Digiqole ad

Urugero rwiza ku bakuru b’ibihugu bakoresha nabi imitungo ya rubanda

Perezida w’iguhugu kigizwe n’ibihugu byishyize hamwe by’Abarabu (Emirate arabes unis), Cheikh Khalifa ben Zayed Al Nahyane, yafashe icyemezo cyo gufasha abaturage basaga ibihumbi birundwi (7 000) kwishyura imyenda bafite, iyo myenda ikaba ingana na miliyoni 545 z’amadolari y’Amerika, nk’uko byatangajwe n’ikigo gitangaza amakuru kitwa WAM muri iki cyumweru.

Perezida Cheikh Khalifa Ben Zayed Al
Perezida Cheikh Khalifa Ben Zayed Al

Nkuko ikigo WAM kibivuga ngo Perezida wa E.A.U yahise ategeka ko abaturage bafungiye kubura ubwishyu bahita barekurwa.

Umukuru w’ibihugu by’abarabu byiyunze E.A.U akaba yaranasabye ko imyenda yose iri munsi ya miliyoni y’amadirhams (Dirhams, amafaranga akoreshwa muri EAU),  akaba angana n’amadolari 367 000 abaturage bari barananiwe kwishyura yahita yishyurwa mu mafaranga yatanze.

Leta ikaba yariyemeje gufasha abaturage kwikura mu myenda ikazishyura imyenda yaburi muturage, nyuma na bo bakajya basubiza Leta amafaranga angana na ¼ cy’ayo bahembwa ku kwezi, ariko bakana rahirira kutazongera kujya mu myenda.

Nkuko ikigo WAM kibivuga ngo umubare w’abaturage bafite imyenda ni 6.830, bakaba bose hamwe umwenda wabo ungana na miliyari y’amadirhams ni ukuvuga miliyoni 545 z’amadolari y’Amerika (545 M USD).

Perezida Khalifa ben Zayed Al Nahyane yari yiyemeje gushyiraho ikigega cyirimo miliyari 10 z’amadirhams angana na (miliyari 2,7 USD) kikaba cyarashyizweho mu kwezi kw’Ugushyingo 2011 mu rwego rwo kugoboka abaturage bakennye kwishyura inguzanyo z’amabanki.

Ibihugu byunze ubumwe by’Abarabu ni Leta ikize kuri peteroli, kikaba ari kimwe mu bihugu bifite umuturage winjiza amafaranga menshi ku isi aho byibuze umuturage yinjiza asaga 50 y’amadolari y’Amerika.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • Izo ni zimwe mu nshingano islam isaba abakire gukorera abakene.
    Ni byiza cyane rwose.
    Niba biyemeje kubakura kungoyi y’ubukene bakwiye kwibuka no kubakura kungoyi ya Colonisation.

  • Big up sir!!! Afrika turi hehe???

Comments are closed.

en_USEnglish