Digiqole ad

Urubyiruko rurasabwa kugira uruhare muri gahunda zo Kwibuka

 Urubyiruko rurasabwa kugira uruhare muri gahunda zo Kwibuka

Fidele Ndasaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge aganiriza itangazamakuru nyuma yo guha ikiganiro urubyiruko.

Umuryango ‘Never Again Rwanda’ urasaba urubyiruko by’umwihariko urubarizwa mu matsinda yo gukumira no kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, kuzagira uruhare mu bikorwa byo kwibuka rwitabira ibiganiro n’ibindi bikorwa biteganyijwe.

Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye ibiganiro byateguwe na Never Again Rwanda.
Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye ibiganiro byateguwe na Never Again Rwanda.

Mu gihe habura amasaha macye ngo Abanyarwanda binjire mu bihe byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23, umuryango ‘Never Again Rwanda’ wahuje uribyiruko rwibumbiye mu mahuriro yo kurwanya Jenoside, baganira ku kamaro ko kwibuka mu rugendo rwo komora ibikomere no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mukankubito Immaculée ukuriye gahunda muri ‘Never Again’ avuga ko ibi biganiro biba bigamije gukangurira urubyiruko kugira uruhare mu bikorwa byo kwibuka no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mukankubito avuga ko hari ubushakashatsi bakoze ku nshuro ya gatandatu basanga urubyiruko rudasobanukiwe n’amateka yaranze Jenoside, ndetse rutanagira uruhare muri gahunda zo kwibuka, ibi ngo bigatuma rwumva bitabareba.

Agasaba ko rwajya rwitabira ibiganiro n’izindi gahunda ziba ziri mu bihe byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ababyitabiriye bibafasha gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, ndetse bagasobanukirwa uko bafasha abo Jenoside yagizeho ingaruka ku buryo bunyuranye.

Ati “Urubyiruko rwitabira ibi biganiro ruba rufite ubushobozi bwo gutekereza no kuba rutayobywa, rukamenya kurwanya ibitekerezo by’ibitekerano bikwirakwiza hirya no hino.”

Immaculée Mukankubito umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Never Again Rwanda.
Immaculée Mukankubito umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Never Again Rwanda.

Fidele Ndayisaba, Umunyamabanga wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge nawe wari witabiriye ibi biganiro, yabwiye urubyiruko ko rufite inshingano zo kwanga ikibi no kugitsinda.

Yavuze ko urubyiruko rufite imbaraga z’umutima ku buryo rushobora kwirinda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ruri kubyirukira mu gihugu kimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, kirimo amahoro, iguhugu giha amahirwe angana abaturage bose.

Ndayisaba nawe yasabye urubyiruko kujya rwitabira gahunda zo kwibuka, kuko kwibuka ari ingirakamaro mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.

Ati “Iyo twibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda bidufasha muri byinshi,…ni umwanya wo kumenya ukuri kuri Jenoside yabaye mu Rwanda kandi iyo abantu basobanuriye cyane ababyiruka bituma birinda.”

Yongeraho ko “Kwibuka ari umwanya mwiza wo komora ibikomere n’umwanya abantu bahuza umutima bagafatana mu mugongo, ibyo bigafasha komora ibikomere by’amateka mabi Abanyarwanda banyuzemo harimo na Jenoside yakorewe abatutsi.”

Ashingiye ku bipimo by’ubushakakashatsi bwa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, Fidele Ndayisaba yavuze ko 95% by’Abanyarwanda bagaragaza ko kwibuka ari kimwe mu bintu bibafasha kwiyubaka.

Asaba kandi by’umwihariko ababyiye kuzirikana ko bafite inshingano ikomeye yo kurinda urubyiruko ingendabitekerezo ya Jenoside kuko batagomba kubikoreza umutwaro batagizemo uruhare.

Fidele Ndasaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge aganiriza itangazamakuru nyuma yo guha ikiganiro urubyiruko.
Fidele Ndasaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge aganiriza itangazamakuru nyuma yo guha ikiganiro urubyiruko.
Uwari uhagarariye Ambasade ya Sweden Jenny Ohlsson yavuze ko kwibuka ari nk'urukingo igisekuru cyose cyakagobye gukingirwa kugira ngo rugifashe gutekereza ku rugendo rwo komora ibikomere.
Uwari uhagarariye Ambasade ya Sweden Jenny Ohlsson yavuze ko kwibuka ari nk’urukingo igisekuru cyose cyakagobye gukingirwa kugira ngo rugifashe gutekereza ku rugendo rwo komora ibikomere.
Bamwe mu bitabiriye ibiganiro bya Never Again.
Bamwe mu bitabiriye ibiganiro bya Never Again.
Urubyiruko rwibummbiye mu mahuriro yo kurwanya Jenoside rwasabwe kuzafasha rugenzi rwaro gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi.
Urubyiruko rwibummbiye mu mahuriro yo kurwanya Jenoside rwasabwe kuzafasha rugenzi rwaro gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish