Digiqole ad

UNESCO iranenga gahunda y’Uburezi kuri bose

Raporo y’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita k’Uburezi, Ubumenyi  n’Umuco(UNESCO)  yasohotse kuri uyu wa gatatu tariki 29 Mutarama iratunga  agatoki gahunda y’uburezi kuri bose igaragaraza ko yasubije inyuma ireme ry’Uburezi ahatandukanye ku isi.

Mu Rwanda  Uburezi bwashyizwemo imbaraga cyane cyane ubw'umwana w'umukobwa
Mu Rwanda Uburezi bwashyizwemo imbaraga cyane cyane ubw’umwana w’umukobwa/Foto/internet

Iyi raporo ya UNESCO igaragaza ko abana miliyoni 250 barangiza amashuri badafite ubumenyi buhagije mu bijyanye no gusoma ndetse no kubara.

UNESCO ivuga ko mu bihugu bikennye cyane 40% by’urubyiruko badashobora kubasha gusoma neza n’interuro imwe. UNESCO kandi ivuga ko iyi gahunda ishorwamo amafaranga menshi yarangiza agakoreshwa nabi.

Muri iyi Raporo UNESCO ivuga ko n’ubwo iyi gahunda yashyizwemo imbaraga ngo abana benshi bashoboka babashe kugana inzira y’ishuri ngo byatumye ireme ry’uburezi ryo rikemengwa  ndetse kiza no kuba  ikibazo gikomeye.

Iyi raporo igaragaza ko ubu miliyoni 250 z’abana nibura babashije kwiga imyaka ine  y’amashuri abanza bakayirangiza ariko ngo bose nti bashobora gusoma, kubara ndetse no kwandika kubera imyigishirize idahwitse muri iyi gahunda.

Ikindi iyi raporo ivuga ni umurengera w’amafaranga ashorwa muri gahunda. Igaragaza ko buri mwaka miliyari z’amadorali zishorwa muri gahunda zitandukanye ku Isi yose , igice kinini cy’aya mafaranga gishorwa muri iyi gahunda itabyara inyungu na nke.

Iyi raporo ivuga ko mu bihugu 31 biri munsi y’ubutayu bwa Sahara, bifata  kimwe cya kabiri cy’amafaranga agomba gukoreshwa mu gihugu bikayashora mu burezi bw’amashuri abanza aho abana barangiza nta cyo bazi.

Ikomeza ivuga ko mu gihugu cy’u Burundi 70%  by’amafaranga ashorwa muri ubu burezi budahwitse. Aha bavuga ko bagomba guhitamo Uburezi bufatika kuko amafaranga aba ahari.

Abarimu bagomba guhugurwa

UNESCO yatunze agatoki ubumenyi buke bw’abarimu nka kimwe mu bitera iki kibazo. Ivuga ko abarimu bagomba guhugurwa mu buryo bufatika.

Iyi raporo igaragaza ko kimwe cya gatatu cy’ibihugu bituye Isi 75% by’abarimu bigisha mu mashuri abanza babona amahugurwa ajyanye n’uko amategeko b’ibyo bihugu ameze.

Ikibazo cy’umushahara muto wa mwarimu na cyo cyagarutsweho muri iyi raporo, bavuga ko mu bihugu bikennye ikibazo kinini kihagaragara ari icy’abarimu bahembwa amafaranga y’intica ntikize.

Bagaragaza ko kubera guhembwa amafaranga make usanga bashaka ibindi bintu bikorera ku ruhande maze ireme ry’Uburezi rikahazaharira kuko umwanya munini bawuharira iyo mirimo y’indi idafite aho ihuriye no kwigisha.

Iri raporo ivuga ko nihatagira igikorwa iki kibazo kizamara igihe kirekire cyane cyane mu bihugu bigifite Uburezi bukiri  inyuma.

Raporo  ya UNESCO yagerageje guhuza ireme ry’Uburezi n’ubukene. Igaragaza ko igice kinini cyakozweho n’iyi gahunda ari ikiri munsi y’ubutayu bwa Sahara, hakurikiraho Asiya y’Amajyepfo niy’Uburengerazuba.

Batanze urugero bavuga ko mu munsi y’ubutayu bwa Sahara kimwe cya kabiri kirenga cy’abana bagiye mu ishuri cyangwa abatarayigiyemo  ngo nta  bumenyi bw’ibanze burimo  gusoma no kubara bafite.

UNESCO ivuga ko n’ubwo  muri aka gace bavuga ko bakoresha gahunda y’Uburezi kuri bose ngo usanga hari hamwe Uburezi bw’umwana w’umuhugu ari bwo bushyirwa imbere ku rusha ubw’umwana w’umukobwa. Nk’uko RFI dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Icyakora ariko UNESCO ivuga ko iyi gahunda hari ibyo yakemuye mu birebana n’imibereho y’abaturage ngo kuko iyo umuntu yakandagiye mu ishuri abasha gusobanukirwa ibijyanye n’indwara ndetse n’isuku.

