Digiqole ad

Urukiko narwo rwategetse BK gusubiza DUKOREREHAMWE Company Ltd uruganda rwayo

 Urukiko narwo rwategetse BK gusubiza DUKOREREHAMWE Company Ltd uruganda rwayo

Inyubako ikoreramo Banki ya Kigali (BK).

Nyuma y’uko Umwanditsi mukuru wa RDB atesheje agaciro cyamunara yakoreshejwe na Me RUBAYIZA Kashamura Joseph ahagarariye Banki ya Kigali (BK), aho yagurishijemo uruganda rw’umucari rwa DUKOREREHAMWE Company Ltd ruherereye mu Akagari ka Gakoni, Umurenge wa Muganza, Akarere ka Rusizi mu buryo bunyuranije n’amategeko, Urukiko narwo rwategetse BK gusubiza uruganda ba nyirarwo, ariko iminsi ibaye itanu (5) batararuhabwa.

BK ntirarekura uruganda nubwo imaze kubisabwa kenshi.
BK ntirarekura uruganda nubwo imaze kubisabwa kenshi.

Icyemezo no 017-018645 Umwanditsi mukuru wa RDB yafashe kuwa 27 Werurwe 2017, gitesha agaciro cyamunara yabaye ku itariki 27 Mutarama 2017 bisabwe na Banki ya Kigali (BK Ltd) igamije kwishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni 687 (umubare utavugwaho rumwe n’impande zombi) DUKOREREHAMWE COMPANY Ltd ibereyemo BK.

Soma inkuru : Umwanditsi Mukuru wa RDB yatesheje agaciro cyamunara BK yagurishijemo uruganda rwa DUKOREREHAMWE

BK yahise itanga Ikirego Cyihutirwa mu rukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge isaba ko Umutungo wegukanywe na SODAR Ltd muri cyamunara yabaye kuwa 27 Muratama 2017, washyirwa mu maboko ya Bank of Kigali Ltd cyangwa SODAR Ltd mu gihe hategerejwe icyemezo cy’urukiko, mu rundi rubanza BK yareze isaba icyemezo  cy’Umwanditsi Mukuru wa RDB gitesha agaciro cyamunara gikurwaho.

Mu kuburanisha uru rubanza, BK na SODAR Ltd basabye ko imitungo yatejwe cyamunara yaba igumye mu maboko yabo mu gihe urukiko rutarafata umwanzuro kuri kiriya kirego kindi BK yatanze isaba ko icyemezo cy’umwanditsi mukuru gitesha agaciro cyamunara gikurwaho.

By’umwihariko SODAR Ltd yabwiye urukiko ko kuko kuba itarufite kandi yararangije kurwishyura biyitera igihombo kuko hari impungenge ko uruganda ruramutse rusubijwe Dukorerehamwe Company Ltd hari ibyo yarigisa ku buryo SODAR Ltd yarutsindiye ishobora gusanga hari byinshi byarigishijwe cyangwa byononwe nkana.

Gusa, Umwanditsi Mukuru we agasanga ko ikirego nta shingiro gifite kuko nyiri umutungo ariwe uwufiteho uburenganzira kuko uwatanze ingwate ihora ari iye igihe cyamunara itaremezwa.

Dukorerehamwe Company Ltd yo ivuga ko imitungo igumye mu maboko ya BK cyangwa SODAR Ltd byaba ari ugutesha agaciro icyemezo cy’Umwanditsi Mukuru ari nacyo kiburanwa mu mizi.

Nyuma yo kumva impande zose, Urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge rwakiriye iki Kirego Cyihutirwa, ariko kuwa kabiri w’iki cyumweru tariki 11 Mata 2017 rwemeza ko nta shingiro gifite.

Urukiko kandi “Rutegeka Bank of Kigali gusubiza Dukorerehamwe Company Ltd imfunguzo z’urwo ruganda kugeza igihe urubanza ku kirego cy’iremezo rufite numero RCOM00642/2017/TC.NYGE ruzaba rumaze gucibwa.”

Umwanzuro w'urukiko kuri iki Kirego Cyihuse.
Umwanzuro w’urukiko kuri iki Kirego Cyihutirwa.

Gusa, kuri iki cyumweru Ndayisenga Wellars, umuyobozi ushinzwe imari (DAF) wa Dukorerehamwe Company Ltd yabwiye Umuseke ko kugeza n’ubu uruganda batararuhabwa.

Yagize ati “Ntabwo baraduhereza imfunguzo,… nta kibazo bagaragaza, ahubwo amakuru ahari ni uko bavuga ko Konje yo kuwa gatanu n’icyo kuwa mbere zirangira, ngo niho bazatubwira uko bimeze, ariko muby’ukuri twarabatsinze mu rubanza.

Ubundi ubu twagakwiye kuba turimo, ariko Malaala we avuga ko ngo kuwa kabiri ariho azatubwira uko imfunguzo turibuzibone, ariko ntabwo turafungurirwa.”

Ndayisenga avuga ko nibamara gusubizwa uruganda biteguye guhita bishyura umwenda wose basigaraniye Banki ya Kigali.

Ati “Nitumara gufungurirwa, twebwe twiteguye guhita twishyura umwenda wabo mu gihe kidatinze cyane, ingamba dufite ni ugihita twishyura umwenda mu buryo bwihuse.”

Aimable MALAALA, Umuyobozi w’ishami ry’amategeko no kwishyuza muri BK, we yabwiye Umuseke ko ntacyo yabivugaho, atubwira ko azagira icyo abitangazaho byibura kuwa kabiri w’icyumweru gitaha ku itariki 18 Mata 2017.

Soma inkuru: Ibya rwa ruganda BK yateje cyamunara abaturage bakigaragambya byifashe bite?

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Iby’inkiko rwose biransetsa, njye numvaga ubu Dukorerehamwe iyo yari yaramaze kubona uruganda. Arikose bk yo bite ubwo?

  • Icyemezo cyumwanditsi wa RDB(Rwanda Development Board) ntabwo gifite agaciro karuta ibyemezo bifatwa ni inkiko zubucamanza. Iki cyemezo gikurikijwe bisaba byerekanye ko Ntamategeko abaho mu Rwanda. Kandi ibi bintu abashora mari bazajya babishingiraho mu gufata ibyemezo mbere yo gushora amafaranga yabo mu Rwanda. Urugero ryoroshye ubwo aba marocain baguze amabanki mu Rwanda nibabona yuko abo baguliza batabishyura Ningwate batanze nizisgobore gufatirwa mu rumva yuko hali uwo bazajya baguliza.
    Ibi kandi ninabyo bituma inyungu ku guzanyo zijya hejuru kubera yuko ama banki abara risque zilimo kuguliza abantu nkabangaba. aya mafaranga RDB ili kwitambikamo niyo BK yayamburwa ifite ukundi izayagaruza kandi abayibitsamo nabandi bakorana nayo nibo bazabyishyura.
    Nibareke urwego rwubucamanza bukore akazi kabwo naho ubundi ibi byamaragamutima bya RDB ni uguharabika igihugu kandi ni ukutareba kure. Urwanda ntabwo ali republika yibitoki svp

    • BK yihorere isanzwe idutwara amafaranga menshi irayafite (byonyine tekereza 500 baduca adasobanutse ngo twaje kuversa muri banki yabo nta konti tuhafite nkaho tuyabazaniye tubinginze), ahubwo nitange imfunguzo ireke kwerekana ko ifite ububasha busumba ubw’inkiko, naho RDB mu kurengera ishoramari ushobora kuba utazi ko bahawe ububasha ku kwita ku bashoramari no kubungabunga inyungu zabo hakurikijwe iteka rya Perezida, uzasome neza itegeko-ngenga rigenga RDB ku ishoramari uzasanga ubwo bubasha babufite

  • BK NITANJYE IBYABANDI NA DUKOREREHAMWE ISHAKE UKO YAKWISHYURA NAYO !

  • Ariko se buriya BK si ugusuzugura icyemezo cy’urukiko? Sinjya numva se bavuga ko urubanza rwaciwe ruba rwabaye itegeko? None se ntamuhesha w’inkiko DUKOREREHAMWE IGIRA? Niba se baranamusuzuguye , kuki inzego z’ishinzwe umutekano zitabafasha bigakorwa ku ngufu za LETA nkuko bajya guteza cyamunara polisi ariyo yabihagarariye. Ubu se polisi ntabwo ibaho muri RUSIZI? Ibi ntibyumvikana. ABABISHINZWE BARENGANURE BENE URUGANDA NAHO UBUNDI WAGIRANGO AMATEGEKO AREBA BAMWE GUSA.

  • Ikintu kinshimishije ni ukuba uru ruganda rusubiye mubiganza byabahinzi.Ikigaragara BK yari yihutiye kugurisha muri cyamunara itarindiriye imyanzuro y’urukiko. Ubundi se ni gute iteza itararangiza no gutanga umwenda yishyuza harimo amacenga menshi muri ibi bintu kabsa. Imana ishimwe abahinzi nibo bari bahababariye nubwo biri gutinda reka dutegereze kuwakabiri hagere wenda bazahabwa ifunguzo.

