Digiqole ad

Uruhare rw’ingo mu kwesa imihigo ruracyari ruto-societe civil

Ubushakashatsi bwakozwe na Societe civil  kuruhare rw’abaturage mu ishyirwamubikorwa ry’imihigo,buragaragaza ko imihigo iva mu nzego zo hejuru ariyo ihabwa agaciro kurusha imihigo iva mu baturage.Ubwo societe civil yamurikaga ubu bushakashatsi yakoze kuri uyu Wakabiri mukiganirompaka n’inzego zitandukanye,yanagaragaje ko n’ ubwo imihigo yahinduye imibereho y’abanyarwanda,imihigo yo mungo idakoreshwa nk’uko bikwiriye.

Makuza asobanura ubushakashatsi
Makuza asobanura ubushakashatsi

Muri ubu bushakashatsi abantu 600 nibo babajijwe, bukorerwa mu turere 10 mu ntara zose n’umujyi wa Kigali.Mu bantu babajijwe hakaba harimo abaturage,abayobozi bo mu nzego z’ibanze n’indi miryango.

Makuza Jean Marie umwe mu bakozi ba societe civil wanagize uruhare mu bushakashatsi,yagaragaje ko zimwe mu mpamvu zituma imihigo ituruka mu nzego zo hasi no mungo itagerwaho nk’uko bikwiriye, hari abaturage ndetse n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze batarasobanukirwa n’imihigo. Gahunda zituruka hejuru abaturage ntibahabwe urubuga rwo kuzitangaho ibitekerezo.

Aha batanze urugero nko ku ku ishyirwaho ry’igiciro cy’ubwisungane mu kwivuza(mituelle de santé),gahunda yo gusezerera nyakatsi na gahunda yo guhuza ubutaka.

Ubushakashatsi,bukaba bugaragaza ko abaturage bamwe bagira uruhare mu mihigo kubera inyungu bayibonamo naho abandi bakayigiramo uruhare kubera igitsure bashyirwaho n’abayobozi.

Makuza Jean Marie ubwo yagaragazaga ko imihigo iva mu nzego zo hejuru ariyo yitabwaho,yagize ati:″imihigo yo mungo ntacyo yagezeho.″

Icyakora ubushakashatsi bugaragaza uruhare rushimishije rw’abagore mu mihigo,gusa uruhare rw’urubyiruko rukaba rukiri ruto kandi arirwo rugize umubare munini w’abanyarwanda.

Akarere ka Nyamasheke,Karongi na Kicukiro,ni tumwe mu turere twagaragajwe ko abaturage bagira uruhare mu itegurwa no mu ishirwa mu bikorwa ry’imihigo kurusha utundi turere.

Icyakora ubu bushakashatsi bugaragaza ko imihigo yahinduye imibereho y’abanyarwanda mu nzego zitandukanye.Kuba abayobozi bagirana ibiganiro n’abaturage byatumye imitangire ya serivise iterimbere ndetse n’umutekano urushaho kubungwabungwa,mu rwego rw’imiyoborere myiza.

Nu bukungu ,imihigo yatumye ibikorwaremezo ,amakoperative no guza ubutaka biterimbere.Imihigo kandi yatumye imanza zihutishwa ndetse no kurwanya ihohoterwa bishyirwamo imbaraga mu rwego rw’ubutabera.ubushakashatsi kandi bwerekana ko imihigo  yagize uruhare runini mu gutezimbere imibereho myiza y’abaturage biciye mu bwisungane mu kwivuza,mu burezi  bw’ibanze bw’imyaka icyenda no muri gahunda zitandukanye zitanga imirimo nka VUP.

Ubu bushakashatsi bukaba bugaragaza ko imihigo ifite igipimo kingana na 81.5/100,mu guhindura imibereho y’abaturage.

NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM 

en_USEnglish