Digiqole ad

Umwami Mohammed VI wa Maroc yageze mu Rwanda

 Umwami Mohammed VI wa Maroc yageze mu Rwanda

Mu masaha ashyira hafi saa yine z’ijoro kuri uyu wa kabiri indege y’Umwami Mohammed VI wa Maroc nibwo yari igeze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, yakiriwe anahabwa ikaze na Perezida Paul Kagame n’abandi banyacyubahuro.

Indege izanye Umwami wa Maroc mu Rwanda
Indege izanye Umwami wa Maroc mu Rwanda

Nibwo bwa mbere uyu mwami wa Maroc ageze mu bihugu by’aka karere, ni mu ruzinduko rw’akazi ajemo mu bihugu byo mu karere aho azanagera muri Tanzania na Ethiopia.

Mohammed VI yakiriwe na Perezida Kagame wari kumwe n’abandi baminisitiri n’abayobozi b’inzego zinyuranye mu Rwanda.

Mohammed VI azanye n’abajyanama be bihariye Fouad Ali El Himma na Yasser Znagui, hamwe n’Abaminisitiri b’ubutegetsi bw’igihugu, uw’ububanyi n’amahanga, Nasser Bourita, uw’ubukungu n’imari Mohamed Boussaid, uw’ubuhinzi Aziz Akhannouch n’abashoramari banyuranye bo muri Maroc.

Mu kwa gatandatu uyu mwaka Perezida Kagame yasuye Maroc, ashishikariza iki gihugu kugaruka mu muryango w’Ubumwe bw’ibihugu bya Africa anatsura umubano w’ibihugu byombi.

Ikinyamakuru MoroccoWorldNews kivuga ko Maroc ubu yatangiye kwagura imibanire yayo n’ibihugu bifite ijambo rinini ku mugabane wa Africa ndetse inashaka abayishyigikira ku kibazo cya Sahara y’Iburengerazuba n’ubu kitarakemuka.

Gusura aka karere bibaye mu gihe Maroc iherutse gutangaza ko yifuza kugaruka mu muryango w’Ubumwe bwa Africa. Ndetse byari byitezwe ko uyu Mwami aza mu nama yabereye mu Rwanda mu mpeshyi ishize gusa yanditse ibaruwa irimo aho yagize ati;

Inshuti zacu zakomeje kudusaba ko tugaruka muri zo, ko Maroc isubira mu mwanya wayo mu muryango. Igihe ubu cyageze.”

Biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame na Mohammed VI bagirana ibiganiro kuri uyu wa gatatu, ndetse bashobora kuganira n’abanyamakuru nyuma yabwo.

Muri aya masaha umutekano wari wakajijwe mu nzira ziva ku kibuga cy’indege ugana Remera – Giporoso – Kisiment  – Gishushu gukomeza, kugira ngo Umwami atambuke nta nkomyi.

Mu minsi ishize, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Maroc yatangaje ko bitarenze uyu mwaka Maroc izafungura Ambasade yayo mu Rwanda.

 

Yahawe ikaze na Perezida Paul Kagame uheruka kumusura mu mezi ane ashize
Yahawe ikaze na Perezida Paul Kagame uheruka kumusura mu mezi ane ashize

UM– USEKE.RW

21 Comments

  • Ndabona ibyubahiro bihabwa abami b’ahandi mu gihe umwami wacu w’Abanyarwanda atangiye ishyanga! Genda Rwanda urarwaye!

    • @ Umurerwa ibyo uvuze nibyo. Rwanda urarwaye peee! Nzabandora…

      • @Umurerwa ubivuze neza cyane.

    • Niwowe urwaye utabeshyera urwanda.

    • Umurerwa ni wowe urwaye Rwanda komeza uheshe ishema abanyarwanda

    • Ntimukavangavange ibintu. Naho U Rwanda rwo ni ruzimaaa ababibona ukundi nuko barwaye.

    • Murerwa wowe niwowe ufite ikibazo kabisa,. wagiye ukuvuzaa! Ikibazo n’uRwanda cg ni Uwantanze yaranze gutaha! mwabuze kwambarira iminwa mwambarira ibibuno, ubonye iminwa niba hasohokagamo ibivuye mu bwonko buzima butari nkubwamurerwa??

      • murerwa ukeneye umuti uvura mumutwe. nturi muzima, umwami c kutagiye kumukura muriryo shyanga uvuga?haruwatumye adataha?

    • Nonese nyine icyubahiro wagihererwa ishyanga? arinze agwayo yaratashye yimwa icyubahiro?

    • HARUWIGEZE AMUBUZA GUTAHA?

    • UMURERWA WE PUMBAFU URABONA IBYO UVUGA TIKU GUSA IMBECILE
      ARIKO NKAMWE KUKI MUKIRIHO KWISI NIBITEKEREZO BIBI NKIBYO
      UKO IMBWA SANA

  • Umwami yahunganye n’imbaga. Arinumira imyaka yose abantu bagorewe ishyanga ngo ategereje UN intervention or mediation. Yibera muri Hotel Nairobi atitaye kubabaga mu nkambi hirya no hino. Ntiyatahana n’abo yahunganye nabo, ntawubimubujije. It was a bad choice but it was his. Waha ute icyubahiro utacyihaye se?

  • Eh! Ndabona agendera muri B 747 (Super Jumbo)

  • Urwanda rushatse rwakwitondera uyumwami wa maroko kuko abarabu bomuri maroko ni abagambanyi cyaaaaane, bagambana kurusha yuda iskariota. Ndabazi nabanye nabo ni ibirumirahatatu baragatsindwa, muraganira akakuvomamo amagambo ubundi wamera guera umutaru agahita akugambanira avuga ibyo mwaganiriye akagerkaho nibyo utavuze ubundi akagusengerera agataha mbere yawe wagera munzira ugasanga uw mwasangiye niwe wagushakiye abo kukugirira nabi( iyi ni spacielité y’abantu bo muri maoroco, ni imbwa cyanee)

  • Ikaze mu rwa Gasabo!

  • Ngo baramubwiye ngo niba ashaka gutaha ngwazatahe nkabandi banyarwanda bose.Munyumvire namwe.Iyobamubwira ngo natahe mu Rwanda kungoma ya Habyarimana nkundi munyarwanda usanzwe we yari kubyakira gute?

  • nimwe murwaye mumitwe yanyu, none Urwanda nirwo rwatumye atanga? mukwiye gucishwamo umweyo mumitwe yanyu, museme tu sisi tunasonga mbele, Imana ikomeze ifashe his excellency muntumbero afitiye u Rwanda.

  • Igisekeje kinatangaje aba bose ubona bandika ibijyanye na Kigeli suko banamukunda ahubwo ni ugushora itiku gusa.

  • Ariko uwo mwami ko atigeze asaba ubwami bwe mu gihe Habyarimana yategekaga u Rwanda.Jye kugeza ubu namufataga nk’umuntu usanzwe kuko nta gatendo muziho kuva yaba umwami yewe na nyuma yaho.

  • @che: comment yawe niyo yonyine mpaye agaciro muri izi sose kabisa!

  • Ubundi bajya bavuga KO mû Rwanda ari amahoro kandi amarembo akinguriye abanyarwanda Bose

    Abanga gutaha nabasize bakoze ibara,abinda nini naba extrémistes badashaka impinduka.

    Donc ubwo numwami ari muri abo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish