Uretse kuzuza Convention Patient yanuzuza Stade Amahoro- Danny Vumbi
Danny Vumbi ni umwe mu bahanzi bazwiho ubuhanga mu myandikire y’indirimbo zabo. Asanga kuba Patient Bizimana yarujuje Convention Center nta gitangaza kirimo ko na Stade Amahoro ashobora kuyuzuza.
Ibi bigaterwa no kuba ngo akora neza umwuga we ndetse nta nagaragaze inyota y’iby’isi cyane birimo kuba yava mu njyana ya Gospel cyangwa se ngo ajarajare mu matorero.
Danny avuga ko Patient ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane n’abakristo b’amatorero atandukanye. Kuba ashobora gutegura igitaramo kikitabirwa ku buryo burenze nta gitunguranye kibirimo.
Indi mpamvu Danny Vumbi abona ituma Patient Bizimana yuzuza mu bitaramo bye byose yateguye, ni uko abikorera ahantu abantu bamwe na bamwe baba basanzwe bifuza kujya mu buzimwa busanzwe.
Ati “Patient Bizimana akunzwe kandi ashyigihikiwe n’amatorero atandukanye kuko kuva kera yagaragaje ubukristu bukomeye mu mwuga we. Ntajegajega cyangwa ngo ajarajare agaragaze inyota yo kuva muri gospel na Stade yayuzuza uriya mugabo”.
Kuba hari abavuga ko injyana ya Gospel ishobora kuba igiye kwibagiza abantu indirimbo zisanzwe {Secular} ntaho bihuriye kuko bizwi ko Gospel isanzwe ikunzwe.
Uretse Patient Bizimana, Danny avuga ko na Israel Mbonye yaje avuye kwiga mu Buhinde akuzuza Serena Hotel ku gitaramo cye cya mbere yari akoze.
https://www.youtube.com/watch?v=ax_Bhhmuqa4
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
2 Comments
Patient ari mu bantu bake baririmba Gospel bafite inganzo bitari ibintu byo gushakisha, ikindi ni uko ari muri bake baha agaciro aho inganzo yabo ikomoka kurusha guha agaciro ibyo bayikomoraho (ndavuga inyungu y’amafaranga). iyo wumva indirimbo ze n’izabo bandi bake jye mvuga wumva baba baririmba ikintu kiri imbere muri bo kandi bariririmbira hanyuma indirimbo ikabona kugera kubandi. Iyo uteka ibyo kurya nawe ubwawe uri buryeho ubiteka neza kurusha uko wateka ibyo ugurisha. Imana ijye ibiashyigikira batazatoberwa n’isi.
uyu musore ni urugero rwiza runyomoza abavuga ko muri gospel ntamafranga arimo.ikindi kndi ni umwe mubahanzi baha agaciro umurimo bakora muburyo buri professioner kuburyo buhagije,ibitaramo bye bihora ari bishya kdi abiha umwanya uhagije kuburyo abantu babimenya mbere y’igihe.ahubwo rwose abandi muge mumwigiraho. murakoze
Comments are closed.