Digiqole ad

Uruhare rw’abaturage rwaca ruswa!

Abaturage bamenye uburenganzira bwabo ruswa yacika

Mu biganiro byahuje kuri uyu wa gatanu, abagize inteko nshingamategeko, imitwe yombi n’abajyanama bo mu karere ka Huye, hagaragajwe ko Uretse kuba ruswa imunga ubukungu bw’igihugu, n’umuyobozi urya ruswa abo ayobora, ntibongera kumuha agaciro. Nta jambo agira kubo ayobora kandi ntashobora no gufata ibyemezo ngo abaturage babyubahirize kuko baba bamuzi ko atari inyangamugayo.

Mu nzego z’ibanze hakunze kugaragara ruswa n’akarengane, ahanini kuko ari ho haboneka umubare munini w’abakenera serivise. Ruswa n’akarengane, bikunze kugaragara mu gutanga amasoko ya leta,mu gutanga imirimo, mu kurangiza imanza no mu gutanga ibyemezo bitandukanye. UWIMANIMPAYE Jeanne d’Arc, umudepite mu nteko nshingamategeko agaruka ku bitera ruswa yagze ati : “hari abaturage bacyumva ko gutanga ruswa ari umuco, bakurikije ngo kera umutware yagombaga guturwa no gushimirwa cyangwa bakumva ko ntawavugana n’umuyobozi ntacyo amuhaye.”

Ruswa inaturuka kubayobozi bananiza abo bayobora, mu kubaha serivise cyangwa kuri kamere mbi y’umuyobozi. Kuba abaturage batazi uburenganzira bwabo, ko bakwiye guhabwa serivise batayiguze nabyo bikurura ruswa. Abayobozi rero ngo bakwiye gukorera mu mucyo, kwihutisha no kunoza gahunda nk’uko amategeko abiteganya.

Joseph KAGABO, ashinwe ubutegetsi mu karere ka Huye avuga ko ruswa yaba iterwa n’imishahara mito mu nzego z’ibanze,kandi ko hari impapuro usanga zitagurishwa nko ku nzego zo hasi ariko byagera hejuru zikagurishwa. Akanavuga ko inzoga y’abagabo nayo ifatwa nka ruswa bigoye kuyikuraho.

Icyakora na none ngo nta muyobozi wagahembwe n’umuturage, ko yakoze ibiri mu nshingano ze, ko ahubwo atabikoze akwiye kubibazwa nk’uko Senateri NSHUNGUYINKA François abivuga. Agira ati: “Umuyobozi niba yarangije ibyo ashinzwe, nta kumurengereza inyongera idateganywa n’amategeko.” Gusa yongeraho ko umushahara muto atari ikibazo, cyagakwiye gukurura ruswa, kuko n’abafite minini ari bo barya ruswa itubutse, inabangamira ibikorwa by’iterambere. Umuco kandi ugira agaciro iyo ntategeko riwuvuguruza, kuko umuco ugenda uhinduka bitewe n’ibihe.

Ngenzi Thomas
Umuseke.com

en_USEnglish