Digiqole ad

Umuziki w’u Rwanda watera imbere abahanzi nibuzuzanya kuruta guhangana – Ufitingabire

 Umuziki w’u Rwanda watera imbere abahanzi nibuzuzanya kuruta guhangana – Ufitingabire

*Nyuma y’aho Perezida Kagame yemeye ko aziyamamaza muri 2017, Ufitingabire yahanze indirimbo amushimira,

*Mu Rwanda byaba byiza abahanzi buzuzanya kuruta guhangana,

*Kwigana sibibi, ariko umuntu agashungura akigana ibikenewe, ibidakenewe akabisigira ba nyirabyo.

Mu kiganiro kirekire Beatrice Ufitingabire wabaye muri Canada mu gihe cy’ingana n’imyaka 11 ubu akaba ari mu Rwanda, yagiranye n’Umuseke kuri uyu wa gatandu, yavuze ko nk’umwe mu basabye Perezida ngo azakomeze kuyobora u Rwanda, akaza kwemera kuziyamamaza, tariki ya 1/1/2016 yahise amuhimbira indirimbo yo kumushimira.

Ufitingabire Beatrice wakoze mu nganzo nyuma y'aho ubusabe bwe ko Perezida Kagame yemera kuziyamamaza bwari bumaze guhabwa agaciro
Ufitingabire Beatrice wakoze mu nganzo nyuma y’aho ubusabe bwe ko Perezida Kagame yemera kuziyamamaza bwari bumaze guhabwa agaciro

Ufitingabire wabaye Umunyamakuru, akaba n’umuyobozi w’Umuryango utari uwa Leta witwa Umuryango, Ubumwe bw’Abakristu Ubudehe, ubu akorera ishyirahamwe rifasha abana n’abagore rikorera muri Canada ryitwa Liard Basin Task Force Society.

Yatangarije Umuseke ati “Naririmbye indirimbo tariki ya 1/1/2016, Umukuru w’Igihugu amaze kwifuriza Abanyarwanda umwaka mwiza, cyane icyatumye nyihimba ni aho yavuze ati “Maze kubona uburemere bw’ibyo mwansabye n’uburyo byateguwe, nta kuntu nabasha guhakana.”

Ati “Nk’umwe mu Banyarwanda babisabye ku ikubitiro, kandi nkumva ko abitwemereye natwe dufite inshingano yo kugaragariza abatarabyumvaga igituma twarasabaga ko yakomeza, numvise tugomba gutanga ishimwe.”

Iyi ndirimbo ye ngo ikubiyemo ibice bitatu, icya mbere cyo gushima, ikindi cyo kwifuriza umwaka mwiza, icya gatau ngo ni ikizeza Perezida Kagame ko bari kumwe.

Kuri Beatrice Ufitingabire ngo iyi niyo ndirimbo ya mbere ahanze nta bundi yigeze aahanga uretse gutegura ibitaramo by’abahanzi. Iyo ndirimbo ngo yarayihimbye arayandika iririmbwa n’Abanyamuryango b’ishyirahamwe rye, bagizwe n’abana bakiri bato baririmba mu rusengero.

 

Iterambere ry’Umuziki w’u Rwanda rikwiye guhera ku gufatanya kuruta guhangana

Beatrice Ufitingabire avuga ko umuziki nyarwanda ugenda utera imbere, n’ubwiza bukagenda buboneka, gusa ngo inama yajya ni imikoranire.

Agira ati “Ku bwanjye njya nibwira ko hari uwadushutse ko kurushanwa aribyo by’ ingenzi, ariko njyewe nshyigikira kuzuzanya, cyane ko umaze kubona ubwinshi bw’umuziki n’ubushobozi bw’Abanyarwanda, dukeneye n’amasoko yo hanze. Kugira ngo amasoko yo hanze tuyagereho ni uko buzuzanya (abahanzi) ku buryo abantu baza bitabiriye buri wese afite icyo akunze akakibonamo.”

Akomeza agira ati “Urugero ni muri Rwanda Day, iyo batumiye abahanzi, buri wese ufite uwo akundiye umuziki yaje, abantu baraza. Na byo rero iyo umuhanzi umwe aca amafaranga runaka ugasanga abashobora kuyariha cyangwa abamukurikira ni bake, bituma isoko rigabanuka, cyane cyane ko abahanzi benshi bo mu Rwanda ari abaririmba mu Kinyarwanda, bifatanyije n’abaririmba mu zindi ndimi…nkanjye ujya utegura ibitaramo by’abahanzi bibera hanze, urebye amafaranga baca biyibagiza ko utinjije utashora.

Mu masoko duteganya iyo ari abaririmba Ikinyarwanda gusa, ni abumva Ikinyarwanda n’Ikirundi gusa, mu bihugu byateye imbere bagira akazi kenshi, ugasanga birakumira abatumva izo ndimi bikaba byaba byiza abahanzi buzuzanya ngo isoko ryose turihamagare, ari abavuga Ikinyarwanda, Icyongereza, n’Igifaranga bose bisangemo, cyangwa ari abakunda uyu n’uyu badakunda kanakana.

Mu bumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, nsanga hajemo benshi (abahanzi) n’abantu benshi babyitabira ugasanga bifite byinshi bimaze kurenza guhatana. Kuzuzanya njyewe mbiha agaciro gakomeye cyane.”

 

Iyi ndirimbo yayihanze kugira ngo yereke abatoya ko Demokarasi nziza ari ishingiye ku bwumvikane

Beatrice Ufitingabire agira ati “Icyo naringambiriye ni ukubumvisha ko Demokarasi Isi igenderaho akenshi tujya tuzubara tukayitirnya na Demagogy (ikinyoma cya politiki), kuko Demokarasi nemera ntihanganisha irahuza. Demokarasi nemera ni iy’abantu bajya inama bagira ikintu bemeranya, bakakemera ari kimwe.

Si imwe ivuga ngo umugore arigenga, agomba kujya iburyo mu gihe umugabo igiye ibumoso, hoya. Iyo mukundana mujya inama, mukagira icyo mutoranya mukagihuriraho, iyo niyo Demokarasi nemera.

Iyo Demokarasi, numva abana bayitoye bazakura bakazamukana nayo kugira ngo ejo hazaza hazarusheho kuba heza, iyo ndi mu bana numva nezerewe.”

 

Abahanzi bacu bakwiye kwitondera ibyo bigana hanze

Ufitingabire avuga ko mu kwigana abahanzi bo hanze hari ibintu bimwe na bimwe bidakwiye kwirengagizwa.

Ati “Mbona kwigana cyangwa gukurikiza iby’abandi hari byinshi umuntu akwiye gusesengura, kuko ntiwapfa kwigana ngo akora iki utareba icyo agikoresha n’abo abikorera.

Hari byinshi cyane ugomba kureba mbere yo kwigana. Ni byiza koko abo twigana bateye imbere ariko hari n’igihe mbona bashobora kwiyobagiza twabakurikira tukaba turi kwishyira mu kaga, cyane ko aho bageze haruta aho tugeze, abo babwira banyuranye n’abo tubwira.

Ni byiza gutera imbere n’umuco utera imbere, ariko ku bwanjye mbona twagaragaza ibyo bakeneye (abo abahanzi nyarwanda babwira) tugateza imbere cyane umuco wacu kurenza gufata iby’abandi.

Ntabwo nanga iby’abandi na byo ni byiza, ariko ikintu cyose kigira umwanya wacyo n’igihe cyacyo, rero niba umuntu agiye hariya akambara ubusa kubera ko yakurikiwe na benshi, nawe ukavuga ngo reka nambare ubusa, uba wirengagije iby’iwacu, kereka niba nawe ugiye kubwambarira hariya bari.

Umuziki wacu utera imbere ariko rimwe na rimwe mbona hari abashaka gusimbuka bakaba nka ba bandi babona ngo ‘Isha itamba bagata urwo bari bambaye’, aho numva nabakebura ngo bigane, ariko bamaze gusesengura, ngo bigane ariko bamaze kumenya ibyo bakuramo bikenewe, ibindi babirekere benebyo.”

