Umwe mu bamurika imideli aribira ibanga bagenzi be bashaka kugera kure
Umunyarwandakazi Umulisa Gabriella ukomeje kubaka izina muri Afurika y’Uburasirazuba mu kumurika imideli agira inama Abanyarwanda bagenzi be bifuza kugera ku rwego mpuzamahanga, akabasaba gukora cyane no gukunda ibyo bakora, bakanakora ingendoshuri ngo kuko burya ‘akanyoni katagurutse katamenya aho bweze’.
Gabriella yatangiye kumurika imideli mu 2013, avuga ko yatangiriye ku rwego rwo hazi ndetse ko nta kizere cyo kuzamuka yari afite ariko ubu akaba amaze kuba icyamamare muri uyu mwuga mu karere.
Avuga ko uyu mwuga yakuze awukunda.Ati “ Uko nakuraga nakomezaga kubiha umwanya, gusa ntibyanyoroheye kuko hano mu Rwanda ibyo kumurika imideli ntibyari bihari bije ejobundi.”
Ngo yaje no kubyiga. Ati “ Naje kumva amakuru y’ahantu batozaga abantu bifuza kwiga uko bamurika imideli naje kujyayo, byarangoye gutangira kuko bwari ubwa mbere ariko uko iminsi yashiraga niko n’ubumenyi bwiyongeraga.”
Uyu munyarwandakazi uvuga ko yishimira urwego agezeho avuga ko amaze kumurika imideli mu bitaramo bitandukaye hano mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba.
Yamuritse imideli muri Kigali fashion Week , Rwanda Cultural Fashion Show, Kampala fashion Week muri Uganda, Save TinaCharty Fashion Week i Kampala na Collective rw Week of fashion cyo mu Rwanda.
Avuga ko amenerewe cya mu Rwanda no muri Uganda ariko ko ubu ashaka no kwigaragaza mu bindi bihugu byo ku mugabane w’Afurika n’Iburayi.
Gabriella atanga inama kuri bagenzi be bamurika imideli ariko bataragera ku rwego mpuzamahanga.
Ati “ Buri kintu cyose umuntu yerekejeho amaboko akagikora agikunze byanze bikunze kimuteza imbere, nkanjye kuba narageze mu bugande nkabasha kwimenyekanisha navuga ko bitari byoroshye, gukoresha imbaraga no gukunda ibyo nkora ni byo byamfashije muri byose.
Ngo burya akanyoni katagurutse ntikamenya aho bweze. Ati “ Bagerageze bakore ingendoshuri mu bindi bihugu bareba uko abandi babigenza , bakagerageza no gushakisha amakuru ku mbuga nkoranyambaga y’uko ahandi byifashe kuko nabyo birafasha cyane.”
Gusa ngo yishimira aho uru rwego rwo kumurika imideli rugeze mu Rwanda kuko rwatangiye rucumbagira ariko ko ruri gutera intambwe rujya imbere.
Ati “ Modeling iri gutera imbere ugereranyije n’aho yahereye, urebye abantu benshi ntibakundaga ibijyanye no kumurika imideli ariko ubu byibuze ubona ko hari icyahindutse mu myumvire y’Abanyarwanda.”
Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Hahaha
Courage umulisa Gabriella
Comments are closed.