USA: The Ben yakiriwe na Amb Prof Mukantabana
Hari ku munsi w’ejo, ubwo yari arangije kuririmbira mu kiswe Oklahoma Creativity Forum iki kikaba ari igikorwa ngaruka mwaka kigamije guhuza no kwagura ubumenyi kw’isi hose mu rwego rwo gutegura urubyiruko rufite ubushake bwo gutuma Isi iba nziza muri iki kinyejana, umuhanzi The Ben yagejeje kuri Ambasaderi w’u Rwanda muri USA, Prof Mukantabana Mathilde impano y’ibihangano bye, aboneraho no kumushimira ko yamwakiranye ubwuzu bwa kibyeyi.
Kuri iyi inshuro iki gikorwa kitabiriwe n’abayobozi bakomeye barimo Ambasaderi w’u Rwanda muri USA, Prof Mukantabana Mathilde. Uyu muyobozi yashimye ubuhanga bwa The Ben ahita yakira n’impano y’ibihangano bya The Ben yari yamuzaniye.
The Ben aganira n’Umuseke yavuze ko amaze gutumirwa muri Oklahoma Creativity Forum inshuro ebyiri.
Uyu muhanzi w’Umunyarwanda ariko uba muri USA, avuga akomeje kwishimira uburyo ibihangano bye byakirwa n’abayobozi bakomeye kandi akaba ashimira Amb Prof Mukantabana Mathilde wamweretse urukundo, akakira ibihangano bye.
Yagize ati: “Ntawe bitashimisha kubona ibihangano bye byakirwa by’umwihariko bikakirwa n’umuntu ukomeye nka Amb Prof Mukantabana. Ibi nabyo biri mu bituma nongera ingufu muri muzika.”
The Ben nubwo amaze igihe kinini adashyira indirimbo hanze kuri ubu ari gukora indirimbo azashyira hanze vuba, avuga ko izaba yitwa “Ko nahindutse”
Iras Jalas
UM– USEKE.RW
4 Comments
ceci est une façon d’encorager les Jeunes Artistes Rdais qui aussi ont soif de contribuer pour le dvpt de leur pays et sont aussi Ambassadeurs de leur pays y compris sa Culture Nationale bien entendu. les autorités ont plus d’intérêts pour les encourager/ ou encadrer car ils en tirent aussi profit.
Vrai 100%!
Cogrs Then Ben ! komerezaho mwana ibihangano byawe turabyemera wagiye States tukibikeneye nuko wadusize gusa ! ariko ndizera ko noneho uzagaruka ari Hights gusa gusa ! usibye ko nanjye nitwa Ben Ben …. Thx Bro .
be courage,now we ard waiting that new arbum!!
Comments are closed.