Indirmbo ye yise INDASHYIKIRWA:

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • mushoboye guhakirizwa

    • Ndabona Ufitingabire alias “Ubudehe” agira ngo abantu bose barahakwa! Nahakwe neza ariko yibuke neza icyo “democratie” bisobanura. Mperuka tukigana umukono we umeze nk’uwo inkoko! Rubanda rurikoreye!

  • Nicole na ubuhake muramuhora iki? naba nawe icyo yagambiriye yakigezeho, mwe se ?

  • Nibibarye nimushaka mwiterure mwimene hasi, courage rata kandi imana ishimwe kuko washubijwe ibyo wasabye naho abavuga bazavuga kugeza bashizemo akuka ngo uwabuze icyo anenga inka yarayitutse ngo nurwo rucebe rwayo nuyu ati twariganye yandika nabiimpano ntizingana nawe yarahimbye ashimira wowe se utarashimiye kutahimbye ugaya ra? tuza rero.

  • ‘Mu gihugu abantu bataramenya agaciro cy’ibitekerezo by’abantu , abantu baronona’cyangwa bagasenya kandi babishaka.Ibi bigatuma ibitekerezo by’abantu babipfumbatiza nk’umutungo wimukanwa.

    Ndabona Ufitingabire we yaratinyutse rwose.

    Nyakanga 19 mu mwaka 2014 Béatrice Ufitingabire yandikiye Nyakubahwa Umukuru w’igihugu Paul Kagame amwisabira kuzamukundira akiyamamariza kuba umukuru w’igihugu kuko yaba amukuye n’ubundi aho yamukuye mu mwaka 1994 ndetse mu mwaka w’i 2003 ubwo yahundagazwagaho amajwi ashimangira ko yayobora igihugu.

    Kanama kuwa 20 mu mwaka 2015 yandikiye ibaruwa ifunguye Inteko zombi Sena n’Umutwe w’abavugizi ba Rubanda abashimira ikivi beshe ariko abibutsa ko Paul Kagame byaba bibabaje nharamutse hari abihtwikiriye ijoro kugira ngo bamurikireho imitwaro yakabaye yikorewe na buri wese mu banyarwanda!
    Ndashimira rero uyu Munyarwandakazi kuko agaragaje icyo atekereza k’umukuru w’igihugu nizera kandi aramutse amaze kubonana na Nyakubahwa Paul Kagame atazivuguruza mu ijambo yashyizeho umukono akoresheje uburyo bwo guhanga indirimbo!!!!

    Sinasoza ntibukije Béatrice Ufitingabire ko: Paul Kagame atabaye indashyikirwa gusa umunsi yemerera abanyarwanda ibyo bamusabye ariko n’ubundi bizanyuzwa mu nzira sisanzwe zinyurwamo ariko ko ahubwo yabaye Indashyirwa igihe yatinyukaga bigaha n’abandi gutinyuka, akitanga bigaha abandibenshi kurusimbuka. Ibi ni ibintu bizitwararikwa mu mitwe ndetse n’imitima y’abantu batari ibigwari

    Tumushimire ariko dushimira n’abandi bitwararitse izo nshingano bihaye ntawubatumye ubwo abandi gutumwa bari barabifashe nk’ingabo yo guca ababimbuzi intege.

    Ntarugera François

    • Wowe Ntarugera mbere wajyaga ugira ibitekerezo byise ariko ubu ibyo wandika bisigaye bincanga Uti Kagame yaratinyutse atinyura n’abandi. Ese uwatinyutse ahubwo suwafashe iyambere akambuka Kagitumba 1/10/1990? Ikindi kuvugako yari yaragiye kwiga agahitamo kureka amashuli sinzi niba nabyo bayri gushoboka.Yoherejwe na leta ya Uganda kwiga ninayo yamurihiraga ese yari kwanga order ya Museveni gute? Kenshi nsigaye nsoma ibintu nkibaza niba ibyo nzi n’ibitabo nasomye byose narabirose bikanyobera.Narumiwe rwose. Ndetse haraho nasomye ngo yaretse amahuli Harvard yewe ntacyo navuga.

