Digiqole ad

USA: Herman Cain kubera ubushurashuzi yakuyemo akarenge

Nyuma yo gushinjwa kenshi n’abasambane be, uwahabwaga amahirwe menshi yo kuzaserukira ishyaka ry’aba Republicain mu matora y’umukuru w’igihugu muri leta zunze ubumwe z’amerika yahagaritse kwiyamamaza.

Umurepublicain Herman Cain yiyamamarizaga umwanya wa president wa leta zunze ubumwe z'Amerika
 Herman Cain wifuzaga kuba president wa leta zunze ubumwe z’Amerika

Nyirabayazana ni umugore witwa Ginger White watangaje mu cyumweru gishize, ko yabaye ihabara ya  Herman Cain mu gihe cy’imyaka 13 aca inyuma umugore we bashakanye byemewe n’amategeko, ibyatangajwe n’uyu mugore rero akaba aribyo byarunduye uyu munyamerika w’umwirabura, wahabwaga amahirwe yo kuzaserukira aba Republicain mu matora ya president wa republika muri Leta zunze ubumwe z’Amerika  yo mu 2012.

Herman Cain kuri uyu wa gatandatu ubwo yari mu mugi wa Atlanta  ahari hateganyijwe igikorwa cyo kwiyamamaza yagize ati “mpagaritse kwiyamamaza kubera ibinyoma bya hato na hato bidasiba gushengura umutima wanjye ndetse n’uw’umuryango wanjye; abanshinja ibinyoma bahungabanyije ubudakemwa bwanjye mu kuba nashakira abantu ibisubizo by’ibibazo bafite”.

Kuva Herman Cain yatangaza ko aziyamamariza guserukira aba Republicain, abagore 4 bamushinje ko bakoranye imibonano mpuzabitsina.

Umwe muribo witwa Sharon Bialek yamushinje ku mugaragaro kuri  televiziyo ya CNN. Yatangaje ko ubwo yasabaga Herman Cain kumufasha kubona akazi muri 1997, yabyuririyeho agashaka kumusambanya.

Dore uko bamwe bagereranyaga ubusambanyi bwa Cain mu mashusho.
Dore uko bamwe bagereranyaga ubusambanyi bwa Cain mu mashusho.

Gushinjwa ubushurashuzi byagabanyije igikundiro uyu mugabo yari afitiwe n’abarwanashyaka be, ariko igihe cyose akaba yarahakanaga ibi birego  avuga ko ari ibinyoma bidafite ishingiro, kandi bitazatuma ahagarika kubaka izina muri politike.

Uretse gushinjwa ibyo, ubumenyi n’ubushobozi bwa Herman Cain bwagiye bukemangwa cyane muri politiki y’ububanyi n’amahanga, hambere yatangaje ko abenshi mu basilamu  bo muri amerika ari intagondwa, kubera iyo mpanvu akaba ashyigikiye gukora iperereza hifashishijwe uburyo bwa waterboarding (Uburyo bukoreshwa mu iyica rubozo)

Yanatangaje kandi ko yafungura abafungwa bose b’ i Guantanamo igihe umusirikare umwe w’amerika wafashwe bugwate yaba arekuwe (ibi abanyamerika ntibabikozwa)

Herman yongeye gukemangwa ubwo yavugaga ko Ubushinwa bufite ingufu za Nucleyeri kandi abanyamerika baratunze bombe atomike kuva mu 1964.

Iyegura rya Herman Cain rikaba rizamuye uwo bari bahanganye kuzaserukira aba Republika witwa Newt Gingrinch.

Thomas Ngenzi
UM– USEKE.COM 

8 Comments

  • abagore nibo bazarangiza isi barabivuze,ubu ntibamukandagiriye cv!?

  • ese aba contre succes ntaho bataba?ubu kuki baba bibutse ko yabariye akantu ari uko agiye kuba president?preident se niwe udakwiye kwiha akabyizi?ko imfizi itimirwa kandi akba ntawe yafashe ku ngufu,ubu bo umunsi biyamamaje ntazabatamaza?buriya baramugurije rero azabishyura

  • Uyu mutype se iyo abaza Zuma uko yabigenje mu kwiyamamaza kugira ngo akomeze kugirirwa icyizere ko nawe bamushinjaga cyane gusambana. Gusa ngo Zuma we ngo yabwiye ababimushinjaga ati “nibyo rwose ndabikora ariko iyo ndangije ndakaraba!!!!”

  • Well done guys. Thomas Ngenzi asante sana. I live in US arko iyi nkuru yanditse mu buhanga rwose kuburyo busobanutse. keep it up

  • ariko nk’ubu uwabasaba gutera ibuye uyu mugabo kubera ibyo bamurega mwabikora?ko ntawe yigeze avanamo umwenda w’imbere ku ngufu,akaba atarababihirije,ubu koko baramurega iki? kuba yarihaye umubyizi akawuha n’abandi bari bawukeneye nicyo bamuziza,indashima z’abagore wee!!!ubu se tuzazice?cyangwa utazayica ntaziyamamaze?

  • Kubona bamuzengurukishije abagore ba abazungukazi gusa uretse umwe w’ umwirabura , hari icyo nabyo bivuze !
    ” Urwishe ya nka ruracyayirimo “

  • ABAZUNGU NIBO BABIKORA NEZA KO MBONA NTA BIRABURA BARIMO

  • @JBS, imanvu bamu zengurukishijeho abazungukazi nuko abamurega bose uko ari batanu arabazungu. Ahubgo umu type we yikundira abazungukazi gusa uretse ko umugore we arumwirabura.

Comments are closed.

en_USEnglish