Digiqole ad

Uncle Austin yatawe muri yombi na Police y’igihugu

Uncle Austin umunyamakuru akaba n’umuhanzi uzwi cyane mu njyana ya Afrobeat, yongeye gutabwa muri yombi na Polisi y’igihugu nyuma y’aho yohererejwe ‘Convocation ‘ iyi bita ‘Ihamagazwa’ inshuro zigera kuri eshatu atitaba. Kimwe mu byo akurikiranyweho ni ubuhemu.

Uncle Austin afunzwe azira ubuhemu
Uncle Austin afunzwe azira ubuhemu

Ku gicamunsi cyo ku itariki ya 1 Kamena 2014 nibwo uyu muhanzi yatawe muri yombi na Polisi  nyuma yo guhamagarwa inshuro eshatu atibaba ku byaha aregwa by’ubuhemu. Gusa ntabwo ubwo buhemu buratangazwa ubwo aribwo.

Ni nyuma y’uko uyu muhanzi mu minsi ishije yafungiwe kuri station ya Polisi ku Kicukiro azira kuba yari yatanze cheque itazigamye akaza kwisobanura akarekurwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Supt. Mbabazi Modeste yatangaje ko ayo makuru ari ukuri ko Uncle Austin afunze.

Yagize ati “Austin arafunzwe koko, ni nyuma y’uko ahamagawe inshuro eshatu akanga kwitaba ngo aze yisobanure ku byo aregwa. Nibwo hatanzwe manda yo kumufata”.

Abajijwe aho uwo muhanzi yaba afungiwe, yatangaje ko ari kuri station ya Polisi ku Muhima. Turakomeza kubakurikiranira iby’ubuhemu uyu muhanzi akekwaho.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish