Urugamba kuri SIDA rurasaba imbaraga za bose – Fidel Ndayisaba
Mu nama yahuje abayobozi bose bo mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa kabiri tariki 25 Werurwe, 2014 mu rwego rwo gukangurira abayobozi gushyira imbaraga mu kurwanya SIDA, Mayor w’umuyi wa Kigali Fidel Ndayisaba yatangaje ko urugamba rwo kurwanya iki cyorezo ari urwa buri wese.
Fidel Ndayisaba yatangaje ko kurwanya SIDA bisaba imbaraga za buri wese, kuko ngo atari igikorwa cya Minisiteri y’Ubuzima ubwayo yonyine, cyangwa inzego zibanze gusa ahubwo nga ni igikorwa gisaba ubufatanye bw’abantu bose bakagihagurukira.
Yavuze ko guhagurukira kurwanya icyorezo SIDA byatumye hagerwaho umusaruro ushimishije mu kugabanya ubwandu no kurwanya akato kahabwaga abarwayi ba SIDA.
Yagize ati “Urugamba turwana narwo ni ukubuza abashaka guha akato abafite ubwandu bwa SIDA kugira ngo bitabaviramo kugahishira bakazabukwirakwiza kubera kwitinya. Urundi rugamba ni ukuvuza abafite ubwandu kugira ngo bafate imiti neza bitabazanira ibyago byo kugumana n’ubwandu.”
Yongeyeho ko mu Mujyi wa Kigali ubwandu bwa SIDA bugeze kuri 7% mu gihe mu gihugu hose ari 3% ugereranyije no ku bindi bihugu u Rwanda ngo ntiruhagaze nabi cyane, gusa ngo ntabwo umujyi wifuza ko ubwandu bwakwiyongera.
Fidel Ndayisaba yakomeje avuga ko impamvu umujyi wa Kigali ugaragaramo umubare uri hejuru ngo ni ho hagaragara indaya cyane kurusha mu cyaro, gusa uburaya bukwiye kugabanuka, kuko nta mibereho umuntu ateze mu mwuga w’uburaya mu byukuri.
Hari gahunda yo gufasha abava mu mwuga w’uburaya, nko kubafasha guhanga ibindi bikorwa bibabeshaho bakora, bakareka gutekereza ko bazabona amaramuko mu kwicururuza mu buraya, bibateza ibyago.
Nsanzimana Sabin ushinzwe kurwanya SIDA muri RBC yavuze ko inshingano bafite bose ari ubufatanye bagahuza imbaraga mu buzima no mu miyoborere myiza y’abaturage, hamwe n’abashinzwe umutekano.
Yagize ati “Ni ikibazo kireba inzego zose z’igihugu, inama yabaye uyu munsi ni ugukangurira abayobozi kugira ngo bajye bakangurira abaturage kuyirwanya mu nama bakorana nabo.”
Nsanzimana yakomeje avuga ko Intara y’Uburasirazuba igaragaramo ubwandu ku gipimo cya 2,3%, Amajyaruguru n’Uburengerazuba bagahurira kuri 2,9%.
Ngo iyo harebwe imyaka 10 ishize ubwandi bushya bwagabanyijweho 48%, kandi abafite ubwandu bwa bw’agakoko gatera SIDA barakomeza bakabana na bwo kuko bafashwa kubona imiti bakamererwa neza.
Gahunda igihugu cyihaye mu myaka iri imbere ni iyo kugabanya ubwandu kugera kuri 75% n’imfu ziterwa na SIDA zikagabanukaho ½ dore hatanzwe akayabo ka miliyari y’amadolari yashyizwe mu kurwanya agakoko gatera SIDA mu gihe cy’imyaka itanu.
Ngo hakwiye kubaho inshingano yo gufatanya mu nzego bagahuza imbaraga mu buzima no mu miyoborere myiza y’abaturage, n’abashinzwe umutekano ngo kuko SIDA ni ikibazo kireba inzego zose z’igihugu.
Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
aba bavuzi barakenewe mur iki gihe turimo kuko bafasha abantu bakaramba