mugihe hariho abirabura nabazungu hakaba hariho nabantu batazi cg badatinya Imana nkaba ntabwo byabura.gusa ingororano yabo nabo bazayibona kumunsi wurubanza ariyo inyenga yumuriro aho bazarya bagahekenya amenyo
Uwo musore n’ubukene bw’imyumvire bwamwishe,abantu bafite urwango rushingiye kumoko n’abakene b’ibitekerezo bakeneye kwigishwa cyane kuko n’ikibazo gikomeye kiganisha m’ubusazi,Imana imubabarire ntazi ibyo yakoze.Ababuze ababo kubera uwo munyamafuti w’umukene Imana ikomeze ibahe ukwihangana n’abatakaje ubuzima bwabo Imana ibakire mu ijuru.
Iyi mbwa yumweru ngo numuzungu,murabona atariyo ifite mumutwe hari munsi yimbwa yanjye?we are black.
Uyu Nipumbavu Kwasasa Nimutu Mweusi Ndiye Ana Commander Dunia Angalia Marekani Obama Simweusi? Wasani Wote Wanguvu Dunia Michael Jackson Lucky Dube Bob Marley Alpha Blondi 2pac Big Nawale Wote Wa Usa Sasa Wale Siwatu Weusi Wenye Akili? Uyo Nipumbavu Ata Kwa Sport Nani Mzungu Mwenye Alisha Fanya Mambo Yenye Pele Alifanya Kwa Istoria Ya Footbal? Akuna Atamzungu Moja Uyo Anamavi Kichwani Mwake But Yote Sisi Watu Wehusi Tupendane Natumuombe Mungu Sana Thx!
stupid boy
Comments are closed.