Digiqole ad

Uncle Austin yasohotse mu buroko ashyira hanze indirimbo nshya

Uncle Austin umunyamakuru akaba n’umuhanzi uzwi cyane mu njyana ya Afrobeat, yarekuwe na Polisi y’igihugu nyuma yo kumva ibisobanuro yatanze ku byo yaregwaga ahita ashyira hanze indirimbo yise ‘Uko Tayali’.

Uncle Austin ubu ari hannze ndetse nta n'ikibazo afitanye n'umuntu uwo ariwe wese
Uncle Austin ubu ari hannze ndetse nta n’ikibazo afitanye n’umuntu uwo ariwe wese

Ku gicamunsi cyo ku itariki ya 1 Kamena 2014 nibwo uyu muhanzi yatawe muri yombi na Polisi  nyuma y’aho byavugwaga ko yaba yarahamagawe inshuro zigera kuri eshatu atibaba ku byaha yaaregwaga ngo by’ubuhemu.

Nyuma y’iminsi igera kuri 5 gusa rero uyu muhanzi yasohotse mu buroko yari afungiyemo ku Muhima.

Mu kiganiro na UM– USEKE, Uncle Austin yatangaje ko ikibazo cyari gihari ari uko atari yarisobanuye neza ku byo yaregwaga. Ariko ntiyatangaza neza aho ubwo buhemu yaregwaga aho bushingiye.

Yakomeje atangaza ko abakunzi be ndetse n’abakunzi ba muzika muri rusange badakwiye kwita ku bintu bagenda bumva hanze bimuvugwaho, ko nta muntu utavugwa. Ahubwo ko bamufasha agakomeza gukora muzika ye ikarushaho gutera imbere.

Joel Rutaganda

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ngo ni abahanzi, uyumus**** aherutse no kunteretera umugore bituma amafaranga narinahaye umugore wanjye ngo ayakoreshe business ayaha iki kirara none ngo kirimo kirasohora indirimbo puuu. abo uhemukira ni benshi kandi turakwijunditse one day uzabibazwa

    • umugore wawe ni nyiramutima mucye, nti mukitiranye ibintu

  • Birashoboka ko umugore wuyu mugabo ari Nyiramutima muke nkuko Kwibuka abivuze,ariko na none abantu nk’uyu bahora biruka inyuma y’abagore b’abandi nabo kwamaganwa!!!Ubu  wasaga amaze no gutera inda abakobwa batabarika none arasenya n’ingo zabandi! ahubwo Polisi izajye ihora imuhamagaza kuko ndabona ari umuhemu kabuhariwe!

Comments are closed.

en_USEnglish