Digiqole ad

Urban Boys yashyizeho itegeko ry’imikoranire n’abandi bahanzi

 Urban Boys yashyizeho itegeko ry’imikoranire n’abandi bahanzi

Urban Boys rimwe mu matsinda akomeye mu Rwanda

Itsinda rigizwe n’abasore batatu aribo James Manzi (Humble Jizzo), Safi Niyibikora (Safi Lee) na Muhammed Nshimiyimana (Nizzo) bashyizeho itegeko rigenga imikoranire hagati yabo n’undi muhanzi ushaka gukorana nabo indirimbo.

Urban Boys rimwe mu matsinda akomeye mu Rwanda
Urban Boys rimwe mu matsinda akomeye mu Rwanda

Ibi babifasheho umwanzuro nyuma y’aho buri muhanzi wo muri iryo tsinda yashoboraga kuba yakorana n’undi muhanzi uturutse ku ruhande bikitirirwa uwo muhanzi aho kwitirirwa itsinda muri rusange.

Ngo rero nyuma yo gufata umwanya bagatekereza ku bikorwa bakora muri muzika basanze nta muhanzi muri bo uzongera kuba yakorana n’undi wo ku ruhande ku giti cye atari itsinda ryose.

Manzi James uzwi nka Humble, yatangarije Isango Star ko bamaze kugirana ibiganiro hagati yabo bagasanga bajya bakorana collabo n’abandi bahanzi nk’itsinda ryose aho kuba umwe.

Yagize ati “Twafashe igihe dutekereza kuri ibyo bikorwa by’umuhanzi umwe muri twe yakoranye n’undi icyo bidufasha nk’itsinda. Dusanga ahubwo hari aho bituganisha tutazi.

Kuko burya ibintu bitangira buhoro buhoro ugasanga bigeze kure kandi warabibonaga n’amaso yawe!!niyo mpamvu mu rwego rwo kwirinda ibyo bintu twasanze tuzajya dukora collabo n’undi muhanzi turi kumwe nk’itsinda aho kuba umuhanzi umwe ku giti cye”

Iri tsinda ni rimwe mu matsinda akomeye mu Rwanda. Ryatangiye ibikorwa bya muzika mu mwaka wa 2008 bagenda bakora indirimbo zimwe na zimwe zigenda zikundwa cyane kubera ubutumwa bwabaga burimo.

Joel Rutaganda & Iras Jalas

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Murabagabo muzi akamaro kumuziki

Comments are closed.

en_USEnglish