  • Ariko se KENETH KO ndeba uruma ugahuha. Uratangira uvuga ngo icyemezo cya RDB ntikiruta icyemezo cy’urukiko, kandi nacyo BK yagiteye ishoti. None se impungenge z’abashoramari uvuga ugatanga urugero k’ubanyamaroc, uretse ko ataribo bambere mu ishoramari ry’amabanki mu RWANDA, bo bazajya hejuru y’amategeko yo mu RWANDA. IYABA waruzi igihe byafashe kugirango icyemezo cya RDB gifatwe. Wibaza se ko ari abaswa. Erega RDB ihagarariye amabanki ku bijyanye n’ingwate. Ntamarangamutima rero arimo mu gufata ibyemezo kwayo. Ni uko yasanze harimo amakosa muri cyiriya cyamunara. Ahubwo ugire inama amabanki ashake les huissiers professionnels apana gufata abantu nka ba Gashamura twumva. NAHOSE, icyamunara cyateguwe neza, RDB YAGISESA IHEREYE HE? IMPUNGENGE ZAWE RERO NTAHO ZISHINGIYE, bwira izo banki zijye zitegura ibintu neza, bitabaye ibyo, bajye bitegura kwirengera ingaruka zabyo, kandi bajye babyihanganira bareke kuburana urwandanze. KANDI UBABWIRE BABE BITEGUYE NO GUTANGA INDISYI ZIJYANYE NO GUFATIRA UMUTUNGO MU BURYO BUNYURANIJE N’amategeko, kuko babikoze cyamunara itaremezwe burundu. NABYO NI UGUCA INTEGE ABASHORAMARI BO MURI MAROC? UMUSHORAMARI WO MURI MAROKI UZAMUGIRE INAMA YO GUKURIKIZA AMABWIRIZA ANGENGA ISHORAMARI MU RWANDA. NTUZABABESHYE, NGO BIGIRE IBIHANGANGE, INTAKOREKA, IBYIGOKOMEKE, BATAZAHURA N’AKAGA.

    • Ahubwo isomo umuntu yakuramo ni ukutongera kwizera cyamunara…

    • Urakoze GQDGJJ,
      Maze gusoma ibyo wanditse aho uvuga ko nduma mpuha. nibyo kokko kuko usubiye mu nyandiko yasohotse muli iki kinyamakuru umuseke yo kuwa 17/02/2017 halimo byinshi bigaragaza yuko uru rubanza rulimo amahugu.
      Amafaranga Bk yemereye irishyirahamwe nayo yabahaye ntabwo ali amwe,
      Ingwate zemeranyweho nabwo zatanzwe zose. Nyuma yinshuro zirenga enye ishyirahamwe nuli fitemo inyungu egera kuli 50% Nkusi Aminadab yiyambaje Presidance ya republika ngo ikemure ikibazo. Presidance imusaba kwandikira BK ibarwa ivuga amafranga akabyandikira BK kuli uwo munsi 26 Mutarama 2017. ishyirahamwe ngo ryavugaga yuko ryabona miliyoni 15 gusa.
      Aimable Malaala we avuga Dukorerehamwe yari yumvikanye na BK ko niba badashaka ko cyamunara iba bishyura byibura miliyoni 400 muri miliyoni 687 Dukorerehamwe yari imaze kugeramo BK ku itariki 26 Mutarama 2017, ariko Dukorerehamwe ikavuga ko yabona miliyoni 150 gusa.
      Malaala we akavuga ahubwo ko Ibiro bya Perezida ngo byababwiye ko bakora ibyo amategeko ateganya kuko bari bafite uruhushya rw’umwanditsi mukuru n’urukiko rwo guteza icyamunara.
      Wavuze ngo ndaruma mpuha. Njye uko mbibona bizagenda uyu Nkusi Aminadab yagombye gucururuka akemera gusigarana ibyo yabona yasigarana. yagombye kwicara akamenya uwo arega uwo aliwe. Ibyo wanditse mu nyuguti zibyapa nabyo nabisomye kandi birumvikana ko ali ukuri. Komera imana iguhezagire.

  • kuverisa muri BK utahafite konti ni 500frw kwishyura ideni mbere yigihe urabihanirwa naho gufungisha konti ni 60000frw dore umucuruzi nyawe uzi kubyaza amahirwe ubushoramari murwa gasabo cg niwe mukoloni mushya igihugu cyabonye dore ko adakangwa nibyemezo byinkiko

Comments are closed.

en_USEnglish