Digiqole ad

UN yizeye ko u Rwanda ruzitwara neza muri SDGs nk’uko rwabikoze muri MDGs

 UN yizeye ko u Rwanda ruzitwara neza muri SDGs nk’uko rwabikoze muri MDGs

Lamin Manneh umuyobozi wa UNDP Rwanda

Ku wa mbere tariki 29 Nzeri 2015, muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye mu Ntara y’Amajyepfo habaye inama yaguye igamije kumurika ibikubiye mu ntego z’iterambere rirambye SDGs (Sustainble Development Goals), u Rwanda rukaba rwashimiwe kwtwara neza muri gahunda y’Intego z’Ikinyagihumbi, MDGs kandi ngo UN yizeye ko ruzitwara neza muri SDGs.

Lamin Manneh umuyobozi wa UNDP Rwanda
Lamin Manneh umuyobozi wa UNDP Rwanda

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bishimwa cyane n’Umuryango w’Abibumbye UN, ko cyabashije gushyira mu bikorwa gahunda y’Intego z’Ikinyagihumbi, ni nayo mpamvu rwahitoranyijwe gutangirizwamo iyi gahunda ya SDGs kuko ari naho hazashyirwa ikigo cy’ubushakashatsi kuri izi ntego nshya mpuzamahanga zo kurwanya ubukene.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Rosemary Mbabazi yavuze ko icyo u Rwanda rushaka muri izi ntego za SDGs ari uko urubyiruko rwayigira iyarwo.

Yagize ati “Impamvu twahisemo Kaminuza y’u Rwanda ni kubera ko SDGs ireba iterambere ry’gihugu cyane ejo hazaza, urumva ko nta handi twajya, cyagwa twabiganiraho mu ruhame atari aho urubyiruko rwinshi ruri kuko nibo ejo hazaza h’igihugu.”

Rosemary yakomeje avuga ko urubyiruko rugomba kugira icyerekezo mu byo rwiyemeje kugeraho nk’umuntu ku giti cye, kugira ngo rubashe kugera ku iterambere.

Yasabye urubyiruko guhanga imirimo, aho ngo niho u Rwanda rukeneye cyane imberega zarwo muri iyi gahunda ya SDGs, kuko ngo imirimo ku Isi ni ikibazo.

Yagize ati “Leta ntirageza kuri 5% mu gutanga akazi, bigaragara ko akazi kazaturuka ku bikorera. Niyo mpamvu muri SDGs hari amahirwe menshi cyane ku rubyiruko, aho kumva ko hari ikibazo rubone ko hari igisubizo.”

Lamin Manneh Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere, UNDP-Rwanda, yavuze gutoranya u Rwanda ngo rutangize SDGs, ni uko ruri mu bihugu byitwaye neza cyane mu gushyira mu bikorwa gahunda ya MDGs.

Yagize ati “Insanganyamatsiko twari dufite yerekezaga ku ikoranabuhanga kuko nibyo byafasha kugera ku iterambere rirambye, ndetse no mu gushaka ibisubizo mu bibazo bihari, niyo mpamvu u Rwanda rwatoranyijwe nk’igihugu kizabarizwamo icyicaro gikuru cya SDGs muri Afrika kuko hari iterambere u Rwanda rwagezeho biciye mu miyoborere myiza u Rwanda rufite.”

Lamin Manneh yakomeje avuga ko u Rwanda rufite politiki nziza y’iterambere, mu guhanga udushya, ndetse ko ibyo bemeranyijweho mu nama i New York, u Rwanda rubishyira mu bikorwa.

Lamin agaragaza ko hari amahirwe y’uko u Rwanda ruhereye none kugeza mu kwa mbere k’umwaka utaha, ruhagurukiye iki kibazo rwabasha kugikemura.

Yavuze ko u Rwanda ruza ku isonga mu guhanga udushya, aho yatanze urugero kuri Gahunda ya Girarinka Munyarwanda, n’ibindi. Ngo  ibyo biri mu bihesha u Rwanda amanota meza kandi Umuryango w’Abibumbye usaba ko byakomeza no muri SDGs.

Urubyiruko mu Rwanda rugize 78,8% by’abaturage kandi abadafite akazi ni benshi. u Rwanda ruvuga ko ubushobozi bwo gutanga guhanga akazi gashya kadashingiye ku buhinzi bugeze ku mirimo bihumbi 146.

Nyamara ariko hari na bamwe mu Banyarwanda bahagurukiye guhanga imirimo mishya no gutanga akazi ku bandi.

Umutoni Kalisa Jessie umuyobozi w’uruganda rukora ingwa mu Rwanda, avuga ko yihimbiye umurimo kuko yifuzaga gutera imbere akanatezimbere abandi.

Yagize ati “Iyo habaye umwiherero abayobozi baba baganira icyaduteza imbere kuko baganira n’ibigo bishobora gufasha abihangiye imirimo. Maze gutembera mu bihugu bitandukanye nabonye ko nta mahirwe bafite nk’ayo twebwe dufite hano mu Rwanda, guhera kuri ibi bitwegereye, kuko narahagurutse njya kuri RDB, mpura n’ibigo byamfashije gutera imbere, bamamaza ibikorwa byanjye.”

Umutoni ashima Leta yashyizeho abantu bafasha ba rwiyemezamirimo kugira ngo bagere ku ntego mu kwihangira imirimo, harimo ibigo by’imari, agasaba urubyiruko gukanguke rukiteza imbere.

Umunyamabanga uhoraho muri MYICT Rosemary Mbabazi
Umunyamabanga uhoraho muri MYICT Rosemary Mbabazi
Mu gutangiza gahunda nshya ya SDGs
Mu gutangiza gahunda nshya ya SDGs

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish