Nyirabyenga urwagwa rumugejeje ku ruganda rwa miliyoni 100
Kicukiro – Mukankwaya Bernadette w’imyaka 59 amaze imyaka 22 yenga urwagwa. Mu 1992 nibwo yatangiriye ku mafaranga 3 000 gusa, ubu afite uruganda ruhagaze agaciro ka miliyoni 100 y’u Rwanda. Imbogamizi afite ni uko ahurira ku isoko n’abakora inzoga zitujuje ubuziranenge.
Uruganda rwe rwitwa “Indakemwa” rukorera mu murenge wa Niboye, Akagali ka Nyakabanda, kugeza n’ubu aracyakoresha ibitoki n’amasaka mu kwenga nk’uko yatangiye abikora na cyera.
Mu 1992 iyi business yayitangiriye ku Kibuye, yimukira i Kigali mu 1997, yongera gusubukura umurimo we ahereye ku bihumbi 60. Ubu afite ibyangombwa byose bitangwa n’izengo za Leta by’uko imikorere ye yemewe n’amategeko kandi yujuje ibisabwa.
Umwaka ushize abifashijwemo n’inzego za Leta zifasha abikorera yaguze imashini z’agaciro ka miliyoni 3,5 bituma umubare w’ibyo akora wiyongera, umubare w’abakozi yakoreshaga uragabanuka ndetsen n’igihe byamufataga ngo akore inzoga kiragabanuka.
Ubu akoresha abakozi bake bagera ku munani bunganira imashini nubwo hari abandi ateza imbere mu kugurira ibitoki,amasaka ndetse n’ibindi akenera mu ruganda rwe.
Mukankwaya agurisha amakaziye ari hagati ya 10 na 20 y’urwagwa rw’umwimerere buri munsi, ikaziye irimo uducupa duto tugera kuri 24 ayiranguza kuri 4 800Rwf.
Uyu mubyeyi yishyuriye amashuri abana batanu ndetse n’uruganda rwe ubu rwaruzuye aho yatunganyije inzu ye nini yabagamo we akajya kuba ahandi .Umuryango we ubayeho neza kubera umurimo we.
Atanga ubutumwa ku bagore ndetse n’abandi bashaka kwiteza imbere kwirinda amanyanga ndetse ngo ntawukwiye kwitinya kubera amahirwe bahabwa n’igihugu cyabo.
Ati “Ubu maze imyaka 22 nenga (kwenga) nkaba nakwirahira ko ibyo nkora ari bizima, ariko nukora amanyanga n’umwana nawe azakubona akore andi manyanga arushijeho.”
Imbogamizi avuga afite ni isura mbi ihabwa abenga inzoga gakondo z’umwimerere kubera abantu benga inzoga nk’uko bakoresheje imiti n’ibindi bintu bitujuje ubuziranenge, aba ngo bagahurira ku isoko bigatuma banduza isura y’uyu murimo.
Abanyarwanda benshi banywa agasembuye ngo bakunda inzoga ya kinyarwanda nk’urwagwa, ariko bagacibwa intege n’uko abenshi mu bakora inzagwa bazikorana isuku nke bakanashyiramo ibintu bibi bidakwiye guhabwa abantu nk’uko uyu mucuruzi abivuga.
Ati “Ibi biratubabaza cyane kuko bituma natwe dukora ibintu byujuje ubuziranenge isura yacu yangirika. Ariko ku bw’amahirwe hari abantu benshi bamaze kumenya gutandukanya ibyo dukora n’ibindi bibi bamwe bakora.”
Uyu mubyeyi ashima Leta y’u Rwanda itanga amahirwe ahagije ku wikorera ngo atere imbere agasaba ababishinzwe kugenzura cyane abakora umurimo nk’uwe ariko bagakoresha imiti n’imisemburo idakwiye ituma inzoga bakora zihinduka ibiyobyabwenge byica cyane.
Agira inama abakiri bato guhaguruka bagakora cyane cyane bakikorera bakiteza imbere kuko ngo abona mu Rwanda hari amahirwe menshi yo kwiteza imbere ku bakiri bato.
Photos/E Birori/UM– USEKE
Justin Max & Eric BIRORI
UM– USEKE.RW
0 Comment
Wa mubyeyi we Imana iguhe umugisha rwose. Gusa nemera ko igikomeye muri business iyo ari yo yose ari igitekerezo, hanyuma ikibazo kikaza kuba igishoro. Wowe wafatishije shimira Uwiteka JehovaGusa nakugira inama yo kwambara itaburiya y’umweru kuko bitanga ikizere kurushaho cy’isuku
KOMEREZA AHO NSHIMYE NI NAMA UTANGA YO YO KWITABIRA UMURIMO UREKE ABUBU BASHAKA KURYA BATAVUNITSE
Ku vumba ko ari umuco nyarwanda biremewe ko umuntu yahanyura akavunyisha!!!!!
buri wese uhaka gukora ahawe umwanya ngo yerekane ibyo azi kuko ntawakoze ngo abure kugira icyo asarura, nabandi murebereho mukure amaboko mu mifuka
ibi nibitwereka ko umuntu burya icyo yashaka yakigeraho rwose kandi uko abishaka uru ni urugero rugaragara , uyu mubyeyi aduhaye urugero rugaragara rwose kandi dukwiye kwigiraho, iyo ufite ubshake ni ubushobozi buraboneka , uyu mubyeyi rwose Imana ikomeze imwongerere rwose
Uyu ni Berenadetta muzi ku kibuye muli za 75 yali atuye ahitwa mu cyumbati acuruza nakabyeli bamwitaga mannyo tayali azi gushaka ifaranga kuva kera.felicitation.