Digiqole ad

Kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko

“Umubare munini w’abakora ibyaha bishingira ku gukoresha ibiyobyabwenge ugaragara mu rubyiruko” Theos Badege

Urubyiruko ngo rukwiye kwitabwaho by’umwihariko mu bijyanye no gukangurira abantu kwirinda ibiyobyabwenge, bitewe n’uko ibyaha byinshi by’ubu buryo bikorwa cyane n’abari muri iki kiciro.

Iyi akaba ari imwe mu mpamvu polisi y’ igihugu iri kugenda iganira n’abanyeshuri mu mashuri yisumbuye mu gihugu cyose ibaganiriza ku bijyanye no kwirinda ibyaha cyane cyane ibishingiye ku gukoresha ibiyobyabwenge.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda superintendent Theos Badege akangurira abanyeshuli kwirinda ibiyobyabwenge (Photo RNP)
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda superintendent Theos Badege akangurira abanyeshuli kwirinda ibiyobyabwenge (Photo RNP)

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda superintendent Theos Badege avuga ko barimo kujya mu mashuri kuko akenshi ariho urubyiruko ruboneka ruri hamwe. Superintendent Badge yagize ati: “iyo turebye imiterere y’ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge bigaragara ko hari ikibazo mu rubyiruko, bikaba bisaba ko urubyiruko rwitabwaho by’umwihariko, kandi urubyiruko ruboneka cyane mu mashuri. Akaba ariyo mpamvu inzego za polisi zifite ubutumwa bumwe zagiye kuganira n’urubyiruko rubereka ubu bw’ ibiyobyabwenge ndetse n’uko bifite ingaruka haba kuri ubu ndetse no mu gihe kizaza”.

Uretse kuba urubyiruko iyo rugiriwe inama hakiri kare ruhindura imyitwarire, biba bibi cyane iyo babikuriyemo. Akaba ariyo mpamvu bigishwa hakiri kare ngo bahindure imyimvure. Uretse ibyaha birebana no gukoresha ibiyobyabwenge banabigishije ibijyanye no kwirinda ibyaha bitandukanye harimo n’ ibibakorerwaho, aha twavuga nk’abana b’abakobwa bashukwa.

Mu rubyiruko hakaba hari kugenda hagaragara uburyo bushya bwo gukoresha ibiyobyabwenge aho bamwe babishyira muri za shikareti, ibi rero nabyo bakaba bari kugenda bakangurirwa kubireka ari nako banibutswa ingaruka zabyo ndetse n’ibihano bafatirwa igihe batahuwe.

Iki gikorwa cyo gukangurira urubyiruko kwirinda ibyaha bitandukanye kikaba cyaratangiye mu cyumweru gishize, bahera mu ishuri ryisumbuye Lycee de Kigali, aho komiseri Cyprian Gatete yasabye urwo rubyiruko kwirinda ababashora mu byaha.

Jean Noël Mugabo
Umuseke.com

en_USEnglish