Umuziki si football, nta myaka yo kuba wawuhagarika- Mako Nikoshwa
Mu myaka ibiri hafi n’ukwezi bishize arwaye indwara y’ibihaha, Mako Nikoshwa avuga ko yumva amaze kugira agatege ko kuba yakongera akagana studio akaba yakorera abafana be indirimbo mu buryo bwo kubereka ko agihari kandi akomeye.
Ibi ni nabyo bituma afata umuziki akawutandukanya n’umupira w’amaguru ngo ugira imyaka runaka yo kuba utagishoboye kuwukina bikaba ngombwa ko uwuhagarika.
Mu ntangiriro za 2014 nibwo Mako Nikoshwa yafashwe n’indwara y’ibihaha arembera mu bitaro bya CHUK. Nyuma gato haje no gutangazwa igihuha ko yapfuye.
Mu kiganiro yagiranye na Kt Radio, yavuze ko nyuma y’icyo gihe cyose agiye kongera kugaruka mu muziki. Ndetse ko yanamaze gukora indirimbo ishima ibyo Imana yamukoreye mu burwayi bwe.
Ati “Mu kubabara kwanjye nabonye byinshi umuntu yakagombye gukora akiri ku isi. Nahombye byinshi, mpomba kutagira ubuzima nk’abandi.
Gusa umuziki si umupira w’amaguru ugira imyaka runaka yo kuba utagifite imbaraga zo kuwukina. Ubu maze kugira imbaraga ngiye kongera niyereke abafana banjye”.
Mako Nikoshwa akomeza avuga ko mu bihe bibi bye yahuye nabyo, ashimira itangazamakuru cyane kuko hari aho bavanye ubuzima bwe. Iyo batavuga ko arwaye atajyaga kubona bumwe mu bufasha yagiye yohererezwa n’abantu.
Nyuma y’indirimbo ,Nkutekerezaho, Mujyane, Maria Rose, Bonane n’izindi, agiye gushyira hanze indi ndirimbo nshya yise ‘Imana ikorera mu bantu’.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
nareka umwotsi azamera neza.
Comments are closed.