USA: Umuriro wibasiye Washington DC
Abarwanya inkongi z’umuriro bari gukora uko bashoboye ngo bahoshe umuriro umaze iminsi waribasiye umujyi wa Washington DC. Aba bakozi bafite icyizere ko uyu muriro uzahosha vuba kuko n’ikirere gitangiye kuzamo ibicu bikonje bituma ubukana bw’imiyaga bwakwirakwizaga uyu muriro bugabanyuka.
Abanyamateka bavuka ko uyu miriro ariwo ubaye muri iyi minsi ukomeye mu gihe cy’amateka yose i Washington DC ( District of Colombia).
Umukuru w’ibikorwa byo kuzimya uyu muriro Sheriff Frank Rogers yaraye avuze ko ubu bafite icyizere cy’uko nta miyaga ishyushye yakwirakwizaga umuriro izongera kugaruka vuba.
Ku munsi w’ejo uyu muriro wari umaze kugabanyuka ku kigero cya 2 ku ijana. Nk’uko bitangazwa na Rogers ejo kuwa Mbere, undi muriro wongeye kwaduka mu gace k’Uburasirazuba bw’agace ka Tonasket.
Abaturage barimuwe mu gihe abarwanya umuriro bari bakomeje akazi ko kuzimya uyu muriro. Uyu muriro wangije amazu 150 kandi wahitanye umuturage umwe, abandi barahunga nk’uko bitangazwa na Rogers.
Abarwanya umuriro bananiwe gukora akazi kabo neza kubera ibura ry’amashanyarazi muri ako gace, kandi n’intsinga z’itumanaho zari zacitse. Kugeza ubu ibyangiritse ntibirasanwa.
Ibipimo by’iteganyagihe by’Ikigo National Weather Service birerekana ko uyu munsi hari ibicu bishyushye bishobora kuza gututumbamo imvura, ishobora kugwa mu masaha akuze ya nijoro igafasha abarwanya iyi nkongi gukora neza akazi kabo.
Ikibazo gisigaye n’uko iyi mvura iza kuba irimo imirabyo n’inkuba nyinshi bikaba byateza izindi mbogamizi harimo no kwangiza izindi ntsinga z’amashanyarazi ndetse n’izitumanaho.
Uyu muriro watumye ikirere cya Washington kizamo umwotsi mwinshi watwikiriye ikirere cyo mu Burasirazuba bwa Washington ndetse no mu Majyaruguru ya Leta ya Idaho. Uyu mwotsi watumye umwuka wo guhumeka ugabanyuka mu mijyi n’ubundi ibamo amamodoka menshi asohora ibyuka bihumanya ikirere.
Umwe mu basheshe akanguhe yapfuye azize kubura umwuka ubwo abazimya umuriro bari mu kazi kabo hafi y’iwe.
Amakuru atangazwa na Associated Press avuga ko ubu abakozi bazimya umuriro 1, 600 bari kuzimya uyu muriro bafite za Kizimyamwoto 100 na Kajugujugu n’izindi ndege nyinshi ziri kumena amazi mu muriro ngo uzime.
Imijyi ituranye n’Ikibaya cya Methow Valley ubu iri mu icuraburindi ndetse nta tumanaho riri gukora, ngo n’ubwigunge ni bwose nk’uko umwe mu bayobozi bo mu gace ka Okanogan uri muri Komite nyobozi yitwa Okanogan County Public Utility District yabibwiye Ikinyamakuru cyitwa KREM.
UM– USEKE.RW