Digiqole ad

UN ivuga ko ‘Robots’ zizongera ubushomeri muri Afurika

 UN ivuga ko ‘Robots’ zizongera ubushomeri muri Afurika

Ngo imirimo muntu asanzwe akora izajya ikorwa cyane na Robots

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye (UN) yasohotse kuri uyu wa Gatatu ivuga ko uko ibihugu bigenda bitera imbere mu nganda ari na ko ubushomeri buzarushaho kwiyongera kubera ko izo nganda zizahitamo gukoresha robots kurusha abantu. Umugabane wa Afurika ni wo uzibasirwa cyane n’ubushomeri kuko inganda zikora Robots zitangaza ko zigiye kumanura ibiciro ku bihugu byo kuri uyu mugabane.

Ngo imirimo muntu asanzwe akora izajya ikorwa cyane na Robots
Ngo imirimo muntu asanzwe akora izajya ikorwa cyane na Robots

Iki cyegeranyo cya UN Kivuga ko kugeza ubushomeri bukomeje kwiyongera by’umwihariko mu bihugu nka Mexique n’ibindi byo ku mugabane wa Asia kubera ubwinshi bwa robots zikora mu nganda ibintu ubusanzwe byakorwaga n’abantu.

Nubwo ibi bizaba no mu bihugu byateye imbere ariko ngo ibihugu bikiri  mu nzira y’amajyambere ni byo bizahura n’akaga cyane kuko bibiri bya gatatu by’abakozi bo muri ibi bihugu bazatakaza akazi.

Iyi raporo yasohowe n’akanama ka UN kiga ku bucuruzi n’iterambere, yemeza ko ikoranabuhanga rizihutisha akazi ariko na none rigatuma hakabaho ubwiyongere bw’abantu batakaza imirimo.

Ibi bitungwa agatoki kuzahombya abaturage n’ibihugu byabo, binitezweho guteze umutekano mucye mu mihanda kubera imyigarambyo y’abazaba bamagana ikoreshwa rya ‘Robots’.

Abahanga bakoze iriya raporo bavuga ko ubusanzwe akazi gashobora gukorwa na robots kagaragara cyane mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere aho usanga higanje cyane inganda zitunganya ibiva ku buhinzi n’ubworozi.

Muri ibi bihugu kandi za robots zizatuma umubare w’abakozi bakoraga mu nganda zikora imyenda ugabanuka cyane.

Muri iki gihe, inganda zikora robots zirimo kureba uko zakora nyinshi kandi zikazigurisha ku giciro cyo hasi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Umwe mu bahanga bakoze iyi raporo yabwiye CNBC ko abategetsi bagomba kwiga uko barengera abaturage babo ariko na none za robots nazo zigahabwa umwanya mu bukungu bw’ibihugu.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Aha njya mbwira abantu nko babyare bake ( abana 2 gusa) kubera imbere aha nta kazi kazaba gahari, baranseka cyane ngo Imana niyo izabarera niba yabahaye kubyara. Ko n’ubutaka nabwo ntabwo se bizajyenda gute ? Tujijuke iyi Isi iri guhinduka cyane pe!

Comments are closed.

en_USEnglish