Digiqole ad

Uruhinja runini bidasanzwe

Ababyeyi bakiranye ubwuzu umwana w’umuhungu w’ibiro 7.4

Niba hari umuryango wishimye kurusha indi yose ni utuye I texas muri leta zunze ubumwe z’America wibarutse umwana munini birenze ibisanzwe, kuko apima ibiro 7.4,  afite uburebure bwa centimeter 60.96! Uyu mwana witwa JaMichael Brown, yakiranwe ibyishimo bitagira ingano muri uyu muryango.

JaMichael Brown uruhinja rwafutse rufite ibiro 7.4
JaMichael Brown uruhinja rwafutse rufite ibiro 7.4

Ku isaha ya 9:05 ku wa gatanu mu gitondo , Janet Johnson na  Michael Brown, nibwo bibarutse uyu mwana w’umuhungu mu bitaro byitwa Longview’s Good Shepherd Medical Center. JaMichael bahise bahimba byihuse “the Moose” niwe mwana munini wavukiye muri ibi bitaro, ndetse no muri iyi leta ya Texas.

Mu bisanzwe abana bakunze kuvukana ibiro 3.4, none ibiro by’uru ruhinja byenda kungana n’uby’umwana w’amezi 6.

Ababyeyi b’uyu mwana bakaba batangaje ko  babwiwe n’abaganga kwitegura kubyara umwana munini uri hagati y’ibiro nka 5 na 6 mbere yo kubyara. Nyina w’uyu mwana ufite imyaka 39 yabyaye bamubaze, akaba yarakunze kugira ibibazo bituruka kuba yari atwite umwana munini.

Tubibutse ko JaMichael atariwe mwana wenyine waba uvukanye ibi biro, nkuko  tubikesha Guinness Book of World Records, umwana munini wabayeho yavutse mu 1879 muri leta ya Ohio muri USA, akaba yarapimaga ibiro 10.8. Mu mwaka wa 2005 muri Brazil, umwana wahimbwe akazina ka “Giant Baby” yapimaga ibiro 7.7, mu mwaka wa 2009 muri Indonesia naho havutse umwana w’ibiro 8.7, uyu akaba ariwe mwana munini wavutse muri iki gihugu.

7 Comments

  • abana baragwira uyu we arahimbye!ubu nyina yari abayeho ate koko?yavaga aho ari akimwite?ntibisanzwe ariko nanone birashimishije

  • Nibonkwe pe abo babyeyi,n umugisha udasanzwe,na mukuru wanjye yavukanye 7kg,muri 1970.

  • tubahaye impundu, nibasubireyo nta mahwa. ariko se n’ariya marori ni ayo yavukanye?

  • so nange mfite amansiko kuri ariya marinete mutubari mutubwire murakoze

    • Nihatali kabisa basubireyo nta mahwa kabisa kabisa gusa uyu mwana ntasanzwe pe!

  • Uyu mwana bamushyizeho amataratara, kubera ko yavukanye amaso manini abyibushye cyane, kubera ko asa nkaho afatanye, bashyizeho amadarubindi ngo amaso yiwe arambuke, cg abyimbuke, ubundi azarebe neza. naho ubundi yaguma afite amaso arimo imbere, ariko atwikiriwe n’ikibiri cye kinini.

  • kuki yambaye amarinete ese n’amaso ni manini gusa nibonkwe ni umugisha

Comments are closed.

en_USEnglish