Digiqole ad

Uruhurirane rw’amakosa rwatumye ahagarikwa ku kazi

Buradiyo Theogene wari umuyobozi w’ishami ry’ubutegetsi mu Karere ka Gakenke yahagaritswe ku kazi kubera amakosa menshi yagiye akora arimo no kuba atunze impamyabushobozi mpimbano avuga ko yakuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ikibazo-cya-Buradiyo-kimaze-igihehategerejwe-umwanzuro-none-wabonetse
Ikibazo-cya-Buradiyo-kimaze-igihehategerejwe-umwanzuro-none-wabonetse

Buradiyo w’imyaka 40 y’amavuko yahagaritswe ku mirimo ye n’inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke kubera amakosa y’akazi yakoze arimo kwiyitirira impamyabushobozi adafite.

Andi makosa yabaye intandaro yo guhagarikwa kw’uyu mugabo ni uko mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka wa 2013 yandikiye umuyobozi w’akarere ka Gakenke, amumenyesha ko ahagaritse by’agateganyo imirimo ye, akazagasubiraho ari uko Akarere kakemuye ikibazo cy’imicungire y’amavuta y’imodoka.

 Ubuyobozi bw'akarere ka Gakenke ku bufatanye na kaminuza Buradiyo yari yarabeshyeye ko yizemo, bagaragaje ko atigeze ahakandagiza ikirenge

Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke ku bufatanye na kaminuza Buradiyo yari yarabeshyeye ko yizemo, bagaragaje ko atigeze ahakandagiza ikirenge

Nyuma yo kwihagarika ku kazi, Buradiyo yanze gutanga imfunguzo z’ibiro yakoreragamo aho yari yarafungiranyemo amadosiye y’abakozi.

Si ubwa mbere uyu mugabo ahagaritswe ku kazi, bwa mbere yahagaritswe ku kazi by’agateganyo mu kwezi kwa kane mu w’ 2012 ubwo yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Janja, aho yashinjwaga amakosa atandukanye arimo kutubahiriza akazi yari ashinzwe, guteza umwuka mubi mu bakozi no mu baturage yayoboraga, gucunga nabi umutungo w’abacitse ku icumu no gusambanya umwana w’umukobwa.

Icyemezo cy’inama Njyanama cyo guhagarika ku kazi Buradiyo kizagezwa kuri Komisiyo y’abakozi ba Leta, na yo ifate umwanzuro mu gihe kitarenze amezi atatu uzagaraza niba yirukanywe burundu cyangwa asubijwe mu kazi.

Source: Kigalitoday

Umuseke.com

en_USEnglish