Digiqole ad

Urubyiruko rwishyize hamwe rufasha impunzi zo mu nkambi ya Kigeme

 Urubyiruko rwishyize hamwe rufasha impunzi zo mu nkambi ya Kigeme

Basangira n’amafunguro

Abasore n’inkumi bagize itsinda ryitwa Dancing Hearts bakusanyije inkunga igizwe n’imyambaro, ibiribwa n’ibikoresho by’isuku  babishyikiriza impunzi zaturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ziba mu nkambi ya Kigeme. Ibi ngo babikoze mu rwego rwo  kwishimana na ziriya mpunzi mu mpera z’umwaka bagasangira  umwaka mushya.

Habayeho no kuririmba kuri aba bana
Habayeho no kuririmba kuri aba bana

Immaculée Ndegeye Tany watangije uriya muryango, yavuze ko mbere atangira kugira kiriya gitekerezo yumvaga bizamugora kugishyira mu bikorwa  ariko ngo yakoze ibishoboka byose agera kubyo yifuzaga.

Abanyamuryango ba ‘Dancing Hearts’ bagizwe n’urubyiruko rufite impano zitandakanye zirimo abanyabugeni, abasizi, ababyinnyi n’abandi.

Mu mpera z’Ugushyingo umwaka ushize nibwo batekereje gufasha impunzi zo mu nkambi ya Kigeme bakoresheje amafaranga bakusanije bayakuye mu kugurisha ibishushanyo by’ubugeni bashushanyaga ako kanya bigahita bigurwa.

Amafaranga bakuyemo bayaguzemo ibikoresho by’isuku, imyenda, inkweto, amasabune, impapuro z’isuku, n’ibindi babishyikiriza ziriya mpunzi.

Mu nkambi baridagaduye babyinana n’abana, baganira n’abakuru ku bibazo byabo kandi barabahumuriza.

Ku bunani kandi, abagize Dancing Hearts basuye abana barererwa mu kigo cy’imfubyi kwa Gisimba, basangira nabo mu rwego rwo kubifuriza gutangira neza umwaka wa 2016 no kuzawusoza amahoro.

Umuryango Dancing Hearts ugizwe n’abanyamuryango 25. Abawugize bavuga ko bimwe mu bibazo bahura nabyo harimo kubura abaterankunga babafasha mu gushyira mu bikorwa gahunda zabo.

Muri rusange bemeza ko batangiye neza kandi ko bazakomeza gushyiraho imbaraga zishoboka kugira ngo batange umusanzu aho bizaba ngombwa hose.

Basangira ibyeteguwe bitandukanye
Basangira ibyeteguwe bitandukanye
Basangira n'ibyo kunywa
Basangira n’ibyo kunywa
Basangira n'amafunguro
Basangira n’amafunguro
Nyuma barabyinnye barishima
Nyuma barabyinnye barishima

Innocent ISHIMWE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish