Kwibuka abanyamakuru bazize jenoside
Urutonde rw’abanyamakuru bazize jenoside rugiye gushyirwa ahagaragara.
Mu gihe isi yose yitegura kwibuka ku nshuro ya17 genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda, inama y’ igihugu yitangazamakuru irateganya gukora urutonde rw’ abanyamakuru bazize genocide, mu rwego rwo kugaragaza amakuru ku buryo bw’ uzuye abazize genocide, abayigizemo uruhare ndetse n’ ibitangazamakuru bakoreraga.
Ibi bikaba bigiye gukorwa nyuma y’ aho umuryango w’ abanyamakuru batagira umupaka ugaragaje urutonde rw’ abanyamakuru 50 b’ abanyarwanda uvuga ko bazize genocide, ariko bikagaragara ko harimo amakosa mw’ ikorwa ry’ uru rutonde, aho bagiye bashyiramo abaregwa ibyaha genocide, abatari abanyamakuru ndetse n’ andi makosa. Bwana Patrice Mulama umuyobozi w’ inama y’ igihugu y’ itangazamakuru akaba avuga ko bateganya kurangiza uru rutonde mbere y’ uko ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 17 bitangira.
Uru rutonde rukaba rugiye gukorwa hagamijwe kugaragaza ukuri ko shingiro yo kugaraza uruhare rw’ itangazamakuru mu bikorwa bitandukanye harimo no kurwanya genocide.
Claire U.
Umuseke.com