Bavuga ko hagati w’1990 na 2009 ubuzima bw’abana basaga miliyoni ebyiri bwarokotse kubera ko ababyeyi ba bo  bakandagiye mu ishuri.

UNESCO ivuga ko abagore bose bo mu bihugu bikennye baramutse  bize bakarangiza ni bura amashuri abanza byagabanya imfu z’abana bikagera kuri 15%.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • mu Rwanda mbona ntagutera imbere kuburezi kuko icyo mwita gutera imbere sizi icyo aricyo.Nduhere kuri ba MISS nta kinyarwanda nta cyogereza ntani gifarasa.ubwo se nibiki? Ahubwo bashishikaje no kubuza ababyeyi uburengazira kubana bibyariye ngo abari munsi yimwaka icumi ntabemerewe kuba kwishuli bingatuma umwana umujana haze yu Rwanda.Nibakosore nibyo nubwo hari byishi byogukosorwa.murakoze

    • Yewe ibyo uvuze ntawabihakana akurikije uko wabyanditse!! Waba wararangije primaire se Claire we?

    • Ngira ngo urabona ko rwose ibivugwa ari ukuri utanagiye kure ukareba uko wanditse iki Kinyarwanda cyawe. Mwese muze kugenzura neza ibiribuze kwandikirwa aha murumirwa. Kandi ahanini abandika aha ni aba barize na za Kaminuza Ariko ubonye uko bandika wagira ngo na primaire ntibayize.

      • Claire ikinyarwanda yanditse hano yerekanye ko ibyo UNESCO ivuga ari ukuri!

    • umusanzu wawe se ni nk’uwuhe?

  • Aho kudakandagira mu ishuri na rimwe mu buzima, birutwa no kujyayo nkarangiza primary ntacyo nzi nkazajya mvuga ko byibura nize amashuri abanza.
    Be kuduca intege

    • Aka ni akumiro! Ubwo se urumva kujyayo ukavayo nta kintu uzi bimaze iki? Wajya uratira nde se ko wize kandi ntacyo uzi?

  • Iremery’uburezi,ryo Ntakigenda.

  • icya ngombwa ni uko urubyaro rwabo rwiga neza naho ibindi ntibitureba.Mwebwe se hari ubabujije kujyana abana banyu mu kiboyi,mu mirima y’ibyayi n’ibisheke,gusunika ingorofani,gutwika amakara cyangwa se kwigana abiga iBurayi na USA;ubwo se ntibabona za twelve na nine mu mirenge.Rwose mbona ntacyo Gouvernement idakora.

  • Ariko se niba umuntu ari inanga ku gitui cye byitirwe gahunda ya Leta uko yakabaye, nukuri mureke dushyire mu gaciro twibuke aho iyi gahunda yakuye abanyarwanda, ubu turishima ko byibuze umubare munini w’abanyarwanda uriho ugenda usobanukirwa biciye muri iyi gahunda, gusa ndabinginze ngo mwe kwitiranya ubuswa bw’umuntu runaka no kudasyhika ku ntego by’iyi gahunda, ndi mu bemeza ko iyi gahunda yatanze umusaruro

    • Nta muswa ubaho ubuswa mba mbere ni ukutamenya ko uri umuswa! Iyo umwana yicaye imbere ya mwarimu ngo yige ni uko aba yemera ko akeneye kugira icyo amenya. Mujye mwumva neza context y’ibintu, Gahunda ubwayo si mbi ikibazo ni implementation yayo, ni gute umwarimu yakwigisha abana 60 mu ishuri rimwe agahembwa 30,000Rwf by mounth hanyuma ngo azarera umwana neza! Policy ubwayo ni nziza ariko bikwiye kunozwa.

  • Iyi raporo iravuga muri rusange. Ese ntacyo ivuga ku Rwanda ngo turebe nibura aho duhagaze tubone kwongera imbaraga. Wowe wandika inkuru nk’iyi iraducanga kuko mbona ntacyo twe itumariye.

  • UKO MBIBONA:

    ABABYEYI:Nibakundishe abana babo ishuri babahe ibikoresho bikenewe,babahe umwanya wo gusubira mu byo bize no kubafasha niba babishoboye.
    LETA:Igenere mwalimu ibigenerwa abandi bakozi bayo(umushahara utari ikinya) ye guhora ihindagura uburyo bw’imyigishirize(programme)irinde ubucucike mu mashuri.
    MWALIMU:Akunde akazi ke ajye ashimishwa n’uko hari aho akuye umwana akaba agize aho amugeza mu bumenyi.

