Urubyiruko rugomba kwiteganyiriza ejo hazaza harwo- Rosemary Mbabazi
Mu masengesho ngarukamwaka yabaye ku nshuro ya kabiri muri Hotel imwe i Kigali kuwa gatandatu, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga Rosemary Mbabazi yasabye urubyiruko kumva ko ubuzima bwarwo bw’ejo hazaza buri mu maboko yarwo bityo ko gukora cyane aribyo bizarugeza aheza rwifuza.
Aya masengesho yitwa mu Cyongereza ‘Prayer Breakfast’ ategurwa n’Umuryango wa ALPN (African Leaders Proffessional Network) aho abawugize bahura bagasengera igihugu, bakaganira ku mateka no ku muco wo gukunda igihugu, indangagaciro ziranga umuyobozi mwiza bakanaganira ku ngero nziza zasizwe n’Intwari zabanje nka Mandela,Ghandi, Rwigema n’abandi.
Nkuko Andrew Cohen Gahire uyobora uyu muryango abitangaza uyu uba ari umwanya mwiza wo kuganira ku iterambere ry’igihugu ndetse bakanarebera hamwe ibijyanye n’indangagaciro ziranga umuntu w’inyangamugayo cyane cyane urubyiruko rw’abayobozi.
Ati “Nk’abayobozi b’ejo hazaza twigira ku ntwali zatubanjirije ndetse tukiga ko muco wo gusohoza ibyo twahigiye kugeraho.”
Yongeyeho ko kugeza ubu bamaze guhugura abantu bagera kuri 500 kubijyanye n’imiyoborere iboneye.
Impuguke mu miyoborere n’amateka Prof Vincent ANIGBOGU wo mu gihugu cya Nigeria ngo amaze kubona ko urubyiruko rw’u Rwanda rwifitiye icyizere, asanga urubyiruko rw’Afurika narwo rufite byinshi rwakwigira ku Banyarwanda.
Ati“ Abanyafurika baharaniye ubwigenge babigeraho kuko bari bafite bafite icyerekezo, babikunze ndetse banakunze ibihugu byabo.”
Yatanze ingero nyinshi ndetse asobanura ubutwari n’ibigwi by’abagabo nka Mandela, Nkwame Nkrumah, Mahatma Ghandi ndetse n’abandi batandukanye.
Rose Mary Mbabazi yashije yibutsa urubyiruko rw’u Rwanda ko ubutwali buharanirwa kandi ko buri wese abishyizeho umutima yaba imwe mu ntwali z’u Rwanda akaruteza imbere.
Yashimye intambwe u Rwanda rwagezeho nyuma n’ibibazo rwanyuzemo bityo ngo ibi byabera urubyiruko isoko y’ingufu rukiyubakira igihugu.
BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
urubyiruko nirwo rugomba kwishakamo ibisubizo byo kuzamura igihugu kuko nirwo rufite ingufu zo gukora, rubyiruko muhawe rugari
nibyo tugomba kumenya kwiteganyiriza kugirango ejo hacu hazabe heza kandi bizanafasha igihugu cyacu gutera imbere ntituzagire icyo twitwaza kuko dufite ubuyobozi budushyigukiye.
mama akoze hasi anyibutsa ibuye kkoko!! urubyiruko rwo muri iyi minsi rurasesagura kurwego rwo hejuru, ugeze mutubari nibwo ubona ko iki gihugu nubwo tuba dukabya abantu bafite amafaranga pe! ahubwo twige kwiteganyiriza , twebwe nkurubyiruko ndakubwiza ukuri ko amafaraanga dutsinda muri weekends yabyara ikintu kiremereye kuburyo nurubyiruko rugenzi rwcu rwabuze akazi rwazagakura kuri twe. twige kwitegnyiriza kuko nitwe maboko yejo y’iki gihugu .
Comments are closed.