Digiqole ad

Urban Boys ifite aho yagejeje umuziki w’u Rwanda ikwiye Guma Guma- Social Mula

 Urban Boys ifite aho yagejeje umuziki w’u Rwanda ikwiye Guma Guma- Social Mula

Social Mula avuga ko Urban Boys ikwiye guhabwa igikombe cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star kubera aho bamaze kugeza umuziki w’u Rwanda

Social Mula umwe mu bahanzi bato bamaze kugira izina ryagutse mu muziki w’u Rwanda kubera ahanini indirimbo akora zivuga ku buzima busanzwe n’iz’urukundo, avuga ko itsinda rya Urban Boys rikwiye igihembo cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star kubera aho imaze kugeza umuziki w’u Rwanda.

Social Mula avuga ko Urban Boys ikwiye guhabwa igikombe cy'irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star kubera aho bamaze kugeza umuziki w'u Rwanda
Social Mula avuga ko Urban Boys ikwiye guhabwa igikombe cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star kubera aho bamaze kugeza umuziki w’u Rwanda

Nubwo aha amahirwe menshi iri tsinda yo kuba ryatwara iryo rushanwa, ngo ntibivanaho ko buri muhanzi wese uririmo afite ububasha ndetse n’ubushobozi bwo kuba yaryegukana kubera ko yarigiyemo abikwiye.

Gusa ku ruhande rwe arebye neza mu myaka ibiri ishize aho iryo tsinda rimaze kugera ku rwego mpuzamahanga, Bralirwa sosiyete itegura iryo rushanwa ku bufatanye na East African Promotors ‘EAP’ bari bakwiye gushishoza mu itangwa ry’icyo gihembo.

Social Mula yakomeje abwira Umuseke ko nta muhanzi w’undi w’umunyarwanda uranyuza indirimbo ye kuri television mpuzamahanga zirimo MTV Base, Trace n’izindi. Keretse Dj Pius urimo guca cyane kuri Trace Urban television irebwa ku isi yose.

Ati”Ntekereza ko irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rijyibwamo n’umuhanzi witwaye neza mu mwaka uba ushize kuko ritangira mu ntangiriro z’undi. Kuba Urban Boys yaragiyemo nkeka ko ntawe byatunguye. Kuki se begukanye Guma Guma bataba bayikwiye?”.

Yakomeje atangaza ko igihe cyose mu muziki w’u Rwanda umuhanzi uzakora neza akabishimirwa imbere y’imbaga y’abantu nk’ababa baje muri Guma Guma, ariyo ntwaro izatuma hagati mu bahanzi baharanira gukora ikiza kurusha mugenzi we.

Abajijwe kuba ataragaragaye ku rutonde rw’abahanzi 10 bari muri iryo rushanwa, yavuze ko ari amahirwe atagize. Gusa ko abaririmo abifuriza amahirwe ku gihe cyabo ko nawe aye azagera.

Kuri ubu Social Mula afite indirimbo yise ‘Kundunduro’, ni imwe mu ndirimbo zikunzwe cyane mu Rwanda yatumye benshi bavuga ko umwaka utaha agize amahirwe yo kujya muri irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star yabangamira benshi mu bamaze kurijyamo inshuro nyinshi.

https://www.youtube.com/watch?v=QONT4DhSsP8

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • urban boys iragikwiye kuko iriya group ifite gahunda yokwagura music yo mu rwanda bakayijyeza hanze y,urwanda.

  • Social mula ibyo yavuze nukuri kuko nibigaragarira buri munyarwanda wese ko urban boys bakwiye pggss6

Comments are closed.

en_USEnglish