    Ibi bikurikijwe ntabwo twakongera gutaka IREME RY’UBUREZI riteye isoni nk’iryo tubona ubu.

  • Byo sans mentir la qualite y’uburezi muri iki gihe iri hasi cyane,kuko iyo ufashe umuntu urangije mu ishami runaka bita ko afite licence ubu ukamugereranya n’umuntu warangije muri 2000,2005 n’uw’ubu baratandukanye cyane.Ushibora gusanga uw’ubu adashibora no kwiyandikira ibaruwa isaba akazi.Iyo ugiye kureba abo bantu kubaha akazi muri leta cyangwa mu macompanies usanga nta musaruro ushimishije bashobora kuguha.Qualite ya mbere abarangije b’ubu batagira ni ukwihangira udushya ici c’est a dire gukora ibintu bishya byagirira akamaro company cyangwa leta ukorera(esprit de creativite.

    • Niba atazi kwandika ibaruwa isaba akazi, ariko akaba yumva ibyo yize, nta ribi.
      Template z’amabaruwa y’akazi kuri internet zuzuyeho

    • Ireme ry’ uburezi rigenda rigwa buri munsi ariko nanone tujye tugerageza gutekereza, ni nde wabonye ufite Bachilors degree utazi kwandika ibaruwa isaba akazi? Ikindi kandi amashami yigisha kwandika ibaruwa muri kaminuza zo mu Rwanda ni angahe? Niba waramubonye utabeshya ikibazo cyaba icyo muri secondary schools gusa urabizi ko wenda aba azi bike ariko kwandika ibaruwa biba biri mubyo aba azi.

    • Ntawabarenganya, nonese ururimi ko rwigirwa muri primair na secondair, muri universite akenchi bamenya urujyanye n’ishami batwaye, none abenchi mwabatunguye n’icyongereza batangira kaminuza, urambwira ngo ni gute ukuntu uwo muntu azamenya English ahuriye nayo mu uninersity? ahubwo bazabura byose, french itakare nicyongereza ntibakigereho,

  • none barifuza ko higa abana batanu abandi bakajya he? igicyenewe n’ababyeyi gukundisha abana ishuri uko ryaba rimeze kose, kwishyiramo ngo ni nine years cg irindi runaka, ugasanga umwana yaryijunditse kandi naho batanga ubumenyi, naho umubyeyi nabwira umwana ngo “”pfa”” kujya kwiga hariya ntakundi aba yumva umwana aziga ate? igipfa si uburezi kuri bose nka system, ahubwo uburyo yakiriwe n’ababyeyi kandi twibukeko aribo bafite uruhare runini kubana babo! duhindure imyumvire babyeyi, umwana ho yakwiga hose akurikiye akabishyiraho umutima akihata agakurikira uko bigomba agakunda ibyo yiga, kuki atatsinda?

    • Ngaho uzaduhe urugero woherezeyo abawe…
      Ndavuga muri naniyasi

  • pee ni nziza iriya gahunda ku buryo bugaragarira imbaga kandi kugeza ubu ni byinshi bigikenewe gukosorwa ariko nibashyire ingufu mu ireme ry’ ubwo burezi nk’urugero hari umwana ariko ageze p3 nta no kumenya kwandika izina rye kandi nta cyamugoye undi nawe ni p3 ariko nubwo yiga agatsindana amanota menshi ntiyavuga ngo umuhungu mu ruzungu ni boy byibuze. even a dog kabisa. enhance the programme indeed.

  • Ntabyera de! leta ntako itagize,hasigaye imbaraga z’ababyeyi. n’ibindi bizaza leta n’ababyeyi nabarezi nibafatanya.

  • hize uwize

  • Ubundi education pour tous ntabwo yakabaye ibaho mu buryo ibaho mu Rwanda. Amashami ari mu mashuli yacu ni make cyane ku buryo buri mpano yaburi mwana itabasha kubona ishami riyifasha gutera imbere.
    Urugero: Mu rwanda ni amashuri angahe yigisha muzika, gushushanya no kwandika kumyenda cg ku byapa, gukora film, ….. cyane cyane mu bice byo mucyaro?
    Twirirwa dupfusha ubusa amafaranga twigisha abana uko NAPOLEON na Hitler barwanaga koko ibyo bintu byazamufasha iki? Amashami menshi ni HEG, indimi, MEG ariko iyo uriya muntu atabashije kujya muri kaminuza aba asa n’ uwataye umwanya rwose. Byakabaye byigwa na bake kunuryo occupation nkeye ziboneka zaba izabo ubundi ni ukuzamura statistics z’ abagira diplomes gusa.

  • claire abonye correction ntazongere kwandika hano kuko arimo arakomeza kudusebya,twe biga muri ino gahunda ya education kuri bose. nibatuvuga ukuri ntitukababare.

Comments are closed.

en_USEnglish