  • Iyo myaka 11 aba muri Canada aho nyiyigeze kuba impunzi kimwe n’abandi?

  • afise isura(mumaso hiwe) iteyubwoba!!!!!!!!!!

  • Mugira impagarike ga bavandimwe,

    Nabanje gutuza ngo mbone aho birangirira mfate umwanya mbasubiriza rimwe. Mwakoze kugaragaza ibibarimo. Ntabwo ndibutinde k’ubo duhuje ahubwo abatishimira ibyo nakoze.

    Ubundi ngo byose turabyemerewe ariko siko bitugirira akamaro. Kuvuga ibijyane n’ikivugwaho byo bigaragaza ubuhanga.

    Don ati “afite isura iteye ubwoba?” muvandimwe mbanze nguhumirize nti “ikirura humura cyaragiye”. Ntiwikange baringa kuko nta sura iryana. Ikiruta ikindi ni ugusobanukirwa ko ibyo twaherewe Ubuntu kubitangira ubundi ari byo bivamo umugisha kubibicisha bikaba isoko y’umuvumo. Iyo nziza yawe rero muvandimwe n’uhiga abandi bizaguhire kuko njye iryo rushanwa sindirimo kubw’ibyo ntacyo bikwiye kukubangamiraho.

    Kongori ati “imyaka 11… kuba impunzi kimwe n’abandi?” Ubwo se ihuriro n’ibyavugwaga ni irihe? None se Uwaba impunzi we nti wari ukwiye kumenya ko ari we wambere washima umukuru w’ igihugu bikanamutera kumuririmba kuko byibura aca ubwo buhunzi? Usubiremo gaunda 50/50 uyumve neza, iyo impunzi zose ziza tugafatanya ngirango u Rwanda rwejo wakwibaza uko ruzaba rusa. Siningana ndahanga, sinajya mu mikino y’amagambo gusa nagirango mbagaragarize ko ntinya ibimpama ntatinya ibyo mvugwa kuko burya umuntu yakwihana icyo yakoze ariko icyo abeshyerwa agiharira abaca-manza cyanga abakibwirwa ngo nibaba abagendera kwireme bishakire igikwiye.

    Ubuhake nawe ati “Nahakwe neza…… tukigana yandikaga nk’innkoko.” Ni ibara, mugera aho mugatera isoni uwitwa uwo mufitanye isano wese pe. Wagirango iwanyu nta bakuru bahaba. Ubwo koko uretse ko nta Ubuhake nzi mu mazina yabo niganaga nabo, uzi ikinyejana turi mo ahubwo ko umuntu avuga imashini ikandika? Ese uzi aho nize amanita nagiraga? Sinigeze mbona uwimurwa n’umukono cyangwa uwirukanwa no kwandika nabi uretse ko bitagikenerwa. Ibibengerana si zahabu kandi nk’uko ukuri kudakenera kwambana ni nako ibitakwa bitagira ireme bisubiza hasi aho gukuza. Imuka uve mu mabi ushake ibyiza.

    Nicole ati:Mushoboye guhakirizwa” Kunegurana biranoga, guhanga bikaguma. Ko nshimye wamenye ibyo nshoboye dore ko ntakeneye iyo “mu” niba nta bandi wamfatanyije na byo, harya wowe ushoboye iki ngo tukimenye?

    Ni byiza kuyobora kurenza kuyobya, ni byiza kujya inama kurenza kunegura, ni byiza gushaka icyiza mu muntu aho kumushakishamo ikibi, ni byiza gukunda abandi kuko niho ukura gukundwa, ni byiza ni byiza no kubyaza umwanya igikwiye aho kuwuta mu bisenya.

    Icyerekezo kimwe bavandimwe, twiyongerere imbaraga, duhangane n’abaturutisha ibintu.

    Mugire amahoro n’ umwaka muhire wa 2016, uzababere uw’isesengura no guhitamo igikwiye.

Comments are closed.

en_USEnglish