Digiqole ad

Urufunguzo rw’iterambere rirambye mu Rwanda no muri Afurika

Abahanga mu bukungu bemeza ko umugabane w’Afurika uri gutera imbere mu buryo bwihuse kurusha ahandi ku Isi. Imibare itangwa n’ibigo mpuzamahanga mu bukungu igaragaza ko ubukungu bw’Afurika muri rusange buzamuka ku kigero cya 5.6% buri mwaka. Ibi biterwa ahanini n’impinduka mu buyobozi zituma habaho kugabanuka k’umubare w’abakene no kwiyongera kw’abashoramari.

Umugabane w'Afurika ukeneye ubuhinzi bugezweho mu iterambere ryawo
Umugabane w’Afurika ukeneye ubuhinzi bugezweho mu iterambere ryawo

Ubu haragaragara cyane izamuka mu ikoranabuhanga mu bihugu byashyize ingufu mu kubyaza umusaruro umutungo kamere wabyo.

Umwe mu mitungo Afurika ifite ni abaturage bayo. Aba baturage ubu bamenye ko na bo bifitemo ubushobozi bwo kuba imbarutso y’iterambere ry’uyu mugabane.

N’ubwo bimeze gutyo ariko urugendo ruracyari rurerure. Muri uru rugendo Afurika izahura n’ingorane nyinshi, zimwe ubu zishobora  guteganyirizwa ibisubizo mu gihe  izindi zizajya zitungurana, ariko zikabonerwa ibisubizo gahoro gahoro.

Kuko urugendo rumeze gutya, ntabwo Afurika igomba kunyurwa n’ibyo igeraho mu gihe gito ahubwo hakenewe ingufu nyinshi kugira ngo ibyagezweho birindwe kandi hakomezwe inzira yatangijwe.

Inkingi imwe yo gutera imbere kw’Afurika ni amahoro arambye. N’ubwo ibyinshi mu bihugu by’Afurika bifite amahoro, haracyarimo  bimwe na bimwe bifite ibibazo by’umutekano muke, kandi ibi bigira ingaruka zikomeye ku bihugu bituranye nabyo.

Ikindi kintu gituma Afurika n’akarere u Rwanda ruherereyemo bitagira iterambere ni akarengane gakorerwa abaturage.

Ntabwo igihugu, akarere cyangwa umugabane w’Afurika bishobora gutera imbere niba abaturage babyo badahawe ijambo n’ubwisanzure mu bikorwa by’iterambere rusange.

Iterambere ry’Umugabane w’Afurika rizagerwaho ari uko Abanyafurika ubwabo bashyize ingufu hamwe kugira ngo babone ibisubizo birambye ku bibazo bireba ibihugu byabo bwite.

Nubwo bwose ibi bisaba ubufatanye bw’umuryango mpuzamahanga, inshingano za mbere ni iza Abanyafurika ubwabo.

Indi nkingi y’iterambere muri Afurika, ni uguha uruhare rugaragara abaturage mu kwiga no gushyiraho ingamba z’iterambere ry’ibihugu byabo.

Ibi  ni ingenzi mu gukumira amakimbirane hagati mu benegihugu kandi binafasha mu guhosha aya makimbirane iyo avutse.

Abagore n’urubyiruko bafite uruhare rukomeye mu iterambere ry’ibihugu byabo cyane cyane ko ahenshi bagize umubare munini w’abaturage.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu by’Afurika bifite abagore n’urubyiruko bafashe iya mbere mu guteza imbere igihugu cyabo.

Haba mu Nteko Ishinga Amategeko cyangwa mu zindi nzego, abagore n’urubyiruko bafite uruhare rugaragara mu gufata ingamba no gushyira mu bikorwa izo ngamba.

Ntabwo Afurika ishobora gutera imbere abikorera ku giti cyabo batagize uruhare rugaragara mu ishoramari n’ibindi bikorwa byose birebana n’ubukungu bw’ibihugu.

Leta muri Afurika zifite inshingano yo korohereza abikorera ku giti cyabo kugera ku nguzanyo za Banki ndetse no kugabanyirizwa imisoro kuko imisoro yo hejuru cyane ishobora kubera imbogamizi abashoramari bagatinya gushobora imari yabo.

Afurika ikeneye abashoramari bibanda ku nkingi zikomeye z’ubukungu arizo ubuhinzi bugezweho, ishoramari mu ikoranabuhanga, ndetse n’ishoramari mu kubaka ubushobozi bw’urubyiruko.

Afurika ifite urubyiruko rwiyongera cyane kandi rukeneye ubumenyi bwa ngombwa cyane cyane mu rwego rw’imyuga. Urwego rw’imyuga ni ingenzi mu kuzamura ubukungu bushingiye ku nganda n’ubucuruzi.

Umugabane w’Afurika uzagera ku iterambere rirambye nihabaho ubufatanye hagati y’abayobozi n’abayoborwa kandi hagashyirwa ingufu mu nzego z’ibanze z’ubukungu arizo ubuhinzi, ikorabuhanga mu itumanaho ndetse no guteza imbere ubumenyingiro n’imyuga.

Huffingtonpost

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • u Rwanda rwabonye ko iterambere rishingiye mu guha abanyarwanda bose umwanya ungana aribyo nyabyo maze iha abagore n’urubyiruko umwanya ngo bazamuke biteze imbere kuko bari baranahejwe inyuma cyane.

Comments are closed.

en_USEnglish