Urutonde rwa FIFA rumaze gusohoka:U Rwanda rwijajaye!
Kuri iki gicamunsi cyo kuwa 18 gicurasi nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ryashyize ahagaragara uko amakipe y’ibihugu akurikirana muri uku kwezi kwa gicurasi.
Nkuko bigaragara, u Rwanda rwaje ku mwanya wa 122 ku rwego rw’isi ndetse no ku mwanya wa 32 ku rwego rwa Afrika bityo rero,ugereranije n’ukwezi gushize, u Rwanda rwazamutseho umwanya umwe.
ibi bikaba bije nyuma y’aho Amavubi atsindiye ikipe y’igihugu cy’u Burundi3-1 mu marushanwa yo gushakisha itike yo kujya mu gikombe cya Afrika kizabera muri Gabon na Guinea Equatorial umwaka utaha.
Muri rusange, dore uko amakipe akurikirana ku rwego rw’isi:
1.Espagne
2.Ubuholandi
3.Brésil
4.ubudage
5.Argentine
6.Ubwongereza
7.Uruguay
8.Portugal
9.Ubutaliyani
10.Croatiya
Mu karere ka Afrika,amakipe 10 ya mbere akurikirana muri ubu buryo;
1.Ghana
2.Côte d’Ivoire
3.Misiri
4.Afrika y’epfo
5.Nigeriya
6.Sénégal
7.Algériya
8.Burkina Faso
9.Cameroun
10.Libiya
Muri aka karere ka CECAFA,amakipe nayo akurikirana muri ubu buryo:
1.Ouganda
2.Soudan
3.Tanzaniya
4.Rwanda
5.Kenya
6.Ethiopiya
7.Burundi
Tuyishime Fabrice
umuseke.com
5 Comments
ahaa!nicyo kimwe!
thanks for the information
Ntibyoroshye kwerii !!!!!!!!!!!!!!!1
Urwanda wapi kabisa
iriya equipe bayisenye
Comments are closed.