Digiqole ad

Uncle Austin na Ingabire bahawe gatanya n’urukiko

 Uncle Austin na Ingabire bahawe gatanya n’urukiko

Uncle Austin yamaze guhabwa gatanya. Gusa arasaba ko yahabwa n’umwana we

Toshi Luwano Austin, umuhanzi akaba n’umunyamakuru wamenyekanye cyane ku izina rya Uncle Austin, yamaze guhabwa gatanya n’urukiko hagati ye na Ingabire Liliane bashakanye mu mpera za 2006.

Uncle Austin yamaze guhabwa gatanya. Gusa arasaba ko yahabwa n'umwana we
Uncle Austin yamaze guhabwa gatanya. Gusa arasaba ko yahabwa n’umwana we

Ku wa kane tariki ya 03 Ukuboza 2015 ku rukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo nibwo hasomwe urubanza rwari maze hafi ukwezi rwaka gatanya.

Ibi byose bikaba byarabaye nyuma y’aho Uncle Austin na Ingabire Liliane bamaze gushakana noneho umugore akamuta mu Rwanda akajya kwibera Uganda.

N’ubwo imyanzuro yasomwe mu rubanza yanyuze Austin, ntabwo yashizwe kuko we yavuze ko agomba gutangira urundi rubanza asaba umwana yabyaranye na Liliane ubu ugeze mu kigero cy’imyaka umunani (8).

Imvo n’imvano y’aya makuru

Mu mpera za 2006, nibwo Uncle Austin yateye inda umukobwa witwa Ingabire Liliane biba ngombwa ko amushaka kugira ngo azashobore gukurikirana ubuzima bw’umugore we, ndetse n’umwana.

Gusa, ngo ibyishimo yari yiteze mu rugo ntiyabibonye kuko nyuma yo gusezerana ngo yararanye n’umugore we Ingabire Liliane bari basezeranye kubana akaramata, ariko ngo umugore aza kumuta.

Uncle Austin avuga ko Liliane yatashye amubwiye ko agiye mu rugo iwabo nuko yigumirayo. Mu gihe gito ngo yumva amakuru avuga ko umugore we bari basezeranye yaba asigaye yibera muri Uganda.

Yakomeje gukurikirana amakuru ndetse yibaza n’impamvu yatumye Liliane amusiga mu rugo biramuyobera. Nyuma ngo nibwo yaje kugenda amenya amakuru buhoro buhoro, aza gusanga umuryango wa Liliane waramuzizaga ubukene.

Mu mwaka wa 2009, nibwo Uncle Austin ngo yatangiye gushaka gatanya kuko uwo bari barasezeranye batigeze babana, gusa biza gutinda kubera ko umunyamategeko we yakoreye uruzinduko mu mahanga.

Ingabire Liliane yaje kugaruka mu Rwanda amaze kumenya amakuru y’uko Uncle Austin asigaye abayeho neza, ndetse amaze no kuba umuhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda.

Ngo yatangiye kumubuza amahwemo amubwira ko ashaka amafaranga yo kubaho ndetse n’arera umwana, nyamara atari yarigeze amumenyesha icyo bapfuye cyangwa impamvu yatumye amusiga mu nzu akagenda.

Muri icyo gihe Uncle Austin yatangiye gushaka gukurikirana umwana, gusa ngo ntiyemererwa kujya ajya kumusura, ku buryo ngo byageze aho iwabo wa Liliane babwira umuzamu wabo ko umunsi bahasanze Austin na we bazamwirukana.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish