Umwe mu barwanyi bahigwaga bukware na Leta ya Uganda yishwe
Kuri uyu wa 14 Gashyantare 2014 Minisitiri w’ingabo mu gihugu cya Uganda yatangaje ko uwahoze ashakishwa na leta y’iki gihugu Okot Odhiambo kubera uruhare yagize mu bwicanyi bwakorewe abasivili yiciwe mu mirwano iherutse kuba.
Mu mwaka wa 2005 nibwo urukiko mpanabyaha rw’I La Haye rwari rwatangaje ko uyu mugabo Odhiambo n’uwitwa Joseph Kony ko bagomba kurushyikirizwa bakaburanishwa ku byaha by’ubwicanyi n’ubwambuzi bakurikiranyweho.
Kuri uyu wa gatanu ni bwo Minisitiri w’ingabo muri Uganda Crispus Kiyonga yatangaje ko umwe muri aba bagabo ari we Okot Odhiambo yaba yishwe.
Nk’uko yakomeje abitangaza, yavuze ko ibi bidakwiye kuba igitangaza kuko uyu mugabo atari we murwanyi ukomeye w’umutwe urwanyaga leta ya Uganda ingabo za Uganda UPDF zaba zivuganye.
Na none kandi yongeraho ko uyu mutwe umaze gucika intege kubera kubura zimwe mu ngabo zikomeye, ukaba usigaranye uwitwa Joseph Kony gusa.
Ibi bikaba byabaye inkuru nziza ku gihugu cya Uganda nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’ingabo Paddy Ankunda aho yatangarije ibiro ntamakuru by’abafaransa AFP ko kuba uyu mugabo yari ari ku isongo mu bakurikiranyweho ibyaha by’ubugizi bwa nabi .
Odhiambo yari akurikiranyweho kugira uruhare mu iyicwa ry’abasivili 300 bishwe muri Gashyantare mu mwaka w’ 2004 mu gace k’ahitwa Barlonyo gaherereye mu Majyaruguru ya Uganda.
Uyu mugabo yazaga ku isonga mu barwanyi bahigwaga bukware bo mu mutwe ukomeje kurangwa n’ibikorwa birwanya leta ya Uganda witwa LRA uyobowe na Joseph Kony na we uri mu bahigishwa uruhindu n’iki gihugu ndetse n’Afurika yose muri rusange.
Naharnet
Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com