Digiqole ad

Urukiko rwategetse ko Uwinkindi yunganirwa n’Abavoka yanze

 Urukiko rwategetse ko Uwinkindi yunganirwa n’Abavoka yanze

Jean Uwinkindi uregwa ibyaha bya Jenoside

Urukiko rwemeje ko:

*Me Hishamunda Isacar na Ngabonziza Joseph bunganira Uwinkindi

*Bakwiye guhabwa amezi atatu yo gutegura dosiye

Mu isomwa ry’icyemezo ku busabe bwa Uwinkindi Jean; Abavoka yagenewe n’Ubushinjacyaha; kuri uyu wa 09 Kamena Urukiko rwatesheje agaciro ubusabe bw’Uregwa bityo rwemeza ko yunganirwa n’Abavoka yagenewe. Nyuma yo kumva iki cyemezo Uwinkindi yahise asaba ko Dosiye ikubiyemo ikirego ke idahabwa aba bavoka.

Jean Uwinkindi uregwa ibyaha bya Jenoside
Jean Uwinkindi uregwa ibyaha bya Jenoside

Mu iburanisha riheruka; Pasitoro Uwinkindi Jean yari yasabye Urukiko guhagarika Urubanza mu gihe imirimo y’Inteko yashyizweho n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho kurangiza imirimo yasizwe n’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda itararangira.

Urukiko rwavuze ko nyuma yo gusuzuma ubu busabe rwasanze nta shingiro bufite kuko uregwa atigeze agaragaza itegeko ashingiraho abutanga ndetse nta n’itegeko rihari rigena ko mu gihe hashyizweho inteko nk’iyi imirimo y’Inkiko zo mu Rwanda iba ihagaze.

Nyuma y’aho Abavoka batangiye uru rubanza (Me Gatera Gashabana na Niyibizi Jean Baptiste) bivugiwe ko bikuye mu rubanza (uregwa avuga ko yabambuwe); Uwinkindi yakomeje kugaragaza ko ataburana atunganiwe kuko abo yari amaze kugenerwa yari amaze kubanga ndetse akaba aherutse kubita Abashinjacyaha.

Kuba uregwa ataragaragaje icyo anenga aba bavoka ndetse ntagaragaze abandi yifuza; Urukiko rwategetse ko Me Hishamunda Isacar na Ngabonziza Joseph bari banzwe n’uregwa bagomba kumwunganira nk’uko byari byasabwe n’Ubushinjacyaha.

Iki cyemezo ntikishimiwe n’uregwa nk’uko yabibwiye Urukiko isomwa ry’iyi myanzuro rihumuje ndetse asaba ko Dosiye ikuboyemo ikirego cye itahabwa aba bagabo

Yagize ati “ iki cyemezo ntikinshimishije, nacyo ndakijuririye, nkaba nshinganishije dosiye yajye mu rukiko, ntihabwe abantu ntemera ko banyunganira.”

Ibi yabivuze nyuma yo kumva imyanzuro y’Urukiko rwari rumaze gutangaza ko Me Hishamunda Isacar na Ngabonziza Joseph bagomba guhabwa igihe cy’amezi atatu cyo gusoma no gutegura dosiye y’uwo bagomba kunganira.

Urukiko kandi rwategetse ko nyuma y’aya mezi atatu ruzongera kumva bundi bushya Abatangabuhamya b’impande zombi (Uregwa n’Ubushinjacyaha).

Iburanisha ryimuriwe tariki ya 10 Nzeri.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • ariko se ibiba hano iwacu biranyobera : ni gute wategeka umuntu ngo emera umwunganizi mu gihe wowe umubonamo undi ?!! ibi nta handi ku isi biba !! maze ukumva ngo u Rwanda ni urwa mbere muri ibi n’ibi !!! ahaaaa Nzabandora da !

  • Umva sha nzabandora kirazira gutanga amategeko ku mukozi utihembera. Uyu mutype Iyo aba yanga abamwunganira ariko ashora aye mu guhemba abo ashaka nta kibazo naho kwibeshya ngo baraguha uwo ushaka utamamuhemba!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish