Digiqole ad

Arusha-Urubanza rw’abahoze muri Ex-FAR

Urubanza rw’abahoze ari abagaba b’ingabo za Ex-FAR Arusha

Taliki ya 17 Gicurasi mu rukiko rw’ Arusha nibwo hazasoma urubanza ruregwamo abari abagaba bakuru b’ingabo zatsinzwe (Ex-FAR aribo Gen. Augustini Bizimungu na Gen. Augustini Ndindiriyimana .

Urwo rubanza rwiswe urw’ abasirikari ruregwamo kandi Major Francois Xavier Nzuwonemeye na Capt. Innocent Sagahutu, bose bashinjwa n’uru rukiko ibyaha bya genocide , ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’ intambara. Gen. Ndindiriyimana yatawe muri yombi taliki ya 29 Mutarama 2000 mu Bubiligi , Majoro Nzuwonemeye afatirwa mu Bufaransa taliki ya 15 Gashyantare muri uwo mwaka w’ 2000 ndetse na Cap. Sagahutu afatirwa mu gihugu cya Danemark kuri iyo taliki mu gihe Bizimungu we yafatiwe muri Angola taliki ya 2 z’ ukwa munani 2002.

Urubanza rwabo rwatangiye kuburanishwa taliki ya 20 Nzeli 2004, mu kwezi kwa 6 kwa 2009 basabirwa gufungwa burundu n’ubushinjacyaha bo basabaga guhanagurwaho icyaha.

Mu Ukuboza kwa 2008 Theoneste Bagosora ufatwa nk’umucurabwenge wa genocide we yakatiwe igihano cyo gufungwa burundu biteganijwe tariki ya 30 uku kwezi nibwo azaburana mu bujurire , urukiko rukaba rwarasabye Gen. Gatsinzi kuzaba umutangabuhamya warwo muri uru rubanza.

 

Claire U.
Umuseke.com

 

5 Comments

  • ese abantu nka ba bagosora iyo basaba ku jurira nukugira ngo berekane se ko barengana. njye nziko isi yose iziho bagosora nkumuntu wumwicyanyi mubi cyane.Rero abacyamanza mube maso abantu nkabo ntibakabatekeho imitwe rwose.

    • intambwe imwe yiburyo isanaho naho iriguterwa ariko se intambwe yindi y’ibumoso izaterwa ryari? Kuko amaguru agira ibirenge bibiri bitera intambwe

  • bagikatire urukwiye wana

  • Sita yanyu ni nziza turabona icyeye ariko mujye mwandika amazina ku mafoto mwagaragaje nkuyu musirikare yitwa nde ko abatamuzi dukeneye kumumenya kandi abavugwa muri iyi nkuru barenze umwe.

    • Urakoze gushima! Igitekerezo utanze cy’amaforo amazina aba ariho, ujye ukoza criseur ya computer ku ifoto amazina ye uhita uyabona. Urugero nk’iyi nkuru uyu musikikari yiytwa
      Augustin BIZIMUNGU, gerageza noneho urebe. Turagushimiye cyane ibitekerezo byawe ni ingirakamaro.

Comments are closed.

en_USEnglish