Digiqole ad

Umwana wa kabiri wa K8 Kavuyo yujuje umwaka umwe

 Umwana wa kabiri wa K8 Kavuyo yujuje umwaka umwe

Muhire William wubatse izina rikomeye mu muziki nka ‘K8 Kavuyo’, yizihije isabukuru y’umwaka umwe ya Zion Iliza Muhire umukobwa we w’ubuheta.

K8, Cynthia na Iliza umwana wabo
K8, Cynthia na Iliza umwana wabo

K8 Kavuyo wamamaye mu ndirimbo ‘Afande’, ‘Alhamdullah’ n’izindi, amaze kugira abana babiri ku bagore babiri batandukanye.

Mu mwaka wa 2012, nibwo K8 yabyaranye na Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2009. Babyarana umwana w’umuhungu bamwita Ethan Muhire.

Kuri ubu ntibagikundana ahubwo icyo bahuriyeho ni ukurera umwana wabo Ethan Muhire. Umutoni Cynthia, umukobwa wa kabiri babyaranye ni we mukunzi we mushya ndetse haba hari n’imishinga yo kuzarushingana.

Kuri uyu wa gatatu nibwo umukobwa wa K8 Kavuyo yujuje umwaka umwe. Benshi mu nshuti ze zikaba zamwoherereje ubutumwa zibunyujije ku mbuga nkoranyambaga zirimo ‘Instagram’.

Muri abo harimo Meddy babana muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Cedru ubakorera amashusho y’indirimbo zabo nawe uba muri Amerika.

Ku rubuga rwe K8 yagize ati “Ibyishimo byinshi ku isabukuru yawe ya mbere rukundo rwanjye Zion. Uyu munsi turawukwizihiriza uko byagenda kose”.

Umutoni Cynthia umukunzi wa K8 bari kumwe
Umutoni Cynthia umukunzi wa K8 bari kumwe
Ethan Muhire imfura ya K8 na Kavuyo n'umwana we wa kabiri
Ethan Muhire imfura ya K8 na Kavuyo n’umwana we wa kabiri
Bahati Grace wanzwe na K8 Kavuyo
Bahati Grace wanzwe na K8 Kavuyo

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish