Digiqole ad

Urubyiruko rwakanguriye abaturage gukoresha Serivise za ‘nfrnds’ rwabishimiwe

 Urubyiruko rwakanguriye abaturage gukoresha Serivise za ‘nfrnds’ rwabishimiwe

Bamwe mubahembwe.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, Kompanyi ikomoka muri Israel itanga Serivise zinyuranye z’ikoranabuhanga binyuze mu cyitwa ‘nfrnds’ yahembye abantu bane b’urubyiruko barushije abandi gukangurira abaturarwanda kumenya no gukoresha Serivise za ‘nfrnds’.

Bamwe mubahembwe.
Bamwe mubahembwe.

‘nfrnds’ ni urubuga (platform) rufasha abantu kumenya amakuru, dore ko rufite Serivise zifasha abantu kuganira (group chat), Bibiliya, Serivise zifasha abantu kumenya amakuru y’ubuhinzi (ku bufatanye na MINAGRI), ay’ubucuruzi n’ibindi byose abantu bakenera mu buzima bwa buri munsi.

nfrnds ni umushinga ukoresha ikoranabuhanga rya “Cloud technology” ritagusaba kugira icyo ‘downloading’ kuko ari umibare gusa ukoresha, kandi rikaba rikoreshwa na Telefone zose n’izitari ‘smart’.

U Rwanda ni igihugu cya kane ‘nfrnds’ ikoreramo, ndetse ngo yifuza no gushyira i Kigali ikicaro cyayo muri Afurika.

Uyu mushinga ukigera mu Rwanda, wahisemo kubanza guhugura urubyiruko 25 kugira ngo ruzagende rusobanurira abantu uko bakora. Bamaze amezi atatu bahugurwa kuva tariki 11 Gicurasi 2016.

Kuri uyu wa mbere, nibwo 14 basoje aya mahugurwa babiherewe ‘certificate’ na ‘modem’, ndetse bane muri bo barushije abandi gukurura abaturage benshi ngo bakoreshe Serivise za ‘nfrnds’ babihererwa ibikombe by’ishimwe.

Shyaka Charles, umwe mubahuguwe, ndetse kugeza ubu ukorana na ‘nfrnds’, yatubwiye ko ababashije gusoza amahugurwa bashobora no kuzahabwa akazi na ‘nfrnds’ nimara gufungura ibiro i Kigali.

Kugeza ubu, mu Rwanda ‘nfrnds’ ngo ikoreshwa n’abaturage bagera ku 1 400, benshi muri bo ngo bakaba ari abahinzi.

Kugira ngo ukoreshe ‘nfrnds’ ukanda *847# ku murongo wa MTN, naho ukoresha umurongo wa TIGO akanda *265#, ubundi ukihitiramo icyo ushaka. Kugeza ubu ngo ni ubuntu, ariko mu minsi iri imbere bazatangira kujya baca amafaranga y’u Rwanda 157 ku cyumweru.

Andi mafoto y’uko umuhango wagenze:

dsc_8774 dsc_8777 dsc_8780 dsc_8782 dsc_8784 dsc_8790 dsc_8793 dsc_8794 dsc_8819 dsc_8821 dsc_8824 dsc_8829 dsc_8835 dsc_8838 dsc_8847 dsc_8858 dsc_8861 dsc_8902 dsc_8907 dsc_8924 dsc_8926 dsc_8948 dsc_8961 dsc_8963 dsc_8992 dsc_8994 dsc_8995 dsc_9006 dsc_9031

Evode Mugunga
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • IKIBAZO NIFITIYE NI UBURYO BASOMA IZINA RY’UYU MUSHINGA;
    NGO NI “NFRNDS”??? Hahahahaha, uziko nta n’inyajwi irimo!!!!

    • Na njye kubisoma byanyobeye!

Comments are closed.

en_USEnglish