Digiqole ad

Umwanya w’akazi k’umukangurambaga : LRCE (Deadline 25th August 2014)

Ihuriro Nyarwanda mu kurwanya indwara y’ igicuri (La ligue Rwandaise Contre l’Epilepsie-LRCE) ku bufatanye na Handicap International mu Rwanda ririfuza guha akazi umukangurambaga ushinzwe gutanga ubumenyi ku indwara y’igicuri mu karere ka NYABIHU ko mu ntara y’I Burengerazuba.

Imirimo azaba ashinzwe :

Umukangurambaga ku ndwara y’igicuri ku rwego rw’ako karere azaba ahagarariye umuyobozi w’ ihuriro (LRCE) ku rwego rw’igihugu akazaba ashinzwe :

  • Kumenyekanisha no guhugura abaturage ku ndwara y’igicuri ;
  • Guhugura amatsinda y’abafite cg ababana n’indwara y’igicuri ;
  • Gukusanya amakuru n’ imibare bifatika kubirebana n’indwara y’igicuri mun ako karere akoreramo

Abifuza ako kazi bagomba kuba bujuje ibi bikurikira :

  • Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire ;
  • Kuba afite impamya bumenyi y’icyiciro cyambere cya Kaminuza (Al) mu bijyanye n’indwara zo mu mutwe (Sante mental) cyangwa mu buvuzi rusange (Soins lnfirmier Generaux) ;
  • Kuba afite amahugurwa runaka mu bijyanye na Sciences Sociales ;
  • Kuba afite uburambe nibura bw’imyaka itatu mu bijyanye no kwakira abafite uburwayi bw’igicuri kwa muganga ;
  • Kuba afite uburambe mu bijyanye no guhugura no gukorana n’abaturage
  • Kuba afite ubumenyi ku bijyanye na gahunda ya Leta mu buvuzi ;
  • Kuba azi ururimi rw’ikinyarwanda ,igifaransa n’icyongereza

lmpapuro zo gusaba akazi zigizwe :

  • lbaruwa isaba akazi yandikiwe Umuyobozi w’ihuriro Nyarwanda mu ku rwanya indwara y’igicuri (Ligue Rwandaise contre l’Epi lepsie) ;
  • Umwirondoro urambuye (Curriculum Vitae) ;
  • Kopi ya Diplome iriho umukono wa Noteri.
  • Kuba afite permis de conduire categorie A byaba ari akarusho.

Zigomba kuba zagejejwe ku bitaro bikuru bya NDERA i Kigali (Hopital Neuro-psychiatrique de NDERA) kuri Reception bitarenze tariki ya 25/08/2014 saa 12h00 z’amanywa cyangwa zikoherezwa kuri addresses Email : [email protected]

Abakandida bujuje ibyangombwa bazahamagarwa bakore ikizamini cyanditse.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish