Digiqole ad

Urubyiruko ngo rubura kwigomwa kugira ngo rugire icyo rugeraho

 Urubyiruko ngo rubura kwigomwa kugira ngo rugire icyo rugeraho

Urubyiruko rwari rwitabiriye iyi nama rusanga nta kindi babura ngo biteze imbere uretse kwigomba ibidafite umumaro bagahanga udushya

Umwe mu rubyiruko rwaritabiye inama yaruhuje na Komisiyo y’igihugu y’urubyiruko Gatera Edson wari waturutse mu Ishuri ryigisha ubumenyingiro rya Byumba (IPB Byumba )kuri uyu wa Gatandatu i Remera, yavuze ko urubyiruko rubura kwigomwa gusa kugira ngo rugire ubushake bwo gutangira imishinga yarufasha guhanga imirimo yatuma ryiteza imbere naho ngo ubushobozi bwo ntibwabura.

Urubyiruko rwari rwitabiriye iyi nama rusanga nta kindi babura ngo biteze imbere uretse kwigomba ibidafite umumaro bagahanga udushya
Urubyiruko rwari rwitabiriye iyi nama rusanga nta kindi babura ngo biteze imbere uretse kwigomba ibidafite umumaro bagahanga udushya

Uyu musore yibwiye abari aho ko kwigomwa umwanya urubyiruko rukoresha ryishimisha aribyo byatuma rugira umwanya wo gutekereza no guhanga imirimo yarufasha kwizamura.

Ubu we na bagenzi bamaze gushinga uruganda rukora amasabune yo kwifashisha mu isuku n’isukura.
Yagize ati: “Mu minsi iri mbere tuzagerageza uburyo twakunguka ikindi kintu cyatuma umusaruro twiyejeme urushaho kuzamuka.”

Gatera Edson yakomeje avuga ko mu rubyiruko hari ubushobozi, ahubwo ngo imyumvire yo kwigomwa kugira ngo ibyifuzwa byose bigerweho.

Umunyamabanga nshingwabikorwa mu Nama y’Igihugu y’urubyiruko Mwesigwa Robert yavuze ko urubyiruko rugomba kumva ko rufite inshingano nk’urubyiruko rwo muri Kaminuza mu gutanga ibisubizo ku bibazo igihug gifite.

Yagize ati: “Hari abantu bihangira akazi bakiri no mu ishuri, ibyo bikunze gukorwa n’abantu bize ku bijyanye n’imyuga ariko n’abandi bagomba guhindura imyumvire, bakihangira imirimo kuko si umwihariko kuri bariya gusa.”

Mwesigwa Robert yemeza ko za Kaminuza zigomba kugira uruhare mu gutuma abatuye hafi bagira imibereho myiza binyuze mu gutuma bagira imyumvire mishya kandi izabafasha mu guhindura imibereho ndetse no mu bukungu.

Inama y’igihugu y’urubyiruko ifatanyije n’urubyiruko rwo mu Rwanda biyemeje ko muri Ugushyingo no mu Ukuboza bafite gahunda yo gukangurira urubyiruko kugira umuco wo kwizigamira, kuganira ku bibazo urubyiruko rufite cyo muri rusange harimo gukoresha ibiyobyabwenge, ibisindisha , no kutita ku masomo biga.

Daddy SADIKI RUBANGURA

UM– USEKE.RW

en_USEnglish