UNESCO yahuguye abari mu bice bitandukanye by’Umuco
Mu mahugurwa y’umunsi umwe, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Muco (UNESCO), ryahuguye benshi mu bari mu bice bitandukanye by’umuco mu rwego rwo kwigira hamwe uburyo u Rwanda rwarushaho guteza imbere ibikorwa byose bijyane n’Umuco biri mu byiciro byose.
Mu mwaka wa 1945 nibwo iri shami ryatangijwe ku mugaragaro rikaba rifite ibyicaro bikuru mu Bufaransa. u Rwanda ni kimwe mu bihugu 12 byo ku isi bifatanye amasezerano n’iryo shami dore ko rwayasinye mu mwaka wa 2012.
Muri ayo mahugurwa yatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne, yashimiye abitabiriye ayo mahugurwa ndetse anabibutsa ko n’ubwo u Rwanda ruri munzira y’iterambere, n’Umuco uri mu bigomba gusigasirwa.
Yagize ati “Iyi nama cyane cyane yari igamije guhuza abafatanyabikorwa bacu ngo turebe ibyo twagezeho mu myaka ine ishize. Kuko mu masezerano dufitanye na UNESCO, ni uko u Rwanda ndetse n’ibindi bihugu bifite ayo masezerano bigomba gutanga raporo y’ibyo bagezemo buri nyuma y’iyo myaka”.
Yakomeje avuga ko ari n’umwanya mwiza wo guhura n’abo bafatanyabikorwa bo mu byiciro bitandukanye badasobanukiwe neza ibikubiye mu masezerano bigatuma badashobora kuyubahiriza neza cyangwa se ngo bakoreshe amahirwe yo kuba u Rwanda ari umunyamuryango w’iryo shami.
Iyo nama yari yitabiriwe na bamwe mu bahanzi batandukanye, abakinnyi b’amakinamico na filime, abanditsi b’ibitabo, abanyabugeni na bamwe mu bayobozi b’ibitangazamakuru.
Photo:Mugunga Evode/UM– USEKE
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW