Digiqole ad

Umwarimu uzesa imihigo neza azongererwa umushahara- Rwamukwaya

 Umwarimu uzesa imihigo neza azongererwa umushahara- Rwamukwaya

Olivier Rwamukwaya ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye

Kuri uyu wa mbere ubwo u Rwanda n’Isi yose bizihije Umunsi mpuzamahanga ngaruka mwaka wa mwarimu uba ku ya 05 Ukwakira, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Olivier Rwamukwaya yavuze ko Leta yiteguye kuzazamurira umushahara umwarimu uzesa neza imihigo yahize mu kazi.

Olivier Rwamukwaya ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye
Olivier Rwamukwaya ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye

Iki gikorwa cyabereye ku Kimisagara, Olivier Rwamukwaya yavuze ko umwarimu uzasuzumwa bikagaragara ko yesheje imihigo mu gihe cy’imyaka itatu azajya yongererwa umushahara.

Umwarimu umaze imyaka itatu yesa neza imihigo azazamurwa mu ntera ntambike, yongererwe umushahara.

Yatangaje kandi ko abarimu kimwe n’abandi bakozi ba Leta bagiye kujya bahabwa agahimbaza muswi ku uzajya yesa imihigo neza.

Ati:“Abarimu kimwe n’abandi bakozi ba Leta muri rusange bateganyirijwe kuzahabwa amafaranga y’agahimbaza musyi buri mukozi wese ahabwa buri mwaka iyo yesheje imihigo ye neza.”

Rwamukwaya yasabye abarimu kujya bagira uruhare mu kwikemurira ibibazo bafite kandi bakishyiriraho iguriro ryabo bityo bakiteza imbere iwabo mu mirenge.

 

Basanze Mwarimu SACCO ariyo yazubaka IGURIRO (isoko) rya mwarimu

Olivier Rwamukwaya yagize ati: “Ibijyanye n’iguriro rya mwarimu twasanze ibyiza byabagirira akamaro kurushaho ari uko baryiyubakira binyuze muri Cooperative yabo ya Mwalimu SACCO.”

Yagaragaje ko mu gihe abarimu aribo baba bishyiriyeho iguriro ryabo, ariko n’abandi Banyarwanda bakajya barihahiramo, ngo byabafasha kandi bikanafasha umuryango nyarwanda.

Ati :“Uretse kuborohereza ku biciro no mu gihe umushahara utaraza, rizanabafasha kubona inyungu ivuyemo kuko bajya bayigabana bo ubwabo, bityo ukaba umushinga wiyongera mu yindi ibateza imbere.”

Abalimu nabo kuri uyu munsi ngo nubwo hari ibitaragenda, barishimira ibyo Leta yamaze kubagezaho birimo ibibafasha mu mibereho.

Leta bayishima ko yashyizeho Umwarimu SACCO, Girinka Mwarimu, ubu hakaba hari na gahunda yo kububakira amacumbi ku ishuri.

Hari havuzwe n’iby’uko abana babiri ba mwarimu bajya bafashwa kwigira ubuntu ariko biracyari mu mishinga.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Birakwiye kandi birashimishije ko abarimu bakora neza bajya bahabwa agahimbazamusyi kuko baba bitanze. Turashimira abarimu babereye urwatubyaye kandi bahora bitangira abana b’u Rwanda. Ariko kandi abarangwa n’imikorere mibi nabo bajye bagirwa inama ndetse batakwikosora babe bafatirwa ibihano.

  • Njyewe uyu Munyamabanga aranshekeje pee, ubwo koko mwarimu yarabayeho atazamurwa mu ntera ntambike, kandi abandi bakozi ba Leta bazamurwa kuva 2006, nukuvuga ngo bo ntibibyabarebaga none ubu nibwo bagiye kubikora, ibaze noneho ngo bazajya bahabwa agashimwe ukagira ngo ni faveur babagiriye kandi ari uburenganizra bahabwa n’iteka. performance appraisal effect yayo ni gratification, mwarimu wee, urazira no kutagira abayobozi ba ministere batakwitaho nta kindi

  • Mwalimu waragowe pe. Ikibazo nibaza uzabagirira imbabazi niba numuntu nkuyu Rwamukwaya ubivuytemo ejobundi atazi uburyo mubayeho. Yego ntawe uvugana indya! Rwamukwa, imiberehoo ya mwarimu nta bufasha ubona ikeneye? Ngo baziyubakire? Nk abandi bacuruzi? Ndakubabariye nawe si wowe

  • Mwarimu yagorwa peeee

  • ubu se iya avuze ngo izesa imihiho abavuze ko utayesa ni nde?abandi bakozi bongezwa baba besheje iyi he igaragara? mwarimu wee! iyi speech ntabwo nyemeye iyo avuga ko buri wese agiye kongezwa ,nta wesa imihigo wenyine afashwa n’abandi

Comments are closed.

en_USEnglish